Muhanga: Barinubira ibura ry’umuriro rya hato na hato

Ibura ry’umuriro rishobora gufatwa nk’ikintu gisanzwe kuko hari impamvu nyinshi za tekiniki zishobora gutera iki kibazo, gusa bamwe mu batuye mu Mujyi wa Muhanga binubira ibura ry’umuriro rya hato na hato kuko ngo bibangamira imibereho yabo isanzwe. Muri iyi minsi ya vuba, biragoye ko umunsi warangira hatabaye ibura ry’Umuriro mu Mujyi wa Muhanga. Uretse ko […]

RSSB yasabwe gutegura Inama Nyungurana bitekerezo ku kuzamura umusanzu wa Pansiyo

Amahuriro y’abakozi mu Rwanda arasaba Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (RSSB) gutegura Inama Nyungurana bitekerezo ku cyemezo cyo kuzamura umusanzu wa Pansiyo kugira ngo abakozi barusheho gusobanukirwa amakuru ahagije yerekeranye n’ayo mavugurura ndetse n’uko bizakorwa. Ni ibigaragara mu ibaruwa yandikiwe Umuyobozi mukuru wa RSSB, ikaba yashyizweho umukono n’abahagarariye amahuriro y’abakozi mu Rwanda arimo […]

Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi bikomeje gusuzuma abanyeshuri b’Iburengerazuba

Hashize hafi imyaka itatu, Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi ku bufatanye n’Umuryango ‘See You’ bakorana mu gufasha abana bari munsi y’imyaka 18 bafite ibibazo by’amaso mu turere turindwi tw’Intara y’Uburengerazuba.             Ubu bufatanye bugamije kumenya no kuvura ibibazo by’amaso hakiri kare kugira ngo bitavamo ibibazo bikomeye byanatera ubuhumyi bwa burundu. Ni muri urwo rwego kuri uyu […]

Leta irasabwa kwihanangiriza abanyarwenya bakoresha izina rya Kiliziya mu buryo butesha agaciro

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru yasabye Leta gukumira abantu bakoresha izina cyangwa imigenzo ya gikristu mu ishusho y’icyitwa urwenya kuko ari ho hakuriza imvugo nka ‘Kiliziya yakuye kirazira’ Musenyeri Mbonyintege avuga ko bigira ingaruka ku muryango wa Kiliziya Gatolika kandi ufitiye igihugu akamaro. Ibi Myr Mbonyintege yabitangarije mu […]

Ibintu 5 ushobora kuba utazi kuri Katederali ‘Notre Dame’ y’i Paris  

Ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukuboza 2024, i Paris mu murwa mukuru w’Ubufaransa hateganyijwe ibirori byo kongera gufungura Ketederali ‘Notre Dame’ nyuma y’imyaka itanu iri gusanwa kubera inkongi y’umuriro yari yarayangije bikomeye. Ni ibirori biteganyijwe ko bizitabirwa n’abanyacyubahiro bo hirya no hino ku Isi barimo Abaperezida n’abakuru ba za guverinoma bagera kuri 50. Muri bo, […]

Kigali: RURA ije gukuraho iringaniza mu giciro cy’urugendo

Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imwe mu mirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Ukuboza mu mujyi wa Kigali hatangira igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze. Mu buryo busanzwe, abagenzi bose bajya muri bisi iva mu mujyi igana Kimironko, bagombaga kwishyura amafaranga angana hatitaweho usigara […]

Abenshi bashyigikiye kubuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga

Ku wa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2024, Igihugu cya Australia cyemeje umushinga w’itegeko ribuza abangavu n’ingimbi bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, X yahoze ari Twitter naTik Tok. Iri tegeko rigamije kugabanya ibyangiza imibereho y’abana muri Australia, biteganyijwe ko rizatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera za 2025 ndetse ngo ibigo bikomeye […]

Guinea: Abasaga 50 bapfiriye muri sitade y’umupira w’amaguru

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 ugushyingo 2024, ubuyobozi bw’Igihigu cya Guinea bwatangaje ko nibura abantu 56 bapfiriye muri sitade mu gihe abandi benshi bakomeretse nyuma y’imvururu zaturutse ku cyemezo cy’umusifuzi. Ibi byago byabereye mu mukino wa nyuma w’irushanwa ryo guha icyubahiro Umuyobozi w’Ingabo za Guinea Mamady Doumbouya. Ni umukino wabereye kuri Sitade y’i […]

Impinduka za RSSB ntizivugwaho rumwe

Hari hashize imyaka 62 u Rwanda rutarakora impinduka mu bijyanye n’ubwiteganyirize bw’izabukuru. Uburyo busanzwe buteganya ko umukozi n’umukoresha batanga umusanzu ungana wa 3% byahurizwa hamwe bikangana na 6% by’umushara w’umukozi. Gusa mu mpera z’Ugushyingo 2024, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rwatangaje ko guhera muri Mutarama 2025, igipimo cy’imisanzu y’ubwiteganyirize kizazamuka kive kuri 6% […]

Gicumbi: Umuntu umwe yahitanywe n’indi mpanuka y’imodoka

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024, Haragirimana Theogene yagonzwe n’imodoka itwara abagenzi ahita yitaba Imana. Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Miyove, Akagari ka Miyove mu Murenge wa Miyove, aho ‘Coaster’ RAE 182 H yagonze Haragirimana yari iturutse i Gicumbi yerekeza i Musanze inyuze kuri Base. Ababonye iyi mpanuka bavuga […]