Burera: Impaka ku nkuru y’ababuriye mu kirombe cy’umucanga

Mu Murenge wa Ruhunde ho mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’ibura ry’abagabo batatu, bikekwa ko babuze bagiye gucukura umucanga mu kirombe cy’uwitwa Nzabanterura. Inkuru y’ibura ry’aba bagabo yabaye kimomo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Ukwakira 2024 ubwo ba nyir’abantu babuze babyukaga bakora igisa n’imyigaragambyo mu Mudugudu wa Gasura uherereye mu Kagari ka […]
Nyagatare: Imboni z’umupaka zigiye guhabwa ibikoresho byo guhangana n’abafutuzi

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Rubingisa Pudence yijeje imboni z’umupaka mu Karere ka Nyagatare ko hari ikigiye gukorwa ku cyifuzo cyabo cyo guhabwa ibikoresho birimo, bote, amakoti n’amatoroshi byo kwifashisha mu guhangana n’abafutuzi (abatwara forode). Ibi Guverineri Rubingisa yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abakora uyu mwuga aho yavuze ko ibikoresho basabye bazabihabwa mu ngengo y’imari igiye kuvugururwa. […]
Turikiya: 4 bamaze guhitanwa n’igitero cy’iterabwoba

Abantu bane bishwe abandi 14 barakomereka mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe ahakorera icyicaro gikuru cy’ikigo cya Turikiya gikora ibyubwirinzi bwo mu kirere, TUSAS hafi y’umurwa mukuru Ankara, nk’uko minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu yabitangaje. Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko urusaku rw’amasasu menshi rwumvikanye nyuma yuko abashinzwe umutekano muri Turkiya binjiye muri icyo cyigo. “Twagize […]
Koreya ya Ruguru ntivuga rumwe na Amerika ku kohereza ingabo mu Burusiya

Koreya ya Ruguru yahakanye amakuru avuga ko yohereje ingabo mu Burusiya kugira ngo zijye gutanga umusanzu mu ntambara Ukraine ihanganyemo n’Uburusiya. Guhakana aya makuru byatangajwe n’Intumwa ya Koreya ya Ruguru kuri uyu wa Mbere mu kanama k’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye aho yavuze ko ayo makuru nta shingiro afite. Iyi ntumwa yagize iti “Ku birebana n’ubufatanye […]
Huye: Abaturage barataka ubujura

Bamwe mu bakoresha umuhanda uva ku Mukoni werekeza kuri Kaminuza y’u Rwanda baravuga ko ikibazo cy’ubujura gikomeje kwiyongera kuri uyu muhanda bitewe nuko ukikijwe n’ishyamba rya kaminuza y’u Rwanda, kandi rimwe na rimwe amatara yawo akaba ataka bityo bigaha icyuho abajura kuko babona aho birukira ntanuwubareba. Mu baganiriye na ICK News bakoresha uyu muhanda, bayigaragarije […]
Ubuzima bw’umuhanda si amahitamo yacu-Abazunguzayi b’i Muhanga

Mu mujyi wa Muhanga, bamwe mubakora ubucuruzi butemewe bazwi nk’abazunguzayi barasaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha bakava mu mihanda kuko ubuzima babayemo bubagora bikabije. Aba bacuruzi biganjemo abacuruza imbuto n’imboga cyane cyane ahitwa mu Kivoka, akenshi ni abagore bavuga ko bafite amikoro macye, ku buryo ngo badashobora kubona igishoro kibajyana ku isoko rigezweho rya Muhanga. Mu bibazo […]
Amakimbirane hagati ya Misiri na Ethiopia akomeje gufata indi ntera

Umwuka mubi hagati ya Ethipia na Misiri ukomeje kugenda uba mubi uko bwije uko bukeye ahanini kubera ikibazo cy’urugomero Ethiopia ikomeje kubaka ku ruzi rwa Nili. Ikibazo hagati ya Misiri na Ethiopia gishingiye ku rugomero rwa Grand Ethiopian Renaissance Dam rwubatswe na Ethiopia ku Ruzi rwa Nili aho Misiri iyishinja gushaka kwikubira uburenganzira kuri […]
Isiraheli yemeje urupfu rw’umuyobozi mushya wa Hamas Yahya Sinwar

Ubuyobozi bw’Igisirikari cya Isiraheli (IDF) buratangaza ko ingabo za Isiraheli muri Gaza zahitanye umuyobozi mukuru wa Hamas Yahya Sinwar, ufatwa nk’umucurabwenge w’ibitero byibasiye Isiraheli mu Ukwakira 2023 ari nabyo mbarutso y’intambara Isiraheli ihanganyemo na Hamas. Igisirikare cya Isiraheli kivuga ko nubwo cyari kigambiriye kwica bamwe mu bayobozi ba Hamas ariko Sinwar atari intego nyamukuru y’ibikorwa […]
Mozambique: Abatuye Macomia baravuga imyato Ingabo z’u Rwanda

Abaturage bo mu Karere ka Macomia, mu gice cy’iburasirazuba bwa Cabo Delgado, barashima ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba ryazahaje ako karere kuva mu mwaka wa 2017. Mu kiganiro na Zumbo FM News, bamwe mu baturage bagaragaje gugashima ubuhanga n’ubushishozi bw’ingabo z’u Rwanda zifite ubwitange n’imyitwarire myiza mu guhangana n’abarwanyi b’abahezanguni muri ako karere. […]
Kamonyi-Ngamba: Urugomo rwakomerekeyemo gitifu w’akagari

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga ho mu Murenge wa Ngamba, Bwana Iyakaremye Jean Claude ni umwe muri 12 bakomerekejwe n’abagizi ba nabi. Uru rugomo rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Nzeri 2024, mu Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Kabuga aho abagizi ba nabi biraye mu muhanda n’imihoro, batangira abaturage hagamijwe […]
