Umuhungu wa Museveni arifuza ko Rwigema yubakirwa urwibutso i Kampala

Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko yifuza ikibumbano cya Gen. Fred Gisa Rwigema mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala. Uyu muhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yagaragarije ibi kuri konti ye ya X (yahoze ari twitter), aho yagize ati “Nyuma ya Museveni na Afande Saleh, Afande Fred Rwigema akwiye […]

Uwahiritse ubutegetsi muri Syria arashaka gukorana n’u Burusiya

Umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba Hayat Tahrir al-Sham (HTS), Abu Mohammed al-Julani, yatangaje ko Syria ishobora kugirana umubano mwiza n’u Burusiya mu gihe haba habayeho ubwumvikane n’imikoranire hagati y’impande zombi. Ibi yabitangaje mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu cya Syria, kuri uyu wa wa 14 Ukuboza 2024, nyuma y’uko uyu mutwe ufashe ubutegetsi bwa Syria ku wa 8 […]

Koreya Y’epfo: Abadepite batoreye kweguza Perezida

Abadepite bo muri Koreya y’Epfo batoreye kweguza Perezida Yoon Suk Yeol nyuma y’igerageza rye ryo gushaka gushyiraho itegeko rigena ibihe bidasanzwe mu gihugu, ryateje imyigaragambyo ikomeye mu gihugu hose. Perezida Yoon yahise ahagarikwa ku butegetsi bw’iki gihugu nyuma y’uko bamwe mu bagize ishyaka rye rya ‘People Power Party’ (PPP) bafatanyije n’abatavuga rumwe na Leta batoreye […]

Papa Fransisiko yasabye Intumwa ye mu Burusiya gutanga umusanzu mu kugarura amahoro

Papa Fransisiko yandikiye urwandiko Intumwa ye mu Burusiya, Arikiyepisikopi Giovanni d’Aniello, amusaba gushyira imbaraga mu bikorwa bya dipolomasi bigamije gushaka amahoro. Ni urwandiko Papa Fransisiko yanditse nk’uko yabigenje ku wa 19 Ugushyingo 2024 ubwo yandikiraga Intumwa ye muri Ukraine. Urwo yandikiye intumwa ye mu Burusiya rwashyizweho umukono ku wa 12 Ukuboza mbere y’iminsi mikuru ya […]

Ishusho y’Intambara ya Gatatu y’Isi mu mboni z’abasesenguzi

Hashize iminsi hatutumba umwuka w’intambara mpuzamahanga kubera amakimbirane akomeje kwiyongera mu bice bitandukanye by’isi, cyane cyane mu Burasirazuba bwo hagati, intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya, no mu bindi bice. Bitewe n’ubukana bw’aya makimbirane, hari abavuga ko Intambara ya Gatatu y’Isi ishobora kuba iri ku muryango. Ariko se, iramutse ibaye, yaba iteye ite? Nta gushidikanya […]

Siriya: Inyeshyamba zahiritse ubutegetsi, Perezida Assad ahungira mu Burusiya

Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Ukuboza 2024, inyeshyamba zo muri Siriya zafashe umurwa mukuru wa Damascus nta nkomyi nyuma y’igitero gikomeye cyatumye Perezida Bashar al-Assad ahungira mu Burusiya. Ni nyuma y’intambara yari imaze imyaka 13 inyeshyamba zishaka guhirika ubutegetsi bw’Umuryango wa Assad wari umaze imyaka 60 uyobora Siriya. Biravugwa ko u Burusiya bwahaye ubuhungiro […]

Mu birori bikomeye, Katederali Notre-Dame y’i Paris yongeye gufungura imiryango

Nyuma y’imyaka itanu inkongi y’umuriro yibasiye ku buryo bukomeye igisenge cya Ketederali Notre-Dame, iyi Katederali iri rwagati mu murwa mukuru w’u Bufaransa, i Paris, yongeye gufungura imiryango, mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024, inzogera yayo imaze imyaka amagana yongera kuvuga ndetse n’inanga yayo y’agatangaza yongera gucurangwa. Iyi katedrali, ifite […]

Kuba umuyobozi bikomeye kurusha kuba umutegetsi- Padiri Prof. Fidèle Dushimimana

Umuyobozi mukuru w’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Padiri Prof. Fidèle Dushimimana yibukije Komite nshya y’Umuryango w’Abanyeshuri bahagarariye abandi (AGE-ICK) ko kuba umuyobozi bigoye kurusha kuba umutegetsi bityo ko bakwiriye guharanira kuba abayobozi beza. Padiri Prof. Dushimimana yavuze ibi ubwo yakiraga indahiro z’abagize komite nshya ya AGE-ICK, umuhango wabaye ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu, tariki […]

Tokyo igiye gutangiza gahunda yo gukora iminsi ine mu cyumweru

Umurwa mukuru w’u Buyapani, Tokyo, urateganya gutangiza gahunda yo gukora iminsi ine ku bakozi bose ba leta, mu rwego rwo gufasha ababyeyi ndetse no guhangana n’ikibazo cy’umubare muke w’abana bavuka muri iki gihugu. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Tokyo butangaza ko iyi gahunda nshya izatangira muri Mata 2025, aho umukozi ashobora guhabwa iminsi itatu yo kuruhuka buri […]

Koreya y’Epfo, aho Abaperezida badakunze guhirwa n’iherezo ry’ubutegetsi bwabo

Ubu Perezida Yoon Suk Yeol wa Koreya y’Epfo ari ku gitutu gikomeye cy’abaturage nyuma yo gushaka gushyiraho itegeko rigena ibihe bidasanzwe mu gihugu by’igihe gito gusa Inteko Ishinga Amategeko ikaza gutambamira iri tegeko. Perezida yavuze ko icyo yashakaga kugeraho ari ukwereka Koreya ya Ruguru ko Koreya y’Epfo atari insina ngufi. Ariko, Inteko Ishinga Amategeko yahise […]