Venezuela: Hashyizweho igihembo cya 100,000$ k’uzafatisha Gonzalez utavuga rumwe n’ubutegetsi

Leta ya Venezuela yatangaje ko yashyizeho igihembo cy’ibihumbi ijana (100,000$) by’amadorari ya Amerika ku muntu uzatanga amakuru y’aho Edmundo Gonzalez Urrutia, utavuga rumwe n’ubutegetsi aherereye. Ibi byatangajwe kuri uyu wa 2 Mutarama 2025. Gonzalez Urrutia yahungiye muri Espagne muri Nzeri 2024 nyuma y’uko Nicolas Maduro bari bahanganye mu matora y’Umukuru w’iguhugu, bitangajwe ko ari we […]
Umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka ugiye kuvugururwa unongerweho igice cyo mu kirere

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA, cyatangaje ko guhera muri Mata 2025, umuhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka uzatangira kuvugururwa ndetse ugashyirwaho igice cyo mu kirere mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’imodoka uwurangwamo. Aganira na The New Times, Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yasobanuye uko umuhanda uzaba ureshya n’uko uzakorwamo. Yagize ati “Umuhanda ureshya n’ibilometero 10 […]
Netanyahu yemeye kohereza intumwa mu biganiro byo guhagarika intambara muri Gaza

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, byatangaje ko yemeye kohereza intumwa muri Qatar, mu biganiro bigamije kurekura abagizwe imbohe no guhagarika intambara muri Gaza. Ni ibyatangajwe ku wa 2 Mutarama 2025. Nk’uko CNN yabitangaje, itsinda ry’intumwa ziturutse mu nzego z’umutekano zirimo Urwego rw’Umutekano rwa Israel (ISA), Ingabo za Israel (IDF), n’Urwego rw’Ubutasi rwa […]
Abadahigwa mu Isibo: Igisubizo ku bibazo by’abatuye i Rulindo

Akarere ka Rulindo kashyizeho gahunda ‘Abadahigwa mu Isibo’ igamije gukemura ibibazo by’abaturage bidasaba ingengo y’imari. Iyi gahunda yitezweho kuba igisubizo cy’ibibazo by’abaturage, izagirwamo uruhare n’abayobozi, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bahurira mu isibo. Izibanda ahanini ku gukemura ibibazo bibangamiye umuryango cyane ko abaturage bifitemo ubushobozi bwo kubikemura. Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, usanzwe ari imboni […]
Gicumbi: Amarira ni yose ku mukobwa watwawe umugabo na nyina

Ntibisanzwe, ndetse abakuru babyita amahano gusa byarabaye i Gicumbi aho umugabo asenda umugore we mu mayeri akarongora nyirabukwe. Iyi nkuru idasanzwe ni iyo mu Mudugudu w’Agatete, Akagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Byumba ho mu Karere ka Gicumbi, aho Uwimaniduhaye Rebecca ari mu marira yo kuba yaratwawe umugabo na nyina. Ubundi inkuru itangirira ku burwayi […]
Amerika: Abantu 15 bamaze kugwa mu gitero cy’iterabwoba

Abashinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baravuga ko uwahoze ari umusirikare mu ngabo za Amerika, Shamsud-Din Jabbar w’imyaka 42, ari we wakoze ibisasu byakoreshejwe mu gitero cyo ’iterabwoba muri New Orleans. Ibi ngo binashingirwa ku kuba yari akodesheje hafi y’aho yakoreye igitero. Jabbar, umuturage wa Amerika wavukiye kandi agakurira muri Texas, yakoresheje imodoka […]
Ngoma: Urubyiruko rwijejwe ibikorwa byinshi by’imyidagaduro muri 2025

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burizeza urubyiruko rwo muri aka karere gukomeza kubategurira ibikorwa byinshi by’imyidagaduro mu rwego rwo gukoresha ibikorwaremezo Leta yabubakiye. Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, mu gitaramo cyo gusoza umwaka wa 2024 cyabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2024. Iki gitaramo cyabereye muri […]
Amafoto: Uko hirya no hino ku Isi binjiye muri 2025

Ubu urimo gusoma iyi nkuru, Isi yose iri mu mwaka mushya wa 2025. Bifata amasaha 26 kugira ngo umwaka mushya wakirwe mu masaha 39 atandukanye y’isi. Ikirwa cya Kirisimasu muri Kiribati, igihugu kiri mu nyanja ya Pasifika y’Amajyepfo, kiba icya mbere mu kwinjira mu mwaka mushya. Hawaii, Samoa y’Amerika, n’ibirwa byinshi byo hanze ya Leta […]
Uko 2024 isojwe hirya ni hino mu Rwanda

Abanyamakuru: Aline Umutesi & Papias Irambona Abanyarwanda hirya ni hino mu gihugu bamaze kwinjira mu mwaka mushya wa 2025. Umwaka hari abawinjiyemo bari mu masengesho, abari bategereje ituritswa ry’urufaya rw’umuriro mu mijyi irimo Kigali, Musanze, Rubavu na Gicumbi, abari mu bitaramo biri kubera hirya no hino, abari mu tubari ibisope n’ahandi. Hari kandi abawusoje bari […]
Dufate imigambi mishya-Ubutumwa bw’Umwepiskopi wa Kabgayi busoza 2024

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiksopi wa Diyosezi ya Kabgayi yasabye abakirisitu gufata imigambi mishya mu mwaka mushya wa 2025, irimo gukuza ubuvandimwe n’umubano mwiza mu bandi. Musenyeri Balthazar yagarutse kuri ibi mu butumwa yatangiye mu gitambo cya Misa isoza umwaka wa 2024, Misa izwi nka ‘TEDEUM’. Iki gitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Balthazar ari kumwe […]
