Batanu bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Liam Payne

Ubushinjacyaha bwa Argentine bukurikiranye abantu batanu bashinjwa kugira uruhare mu urupfu rw’umuhanzi Liam Payne wahoze mu itsinda rya One direction Urupfu rw’icyamamare mu muziki Liam Payne, w’imyaka 31 y’amavuko yapfuye kuwa 16 Ukwakira 2024, nyuma yo guhanuka muri etage ya hoteli yitwa CasaSur Palermo yo muri Algentine. Ubushinjacyaha bwa Argentine buvuga ko umuyobozi w’iyi hoteli, […]
Nyuma y’imyaka 8 mu rubanza, Angelina Jolie na Brad Pitt bumvikanye kuri gatanya

James Simon, umwunganizi mu mategeko wa Angelina Jolie yatangaje ko umukiriya we n’uwahoze ari umugabo we, Brad Pitt bemeranyije kuri gatanya nyuma y’imyaka umunani bari mu ntambara y’amategeko. Aba bombi bashakanye mu 2014 kandi bafite abana batandatu. Bari bamwe mu byamamare bizwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro, aho itangazamakuru ryabise “Brangelina.” Jolie yashyikirije urukiko ibirego byo […]
Koreya y’Epfo: Perezida Yoon Suk Yeol yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwemeje icyemezo cyo guta muri yombi uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol kubera ko ngo yashyize igihugu mu kajagari ka politiki bitewe n’icyemezo cye cyo gushyira igihugu mu bihe bidasanzwe. Ni ku nshuro ya mbere perezida wa Koreya y’Epfo ashyiriweho icyemezo cyo kumuta muri yombi. […]
Malayika yaratugendereye-Imbamutima z’Umuryango wa Ntakiturimana wavuwe amaso

Imyaka isaga itatu irashize Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi ku bufatanye n’umuryango ‘See you’ batanga ubuvuzi bw’amaso ku bana bari munsi y’imyaka 18 mu turere twose two mu Ntara y’Iburengerazuba. Ntakirutimana Willy Joseph n’abana be babiri ni bamwe mu bavuwe indwara y’amaso izwi nk’ishaza. Uyu muryango utuye mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Musasa mu Karere […]
Umunyarwanda uzigama 10,000Frw ku kwezi yagenda mu ndege

Abanyarwanda benshi batekereza ko kugenda mu ndege bifite abo bigenewe kurusha abandi. Abatekereza gutyo, ahanini babiterwa no kumva ko badafite ubushobozi bubemerera kwigondera itike yayo. Muri iyi nkuru, ICK News igiye kugufasha kureba icyo byasaba Umunyarwanda kugira ngo agendere mu ndege ahora abona mu kirere akibwira ko urwo rwego atarugeraho. Usibye ingendo zerekeza hanze y’u […]
Kamonyi: Intore z’Inkomezabigwi zatumwe ku rugerero

Kuri iki cyumweru taliki ya 29 Ukuboza 2024 mu Karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo habereye umuhango wo gutuma Intore z’Inkomezabigwi, icyiciro cya 12 k’urugerero. Ni igikorwa cyayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Kayitesi Alice wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango. IzI ntore zimaze iminsi 3 zitorezwa kuri site z’imirenge, aho bahabwaga ibiganiro bibashishikariza kubana […]
ICK yahawe uburenganzira bwo kwigisha amasomo ya CPA na CAT

Ishuri Rikuru Gatorika rya Kabgayi (ICK) ryahawe icyemezo kiryemerera kwigisha mu buryo bw’agateganyo amasomo y’igihe gito azwi nka CPA ndetse na CAT. Ni icyemezo bahawe n’ikigo cya Leta kigenzura umwuga w’ibaruramari mu Rwanda,ICPAR, nkuko byahamijwe n’umuyobozi mukuru wa ICK Padiri Prof. Fidèle Dushimimana. Padiri Prof. Dushimimana yasobanuye ko impamvu yateye ICK gusaba kwigisha aya masomo, […]
Koreya y’Epfo: Abantu 179 bamaze kugwa mu mpanuka y’indege

Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Koreya y’Epfo, Seoul aravuga ko byibuze abantu 179 aribo bimaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka y’indege muri Koreya y’Epfo mu gihe abantu 2 aribo barokotse. Kugeza ubu, imibiri 88 niyo imaze kuboneka. Indege yo mu bwoko bwa Jeju Air jetliner, yari itwaye abagenzi 175 hamwe n’abakozi 6, yahanutse ubwo […]
Uburezi 2024: Amanota y’abana yasakurishije ababyeyi

Nk’uko bisanzwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri, muri Nyakanga uyu mwaka abanyeshuri bahuriye ku mashuri yagenwe bakora ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange. Ibizami byarimo ishyaka rikomeye, buri munyeshuri ashaka kurusha abandi amanota meza kugira ngo bimuheshe umwanya mu mashuri meza yo mu gihugu. Amanota amaze gusohoka abanyeshuri koko basanze batsinze, maze barishima karahava. Ariko ibyo […]
Amajyaruguru: I Shyorongi huzuye gare nshya ya Rulindo

Ikibazo cya gare abatuye Rulindo ndetse n’abanyura muri ako Karere berekeza mu tundi duce tunyuranye tw’u Rwanda bamaze iminsi bagaragaza cyavugutiwe umuti. Hashize igihe abagenzi banyura muri aka karere k’Intara y’Amajyaruguru gahana imbibi n’umujyi wa Kigali bagaragaza ikibazo cyo kutagira gare cyangwa ahantu ho guhagaragara mu gihe bakeneye kugira icyo bafata bari ku rugendo ndetse […]
