Papa Fransisiko yatangaje ko Umwami Baudouin agiye gushyirwa mu rwego rw’abahire

Ku musozo wa Misa yabereye kuri Sitade yitiriwe Baudouin, i Brussels mu Bubiligi, Papa Fransisiko yatangaje ibyo abantu batari biteze ubwo yavugaga ko nasubira i Roma, azatangiza urugendo rwo gushyira Umwami Beaudouin mu rwego rw’abahire. Mu gihe yashimiraga ubuyobozi ndetse n’abitabiriye Misa isoza uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Bubiligi, ndetse na mbere y’Indamutso ya Malayika […]

Amerika: 64 bamaze guhitanwa n’inkubi y’umuyaga

Inkubi y’Umuyaga yiswe Helene yibasiye Leta zunze Ubumwe za Amerika imaze guhitana abagera kuri 64 mu gihe abakabakaba miliyoni 3.5 badafite amashanyarazi. Iyi nkubi y’umuyaga uvanze n’imvura idasanzwe yibasiye Amerika kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Nzeri 2024. Uretse abantu bahitanwe n’uyu muyaga, haracyabarurwa kandi ibintu byinshi byangiritse mu bice byo mu Majyepfo y’Iburasirazuba […]

Uruhare rwo ‘Kwita Izina’ mu iterambere ry’u Rwanda

Tariki ya 18 Ukwakira 2024, hateganyijwe umuhango wo Kwita izina abana b’ingagi 22. Uyu muhango uzabera mu nkengero za Pariki y’Ibirunga ho mu Karere ka Musanze, uzaba ubaye ku nshuro ya 20. Mu kiganiro Ikigo cy’igihugu gishinzwe’iterambere (RDB) cyagiranye n’itangazamakuru tariki ya 25 Nzeri 2024, hagaragajwe umumaro w’uyu muhango mu myaka 20 ishize uba. Umuyobozi […]

Byinshi ukeneye kumenya ku cyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda

Amakuru y’inyongera: ISHIMWE Jean D’Amour Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hataramenyekana inkomoko y’iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Minisante yatangaje ko […]

Abagore barasabwa kudatinya imyanya y’ubuyobozi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2024, Akarere ka Muhanga kakiriye inteko rusange ya gatatu y’abagize urunana rw’abagore bakora mu nzego z’imitegekere y’igihugu kuva ku rwego rw’Umudugudu, utugari, imirenge, uturere n’umujyi wa Kigali. Iyi yama yabereye muri ‘Hôtel Saint-André Kabgayi’, yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Ishyirahamwe rihuza […]

Isiraheli iratangaza ko yishe Umuyobozi wa Hezbollah

Igisirikare cy’igihugu cya Isiraheli (IDF) cyavuze ko cyivuganye umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah Hassan Nasrallah, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2024. Nk’uko bitangazwa na IDF, ngo Nasrallah yiciwe mu gitero cyagabye mu mujyi wa Beirut, muri Libani, nubwo umutwe wa Hezbollah utaragira icyo ubitangazaho. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo […]

Ibibazo by’ubuzima bw’ingimbi n’abangavu bikomeje kwiyongera–OMS

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima (OMS) riratangaza ko hakenewe ishoramari rihambaye mu kwita ku bwiyongere bw’ibibazo by’ubuzima bw’ingimbi n’abangavu bakabakaba Miliyari 1.3 bo hagati y’imyaka 10 na 19. Nk’uko ubushakashatsi bwa OMS bubigaragaza, bimwe mu bibazo bihangayikishije mu ngimbi n’abangavu birimo ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ubuzima bw’imyororokere, umubyibuho ukabije, ihohoterwa n’ibindi. Umunyamabanga […]

La Prima: Ahantu h’ingenzi ku bakoresha umuhanda Kigali-Huye

Ku nkengero z’umuhanda Kigali-Muhanga-Huye hakomeje kubakwa ibikorwa binyuranye hagamijwe gufasha abantu kwinezeza ndetse no gufasha abakoresha uyu muhanda kubona ahantu ho kuruhukira by’akanya gato. Kimwe muri ibyo bikorwaremezo ni La Prima itunganya ndetse igacuruza ikawa ikozwe ku rwego rwo hejuru. Iyi nyubako yatangiye ibikorwa byayo muri Kamena 2024, yubatse mu Murenge wa Shyogwe ku rugabano […]

Abaturage barasaba ubukangurambaga ku ndwara zitandura

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwo muri 2022 bugaragaraza ko indwara zitandura zikomeje kwoyongera mu baturarwanda. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko indwara y’umuvuduko w’amaraso yiyongereye ku gipimo cya 2% mu myaka ibiri gusa, diyabete yiyongeraho kuri 3% mu gihe umubyibuho ukabije wikubye kabiri mu bice by’imijyi. Benshi bashobora kuvuga ko ubu bwiyongere buterwa n’ibihe by’iterambere […]

Ingabo za Sudani zagabye igitero gikomeye i Khartoum

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Nzeri 2024, Igisirikare cya leta ya Sudani cyagabye igitero gikomeye ku mutwe ihanganye nawo wa Rapid Support Forces (RSF). Ni igitero bagabye ku duce two mu murwa mukuru Khartoum, twigaruriwe n’uyu mutwe mu ntangiriro y’intambara, ndetse n’agace ka Bahri kari mu majyaruguru yawo. Abaturage babavuga ko ibisasu bya […]