Amahirwe y’Amavubi arayoyotse

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) atsinzwe igitego kimwe ku busa n’ikipe y’igihugu ya Libya amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2025 arayoyoka. Ni umukino w’umunsi wa gatanu mu itsinda rya Kane wabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2014, ubera muri Sitade Amahoro. Uyu mukino wari ufite ubusobanuro bukomeye cyane kuko iyo […]
Gicumbi: Kugira ubumuga byamuteye gusana imihanda ku buntu

Niwenshuti Damien wo mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, Akagari ka Mutandi ho mu Mudugudu wa Muhengeri yatangiye gushyira mu ngiro intego yo gutunganya imihanda yangiritse muri aka karere. Ni intego yihaye nyuma yo gukora impanuka itewe n’iyangirika ry’umuhanda bikamuviramo ubumuga bw’ingingo. Nk’uko Niwenshuti yabitangarije umunyamakuru wa ICK News ubwo yari amusanze i […]
Abiga Itangazamakuru bongerewe ubumenyi ku Kinyarwanda n’Imbuga Nkoranyambaga

Abanyeshuri 40 bo muri kaminuza enye zigisha itangazamakuru mu Rwanda barangije amahugurwa y’iminsi itatu ku mategeko yemewe y’imyandikire y’Ikinyarwanda mu kwandika inkuru ndetse banongererwa ubumenyi ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga. Aya mahugurwa yateguwe na Rwanda Media Programme (RMP), hagamijwe kongerera ubumenyi abanyeshuri biga itangazamakuru mu Rwanda, ku ngingo zitandukanye yabereye mu Karere ka Musanze kuva ku […]
Nyagatare: Babangamiwe no kuba ubwiherero rusange bufunze

Bamwe mu bakorera n’abagenda mu Mujyi wa Nyagatare baragaragaza ko ubwiherero bukiri ikibazo kuko hari bamwe bahitamo kwiherera mu biti bigize ubusitani bw’umujyi kuko nta handi hahari. Ibi ngo bishingiye ku kuba ubwiherero rusange bwari buhari bumaze igihe budakoreshwa. Bamwe mu baganiriye na ICK bavuga ko bidakwiye kuba ubwiherero bwo mu mujyi uhoramo urujya n’uruza […]
Burera: Imirambo ya batatu bari baraburiwe irengero yabonetse

Tariki ya 27 Ukwakira 2024, ICK News yabagejejeho inkuru y’abantu batatu byakekwaga ko baburiye irengero mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cy’uwitwa Nzabanterura Faustin, kiri mu Murenge wa Ruhunde, Akarere ka Burera. Ni inkuru yakiranywe agahinda n’ababuze ababo, binatuma bakora igisa n’imyigaragambyo tariki ya 25 Ukwakira 2024 bashinja nyir’ikirombe kugira uruhare mu ibura ryabo. Amambere ubuyobozi […]
Amerika: Donald Trump yagize Elon Musk umuyobozi w’ishami rishinzwe imikorere ya leta
Kuri uyu wa kabiri, Tariki ya 12 Ugushyingo 2024, Donald Trump uherutse gotorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk umuyobozi w’ishami rishya rishinzwe imikorere myiza ya guverinoma. Trump yavuze ko Musk azafatanya n’umu-Repubulike wigeze kuba umukandida ku mwanya wa perezida, Vivek Ramaswamy, aho yabahaye inshingano zirimo gusenya […]
Basketball: U Rwanda mu myiteguro yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika2025

Mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’imikino y’igikombe cy’afurika cyo muri 2025, Ikipe y’Igihugu ya Basketball izakina n’iya Sudani y’Epfo na Mali mu mikino ya gicuti. Ni imikino iteganyijwe hagati ya tariki ya 19 na 20 Ugushyingo 2024, aho abakinnyi barimo William Robeyns, Kenny Manzi, Dieudonné Ndizeye, Steven Hagumintwari, Prince Muhizi, Cadeaux de […]
Inama y’Uburusiya n’Afurika: Vladimir Putin yasezeranyije Afurika ‘inkunga yuzuye’ mu guhashya iterabwoba

Ku munsi wa kabiri w’inama yatangiye ku itariki ya 9 ikarangira ku ya10 Ugushyingo 2024, mu mujyi wa Sochi mu Burusiya, yahuje minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov na bagenzi be bo mu bihugu bya Afurika, Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yasezeranyije icyo yise “inkunga yuzuye” muri Afurika, harimo no kurwanya iterabwoba n’intagondwa. Mu ijambo rya […]
U Rwanda: Ibiciro bikomeje gutumbagira

Ikigereranyo cy’ibiciro by’ibicuruzwa (CPI), cyasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kuri uyu wa 10 Ukwakira 2024 kiragaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa mu Rwanda bikomeje kwiyongera ugereranyije n’umwaka wa 2023 ndetse n’ukwezi kwa Nzeri 2024. Raporo igaragaza ko igipimo cya CPI mu mijyi cyazamutseho 3.8% ku mwaka, ndetse kikazamukaho 1.5% ugereranyije n’ukwezi kwa Nzeri 2024. Igipimo cya CPI […]
Ibyo wamenya kuri politiki nshya yo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza mu Rwanda

Ku wa 7 Ugushyingo 2024, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yashyize ahagaragara raporo ikubiyemo ingamba zafashwe n’u Rwanda mu kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza. Ni raporo igaragaramo ko Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibiza bukava kuri 46% buriho ubu, bukagera kuri 60% mu mwaka wa 2030, mu rwego rwo kugabanya igihombo […]
