2023-2024: Inyongera ya miliyoni 200$ ku byo NAEB yohereje mu mahanga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (NAEB) kiratangaza ko cyinjije arenga miliyoni 857 z’amadorali ya Amerika akomotse ku bihingwa ndetse n’ibikomoka ku matungo byoherejwe mu mahanga mu mwaka wa 2022/2023. Ibi byatangarijwe mu Nteko Ishinga Amategeko tariki ya 22 Ukwakira 2024 ubwo hamurikwaga Raporo y’Umuvunyi mukuru y’ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2023/2024 n’Ibiteganyijwe […]

Gicumbi:Abaforomo biteze umusaruro  ku bumenyi bahawe ku  ikoreshwa   ry’imashini  isuzuma ubuzima   bw’umwana uri munda 

Bamwe mu baforomo ndetse n’abayobozi b’ibigo nderabuzima bikorana n’ibitaro bya Byumba, bavuga ko nyuma yo guhabwa ubumenyi ku mikoreshereze y’imashini isuzuma abana bari munda izwi nka ecography, umubare w’ababyeyi batwite boherezwaga ku bitaro ugiye kugabanyuka. Ibyo babitangaje kuri uyu Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2024 nyuma yo kurangiza iminsi ine y’amahugurwa ku mikoreshereje yizo mashini, […]

Afurika: Asima ikomeje kwiyongera mu rubyiruko

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Queen Mary y’i Londres mu Bwongereza bwerekanye ko gukura kw’imijyi n’ubwiyongere bw’abaturage muri Afurika byongereye ikwirakwira ry’indwara ya Asima mu rubyiruko. Icyakora  kutisuzumisha no kutayitaho byo byatumye urubyiruko rwinshi rufite ibimenyetso byiyi ndwara  bidakurikiranwa. Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Lancet Child and Adolescent Health bwakorewe  ku  banyeshuri ibihumbi 27,000 baturuka […]

Perezida Paul Biya yagarutse muri Cameroon nyuma y’ibihuha ku buzima bwe

Perezida Paul Barthélemy Biya’a bi Mvondo w’Igihugu cya Cameroon yagarutse mu murwa mukuru Yaoundé, kuri uyu wa Mbere nyuma y’ibyumweru byinshi yari amaze hanze y’igihugu, bikuraho ibihuha byari byacicikanye ku buzima bwe aho bamwe banavuze ko ashobora kuba atakiri mu isi y’abazima.  Nyuma y’ibyumweru bitandatu atagaragara mu ruhame, uyu mukambwe w’imyaka 91, yagarutse mu gihugu […]

Ubuzima bw’umuhanda si amahitamo yacu-Abazunguzayi b’i Muhanga

Mu mujyi wa Muhanga, bamwe mubakora ubucuruzi butemewe bazwi nk’abazunguzayi barasaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha bakava mu mihanda kuko ubuzima babayemo bubagora bikabije. Aba bacuruzi biganjemo abacuruza imbuto n’imboga cyane cyane ahitwa mu Kivoka, akenshi ni abagore bavuga ko bafite amikoro macye, ku buryo ngo badashobora kubona igishoro kibajyana ku isoko rigezweho rya Muhanga. Mu bibazo […]

Australia: Umwami Charles III yavugirijwe induru

Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2024, Umwami w’Ubwongereza Charles III yavugirijwe induru n’umwe mu basenateri ba Australia. Nk’uko bitangazwa na BBC, Lidia Thorpe, umwe mu bagize itsinda ry’abenegihugu kavukire ba Australia yateje igisa n’akaduruvayo ubwo yateraga hejuru avuga ko atari mu bo Umwami Charles III  ahagarariye. yagize ati “Nturi Umwami wanjye.” Iki gisa n’imyigaragambyo cyabaye […]

Gatsibo: Udukoko tuzwi nka “mikondo y’inyana” duhangayikishije abahinzi

Bamwe  mu bahinzi  bo mu mirenge  y’akarere ka Gatsibo,  by’umwihariko Kiramuruzi,  Kabarore,  Gitoki na Ngarama,  bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’udusimba tuzwi nka mikondo y’inyana   aho ushyira imbuto mu butaka tukayirya cyangwa igihingwa cyamara kumera    tugakegeta   imizi yacyo. Imikondo y’inyana ni udukoko turi mu bwoko bw’iminyorogoto tuba mu butaka, twonona ibihingwa bitaramera, mu bindi bice by’igihugu […]

Imbaraga zitunganya “ibyananiranye” ziva he iyo Perezida wa Repubulika yasuye akarere?

Imwe mu myiteguro iranga umuntu ufite umushyitsi ukomeye irimo gushyira ibintu byinshi ku murongo, gukubura no guharura ku marembo mbese ku buryo uhanyuze wese abona ko biteguye umushyitsi udasanzwe. Mu rwego rwo kumva agaciro n’icyubahiro Abanyarwanda baha umushyitsi, Umunyarwanda yagize ati “Umushyitsi akurisha imbuto”, bivuze ko uba ugomba gukora iyo bwabaga kugira ngo umushyitsi atahe […]

Patel Karan yegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024

Patel Karan ukomoka mu gihugu cya Kenya ukinana na Khan Tauseef,yegukanye Irushanwa ryo gusinganwa ku modoka rizwi nka Mountain Gorilla (2024) akoresheje isaha imwe, iminota 25 n’amasegonda 43 ku ntera y’ibilometero 97.8. Iri rushanwa ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri Richard Nyirishema, Mutabazi Richard wagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi mihanda ndetse na Gakwaya Christian ukuriye ishyirahamwe […]

ICK: Abanyeshuri beretswe amahirwe ari mu kwiga amasomo ya CPA na CAT

Kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 19 Ukwakira 2024, abanyeshuri biga icungamutungo n’ibaruramari mu ishuri rikuru gatorika rya Kabgayi, ICK bakanguriwe kwiga amasobomo y’igihe gito azwi nka CPA na CAT kugirango barusheko gutyaza ubumenyi bafite bityo bazabashe kuvamo abanyamwuga bakenewe ku isoko ry’umurimo. Ibi babikanguriwe n’ikigo cya Leta kigenzura umwuga w’ibaruramari mu Rwanda,ICPAR, mu nama […]