Koreya ya Ruguru ntivuga rumwe na Amerika ku kohereza ingabo mu Burusiya

Koreya ya Ruguru yahakanye amakuru avuga ko yohereje ingabo mu Burusiya kugira ngo zijye gutanga umusanzu mu ntambara Ukraine ihanganyemo n’Uburusiya. Guhakana aya makuru byatangajwe n’Intumwa ya Koreya ya Ruguru kuri uyu wa Mbere mu kanama k’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye aho yavuze ko ayo makuru nta shingiro afite. Iyi ntumwa yagize iti “Ku birebana n’ubufatanye […]
Menya ibyaranze ubuzima bwa Perezida Kagame wujuje imyaka 67

None tariki ya 23 Ukwakira 2024 ni umunsi w’ingenzi kuri Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, wizihiza isabukuru y’imyaka 67. Isabukuru ya Perezida Kagame ibaye mu gihe ari muri Samoa aho yitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth), aho itsinda ry’Abajyanye nawe ryafashe umwanya wo kwimwifuriza isabukuru nziza. Uretse abajyanye nawe, Abanyarwanda banyuranye babinyujije […]
Perezida Paul Biya yagarutse muri Cameroon nyuma y’ibihuha ku buzima bwe

Perezida Paul Barthélemy Biya’a bi Mvondo w’Igihugu cya Cameroon yagarutse mu murwa mukuru Yaoundé, kuri uyu wa Mbere nyuma y’ibyumweru byinshi yari amaze hanze y’igihugu, bikuraho ibihuha byari byacicikanye ku buzima bwe aho bamwe banavuze ko ashobora kuba atakiri mu isi y’abazima. Nyuma y’ibyumweru bitandatu atagaragara mu ruhame, uyu mukambwe w’imyaka 91, yagarutse mu gihugu […]
Australia: Umwami Charles III yavugirijwe induru

Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2024, Umwami w’Ubwongereza Charles III yavugirijwe induru n’umwe mu basenateri ba Australia. Nk’uko bitangazwa na BBC, Lidia Thorpe, umwe mu bagize itsinda ry’abenegihugu kavukire ba Australia yateje igisa n’akaduruvayo ubwo yateraga hejuru avuga ko atari mu bo Umwami Charles III ahagarariye. yagize ati “Nturi Umwami wanjye.” Iki gisa n’imyigaragambyo cyabaye […]
Gukuramo inda no gufata ku ngufu: Ibyaha byiganje mu bahawe imbabazi na Perezida Kagame

Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame yaraye ahaye imbabazi abagororwa 32 bari barakatiwe ibihano bitandukanye. Urutonde rw’abahawe imbabazi ruri mu iteka rya Perezida ryasohotse ku wa 18 Ukwakira 2024. Abahawe imbazi biganjemo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 34. Icyakora igororero ry’abana rya Nyagatare rifite hafi kimwe cya gatatu cy’abarekuwe bose. Mu bafunguwe muri […]
Bamporiki na CG (Rtd) Gasana mu bahawe imbabazi na Perezida Kagame

Iteka rya Perezida Nomero 075/01 ryo ku wa 18/10/2024 ritanga imbabazi ryatanze imbabazi ku bagororwa 32 barimo uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard n’uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG(Rtd) Gasana Emmanuel. Iri teka ryasohotse mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 18/10/2024 riteganya abahawe imbabazi bagomba kwiyereka Umushinjacyaha wo ku […]
Kenya: Abasenateri batoye kweguza Visi Perezida Gachagua

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Ukwakira 2024, Abagize Umutwe w’Abasenateri bo muri Kenya batoreye icyemezo cyo kweguza Visi Perezida w’iki gihugu Rigathi Gachagua. Iki cyemezo gifashwe mu gihe Gachagua yajyanywe mu bitaro kubera ikibazo cyo kubabara mu gituza. Ibi bivuze ko Visi Perezida Gachagua agomba guhita ava mu biro, nubwo Perezida wa Kenya […]
Isiraheli yemeje urupfu rw’umuyobozi mushya wa Hamas Yahya Sinwar

Ubuyobozi bw’Igisirikari cya Isiraheli (IDF) buratangaza ko ingabo za Isiraheli muri Gaza zahitanye umuyobozi mukuru wa Hamas Yahya Sinwar, ufatwa nk’umucurabwenge w’ibitero byibasiye Isiraheli mu Ukwakira 2023 ari nabyo mbarutso y’intambara Isiraheli ihanganyemo na Hamas. Igisirikare cya Isiraheli kivuga ko nubwo cyari kigambiriye kwica bamwe mu bayobozi ba Hamas ariko Sinwar atari intego nyamukuru y’ibikorwa […]
Kenya: Abadepite batoye kweguza Visi Perezida Gachagua n’ubwo akomeje guhakana ibyo ashinjwa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 8 Ukwakira 2024, impaka z’urudaca nizo zari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya ubwo Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua yatangaga ibisobanuro bijyanye n’ibyo ashinjwa. Nyuma y’umwanya munini yisobanura kuri ibyo birego, abadepite batoye ku bwiganze bashyigikira kweguza visi perezida wa Kenya ku birego bya ruswa. Perezida […]
Mozambique: Bazindukiye mu matora yo guhitamo uzasimbura Perezida Nyusi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2024, miliyoni 17 z’abaturage ba Mozambique zazindukiye mu matora rusange y’umukuru w’igihugu ashobora guha intsinzi ishyaka ‘Frelimo’ risanzwe riri ku butegetsi kuba iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1975. Kuri ubu Ishyaka rya Frelimo rifite amahirwe menshi yo kwegukana instinzi, rihagarariwe n’umukandida witwa Daniel Chapo. Muri Gicurasi 2024, […]
