Burera: Impaka ku nkuru y’ababuriye mu kirombe cy’umucanga

Mu Murenge wa Ruhunde ho mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’ibura ry’abagabo batatu, bikekwa ko babuze bagiye gucukura umucanga mu kirombe cy’uwitwa Nzabanterura. Inkuru y’ibura ry’aba bagabo yabaye kimomo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Ukwakira 2024 ubwo ba nyir’abantu babuze babyukaga bakora igisa n’imyigaragambyo mu Mudugudu wa Gasura uherereye mu Kagari ka […]

Nyagatare: Imboni z’umupaka zigiye guhabwa ibikoresho byo guhangana n’abafutuzi

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Rubingisa Pudence yijeje imboni z’umupaka mu Karere ka Nyagatare ko hari ikigiye gukorwa ku cyifuzo cyabo cyo guhabwa ibikoresho birimo, bote, amakoti n’amatoroshi byo kwifashisha mu guhangana n’abafutuzi (abatwara forode). Ibi Guverineri Rubingisa yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abakora uyu mwuga aho yavuze ko ibikoresho basabye bazabihabwa mu ngengo y’imari igiye kuvugururwa. […]

Abakorerabushake ba “Croix rouge” bongerewe ubumenyi ku buvuzi bw’amaso

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024 ku Bitaro by’amaso bya Kabgayi (Kabgayi Eye Unit) hasojwe amahugurwa  y’iminsi itanu ku bakorerabushake 12 ba croix rouge y’u Rwanda, ni mu rwego rw’imikoranire croix yagiranye n’ibi bitaro mu rwego rwo kongerera ubumenyi abakorerabushake ku ndwara z’amaso n’uburyo bwo kuzirinda Ni amahugurwa yatangiye kuwa 21 Ukwakira ku […]

Afurika: Agace ka Sahel, hamwe mu hantu hahindutse indiri y’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Nk’uko raporo y’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge (UNODC) ibigaragaza, mu mwaka wa 2021 hafashwe ibiro 41 by’ikiyobyabwenge cya cocaine. Ni umubare wiyongereye cyane ugera ku biro 1,466 mu mwaka wakurikiyeho wa 2023, izamuka rya 3,476%. Nubwo ntagipimo gihari kigaragaza ishusho yicuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu mwaka wa 2023 mu gihugu cya Mauritania, nibura toni 2.3 […]

Rulindo: Yasamburiwe inzu nk’ubwishyu bw’ibiro 10 by’ibirayi byibwe mu murima yarariraga

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Karambi, mu Karere ka Rulindo  ntibavuga rumwe na Mudugudu ku mwanzuro wo gusambura amabati y’inzu ya  Ildephonse Ndereyimana.  Ibi byabaye kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024 mu Umudugudu wa Karambi, Akagari Ka Kamushenyi, Umurenge wa Kisaro, ho muri Rulindo, ubwo uwitwa Ndereyimana Ildephonse yasakamburiwe inzu n’uwitwa Ngiramasabo Adrian afatanyije […]

Turikiya: 4 bamaze guhitanwa n’igitero cy’iterabwoba

Abantu bane bishwe abandi 14 barakomereka mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe ahakorera icyicaro gikuru cy’ikigo cya Turikiya gikora ibyubwirinzi bwo mu kirere, TUSAS hafi y’umurwa mukuru Ankara, nk’uko minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu yabitangaje. Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko urusaku rw’amasasu menshi rwumvikanye nyuma yuko abashinzwe umutekano muri Turkiya binjiye muri icyo cyigo. “Twagize […]

Koreya ya Ruguru ntivuga rumwe na Amerika ku kohereza ingabo mu Burusiya

Koreya ya Ruguru yahakanye amakuru avuga ko yohereje ingabo mu Burusiya kugira ngo zijye gutanga umusanzu mu ntambara Ukraine ihanganyemo n’Uburusiya. Guhakana aya makuru byatangajwe n’Intumwa ya Koreya ya Ruguru kuri uyu wa Mbere mu kanama k’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye aho yavuze ko ayo makuru nta shingiro afite. Iyi ntumwa yagize iti “Ku birebana n’ubufatanye […]

Huye: Abaturage barataka ubujura

Bamwe mu bakoresha umuhanda uva ku Mukoni werekeza kuri Kaminuza y’u Rwanda baravuga ko ikibazo cy’ubujura gikomeje kwiyongera kuri uyu muhanda bitewe nuko ukikijwe n’ishyamba rya kaminuza y’u Rwanda, kandi rimwe na rimwe amatara yawo akaba ataka bityo bigaha icyuho abajura kuko babona aho birukira ntanuwubareba. Mu baganiriye na ICK News bakoresha uyu muhanda, bayigaragarije […]

Menya ibyaranze ubuzima bwa Perezida Kagame wujuje imyaka 67

None tariki ya 23 Ukwakira 2024 ni umunsi w’ingenzi kuri  Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, wizihiza isabukuru y’imyaka 67. Isabukuru ya Perezida Kagame ibaye mu gihe ari muri Samoa aho yitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth), aho itsinda ry’Abajyanye nawe ryafashe umwanya wo kwimwifuriza isabukuru nziza. Uretse abajyanye nawe, Abanyarwanda banyuranye babinyujije […]