Gicumbi: Abafite ubumuga bamenye ko gusabiriza atari umurage wabo

Koperative Abishyize hamwe y’abafite ubumuga ikora amasabune irasaba kunganirwa kugira ngo babone ubushobozi bwo guhangana n’abandi ku isoko. Ni koperative ikorera mu murenge wa Rukomo, abayigize bakaba bavuga ko  banze kwirirwa bicaye bategereje icyava mu bufasha bahabwa na leta gusa, biyemeza kwishyira hamwe bakora koperative bagamije kwikura mu bwigunge. Ntambiye Dieudonne, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite […]

Rubavu: Barasabwa kureka guha akato abanduye Virus itera SIDA

Bamwe mu bafite ubwandu bwa virus itera SIDA baravuga ko bagihabwa   akato mu miryango cyangwa aho biga. Afazali Jean Leonce, umusore w’imyaka 25, umwe mu bagize itsinda ry’abambasaderi bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abafite ubwandu bwa SIDA, RRP+ mu buhamya bwe yagize ati “Nyuma yo kumenya ko nanduye virusi itera SIDA nagowe no kubyakira. Numvaga mpfuye birangiye. Nacitse […]

Tokyo igiye gutangiza gahunda yo gukora iminsi ine mu cyumweru

Umurwa mukuru w’u Buyapani, Tokyo, urateganya gutangiza gahunda yo gukora iminsi ine ku bakozi bose ba leta, mu rwego rwo gufasha ababyeyi ndetse no guhangana n’ikibazo cy’umubare muke w’abana bavuka muri iki gihugu. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Tokyo butangaza ko iyi gahunda nshya izatangira muri Mata 2025, aho umukozi ashobora guhabwa iminsi itatu yo kuruhuka buri […]

‘Pallium’ mu mateka ya Kiliziya Gatolika n’icyo isobanura

Tariki ya 14 Nyakanga 2019 kuri Paruwasi ya Rulindo yo muri Arkidiyosezi ya Kigali, Antoni Kardinali Kambanda nibwo yambitswe Indangabubasha ‘Pallium’ n’uwari intumwa ya Papa mu Rwanda icyo gihe, Musenyeri Andrezej Jozwowicz, wari kumwe na Karidinali Peter Turkson wagiriraga uruzinduko mu Rwanda. Byari ku nshuro ya mbere umuhango wo kwambikwa ‘Pallium’ ubera mu Rwanda kuko […]

Koreya y’Epfo, aho Abaperezida badakunze guhirwa n’iherezo ry’ubutegetsi bwabo

Ubu Perezida Yoon Suk Yeol wa Koreya y’Epfo ari ku gitutu gikomeye cy’abaturage nyuma yo gushaka gushyiraho itegeko rigena ibihe bidasanzwe mu gihugu by’igihe gito gusa Inteko Ishinga Amategeko ikaza gutambamira iri tegeko. Perezida yavuze ko icyo yashakaga kugeraho ari ukwereka Koreya ya Ruguru ko Koreya y’Epfo atari insina ngufi. Ariko, Inteko Ishinga Amategeko yahise […]

Iburengerazuba: Amavuriro arashima umusaruro uva mu mikoranire n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi

Ubuyobozi bw’Ibitaro byo mu Ntara y’Iburengerazuba burashima umusaruro ukomeje kuva mu bufatanye buri hagati yabyo n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi ndetse n’Umuryango ‘See you’ Ubu bufatanye bumaze hafi imyaka irenga itatu, bukubiye ahanini mu mushinga w’ubuvuzi bw’amaso mu bana bakivuka kugeza ku baterangeje imyaka 18. Dr. Mukayiranga Edithe, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe byo mu Karere ka […]

Nyanza: Babangamiwe n’amazi ava mu muhanda mushya uva i Bugesera

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muyira wo mu Karere ka Nyanza baratunga agatoki ikigo kiri gukora umuhanda wa kaburimbo uva mu Karere ka Bugesera werekeza mu Karere ka Nyanza, ko ibikorwa byabo biri gutuma ubutaka bwabo n’ibihingwa bitwarwa n’amazi. Aba baturage bavuga ko babangamirwa n’iryo korwa ry’ imihanda kuko amazi adafite inzira anyuramo […]

Amerika yakuyeho amabwiriza akaze ku ngendo z’abaturuka mu Rwanda

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho amabwiriza yihariye yashyizweho ku ngendo z’abantu baturuka mu Rwanda, nyuma yo guhashya icyorezo cya Marburg. Iki cyemezo ni ingenzi ku bakorera ingendo muri Amerika kuko byanatumye hasubukurwaingendo z’indege zituruka mu Rwanda zigana muri Amerika nta handi indege ibanje kugahagarara (Direct flights). Amabwirizwa akomeye ku ngendo z’abaturuka mu Rwanda yari […]

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa Michel Barnier yatakarijwe icyizere

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yatakarije icyizere Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Barnier wari umaze amezi atatu gusa agiye kuri uwo mwanya. Amashyaka atavuga rumwe na Leta yahuje imbaraga yishyira hamwe mu rwego rwo gushyigikira icyo cyifuzo nyuma y’uko Barnier w’imyaka 73, akoresheje ububasha budasanzwe maze agashyira mu bikorwa ingamba zijyanye n’ingengo y’imari abagize […]

Umuturage ntakwiye gusiragizwa-Mukama Abbas

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika barashyira mu majwi zimwe mu nzego z’ubuyobozi kurangarana ibibazo byabo. Ni ibyagaragarijwe Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas mu nteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Bihembe kari mu Murenge wa Rugarika kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Ukuboza 2024. Ikiganiro […]