Ukraine: Ibitero by’Uburusiya byateje ibura ry’umuriro ku miryango irenga miliyoni

Mu ijoro ryakeye, i Kyiv, muri Ukraine, imiryango irenga miliyoni yabuze umuriro mu gihe kirenga amasaha 9 nyuma y’igitero cyagabwe n’Uburusiya ku bikorwa remezo bifite aho bihuriye n’ingufu z’amashanyarazi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2024, Minisitiri w’Ingufu, German Halushchenko muri Ukraine yemeje aya makuru, yongeraho ko ibitero byakorewe hirya […]
Biden arashaka gusiga ashyize iherezo ku ntambara muri Gaza

Nyuma y’uko Perezida Joe Biden agize uruhare mu igerwaho ry’amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Isiraheli na Libani mu gihe cy’iminsi 60 iri imbere, we n’abandi batangiye guharanira ko habaho amasezerano nk’ayo kugira ngo intambara yo muri Gaza irangire. Mu ijambo yavugiye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu ‘White House’ ryatambukaga kuri C-Span, Biden yasobanuye uburyo ateganya […]
Misiri: 17 baburiwe irengero nyuma y’irohama ry’ubwato

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ugushyingo 2024, Abategetsi ba Misiri batangaje ko abantu 17 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato bw’ubukerarugendo burohamiye mu Nyanja Itukura. Abagera kuri 28 nibo barohowe bakiri bazima. Guverineri w’intara igerwamo n’Inyanja Itukura Maj Gen. Amr Hanafi, yavuze ko ikimenyetso cy’ubutabazi cyakiriwe saa cyenda n’igice ku isaha ngenga masaha ya […]
Isiraheli: Netanyahu yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu, uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri Isiraheli Yoav Gallant, ndetse n’Umuyobozi w’umutwe wa gisirikare wa Hamas, Mohammed al-Masri, uzwi nka Mohammed Deif, kubera ibyaha by’intambara bakekwaho. Mu itangazo urukiko rwashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, ruvuga ko Netanyahu na Yoav […]
Abanyamaguru barashinjwa kuba intandaro y’amakosa ahanirwa abatwara ibinyabiziga

Abayobozi b’ibinyabiziga bo mu bice bitandukanye by’umwihariko mu Karere ka Muhanga, barinubira ibihano bahabwa mu muhanda, bitewe n’amakosa akorwa n’abanyamaguru. Bamwe mu baganiriye na ICK News, bagaragaje ko amwe mu makosa aterwa n’abanyamaguru bakayahanirwa arimo; kwambukira ahatarabugenewe, kugenda mu muhanda basinze, kugenda bumva imiziki, kwambuka badashishoje, ngo babashe gusobanukirwa n’icyo umuyobozi w’ikinyabiziga agiye gukora. Niragire Benjame […]
Ibyo wamenya kuri politiki nshya yo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza mu Rwanda

Ku wa 7 Ugushyingo 2024, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yashyize ahagaragara raporo ikubiyemo ingamba zafashwe n’u Rwanda mu kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza. Ni raporo igaragaramo ko Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibiza bukava kuri 46% buriho ubu, bukagera kuri 60% mu mwaka wa 2030, mu rwego rwo kugabanya igihombo […]
Australia: Abana bari munsi y’imyaka 16 bagiye gusezera imbuga nkoranyambaga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Minisitiri w’intebe wa Australia, Anthony Albanese, yatangaje ko guverinoma y’iki gihugu igiye gushyiraho amategeko abuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga. Minisitiri Anthony asanga iyi gahunda bagiye gutangiza biteze ko izagira umumaro mwinshi ku bana bityo ko bizeye ko mu minsi iri imbere ibi bishobora kuba […]
Indoneziya: Iruka ry’ikirunga ryahitanye abantu batandatu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga ibiza muri Indoneziya cyatangaje ko byibuze abantu batandatu bapfuye bazize iruka ry’ikirunga cya Lewotobi Laki Laki giherereye mu gace ka Maumere mu cyirwa cya Flores. Iki kirunga cyarutse nyuna y’uko mu ijoro rishyira ku wa mbere cyari cyagaragaje ibimenyetso, aho cyasohoye mu kirere ivu rishyushye […]
Guhirika Ubutegetsi, intero n’inyikirizo y’Abanyafurika

Afurika ni umugabane wahuye n’ibizazane by’ubutegetsi n’ihungabana rya politiki kuva ibihugu biwugize byatangira kubona ubwigenge hagati mu kinyejana cya 20 aho hagiye humvikana ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’État) mu bihugu byiganjemo ibyo mu Burengerazuba bwa Afurika. Ihirikwa ry’ubutegetsi ryatangiye kugaragara muri Afurika nyuma y’igihe cy’ubukoloni ndetse kugeza ubu Afurika niwo mugabane waranzwemo ihirikwa ry’ubutegetsi inshuro nyinshi […]
Burkina Faso: Perezida Traoré ntarabasha kugarura umutekano

Imibare mishya ya ‘Global Terrorism Index’ yagaragaje ko umutekano wa Burkina Faso ukomeje kuba mubi nyuma y’imyaka ibiri iki gihugu kibayemo ihirikwa ry’ubutegetsi bugafatwa n’igisirikari. Global Terrorism Index igaragaza ko kuri ubu Burkina Faso iri mu bihugu byugarijwe n’iterabwoba ku isi. Umuryango w’Abibumbye watangaje ko kuva iki gihugu cyagaragaramo ibitero by’ubwiyahuzi muri 2015, abaturage ba […]
