Mozambique: Abatuye Macomia baravuga imyato Ingabo z’u Rwanda

Abaturage bo mu Karere ka Macomia, mu gice cy’iburasirazuba bwa Cabo Delgado, barashima ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba ryazahaje ako karere kuva mu mwaka wa 2017. Mu kiganiro na Zumbo FM News, bamwe mu baturage bagaragaje gugashima ubuhanga n’ubushishozi bw’ingabo z’u Rwanda zifite ubwitange n’imyitwarire myiza mu guhangana n’abarwanyi b’abahezanguni muri ako karere. […]

Kamonyi: Abahinzi bijejwe ko Ukwakira kuzarangira Rumbuka yabishyuye Ideni ryose ibafitiye  

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice aratangaza ko ikibazo abahinzi bo mu Karere ka Kamonyi bari bafitanye n’umufatanyabikorwa Rumbuka cyashakiwe umuti ku buryo bitarenze Ukwakira 2024 kizaba cyararangiye. Ikibazo kiri hagati y’Abahinzi bo muri Kamonyi n’umufatanyabikorwa wabo ‘Rumbuka’ gishingiye ku musaruro aba bahinzi bahaye Rumbuka gusa yo ngo ntiyabishyurira igihe. Muri Kamana 2024 nibwo abahinzi […]

Abimukira 45 bapfiriye mu Nyanja Itukura, 61 baburirwa irengero

Ku wa kabiri, tariki ya 1 Ukwakira 2024, amato abiri yari atwaye abimukira yarohamye mu Nyanja itukura hafi y’inkombe za Djibouti, abantu 45 bahita bahasiga ubuzima, mu gihe abandi 61 baburiwe irengero. Ibi byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi. Umuryango mpuzamahanga ushinzwe impunzi (IOM) wavuze ko ubwo bwato bwahagurutse muri Yemeni butwaye abantu 310 mbere […]

Amajyepfo: Barasabwa kwihutisha igihembwe cy’ihinga A 2025

Mu gikorwa cyo gutangiza Igihembwe cy’Ihinga A 2025 mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Ukwakira 2024, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Madamu Alice Kayitesi yasabye abahinzi kwihutisha cyane iki gihembwe kugira ngo havemo icyuho cy’ubukererwe bwatewe n’imvura yatinze kugwa. Madamu Kayitesi yatangarije ibi mu Gishanga cya Kibuza giherereye mu Murenge wa Gacurabwenge […]

Kenya: Perezida na Visi Perezida ntibacana uwaka

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yatewe ubwoba bwo kweguzwa ku mwanya we wo kungiriza William Ruto ku buyobozi bw’igihugu cya Kenya nyuma y’amakuru menshi akomeke kuzenguruka avuga ko yaba yaragiranye ibibazo bikomeye na Perezida Ruto.Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko bo mu ishyaka rimwe na Perezida William Ruto bashinje Gachagua guhungabanya guverinoma, guteza imbere politiki […]

Kamonyi-Ngamba: Urugomo rwakomerekeyemo gitifu w’akagari

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga ho mu Murenge wa Ngamba, Bwana Iyakaremye Jean Claude ni umwe muri 12 bakomerekejwe n’abagizi ba nabi. Uru rugomo rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Nzeri 2024, mu Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Kabuga aho abagizi ba nabi biraye mu muhanda n’imihoro, batangira abaturage hagamijwe […]

Asia: Umwuzure n’Inkangu Bimaze Guhitana Abantu 193 muri Nepal

Umubare w’abantu bamaze kwicwa n’umwuzure ndetse n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyumweru mu gihugu cya Nepal giherereye ku mugabane wa Asia umaze kugera ku 193, mu gihe ibikorwa byo gutabara byiyongereye kuri  uyu wa mbere, tariki ya 30 Nzeri 2024. Benshi mu bapfuye bari mu murwa mukuru, Kathmandu, aho ibice byo mu majyepfo […]

Ngoma: Abaturage barasaba ubukangurambaga ku ndwara y’umutima

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, basaba ko inzego z’ubuyobozi zajya zibegera zikabasobanurira ibijyanye n’ibitera indwara y’umutima n’uko yirindwa kuko kutayigiraho amakuru byangiza ubuzima bwa benshi. Ibi babitangarije mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umutima ziri kigero cya 7% mu guhitana abantu. Ni ibirori byizihirijwe mu Karere […]

Gicumbi: Barasaba gufashwa kubona imashini zuhira

Abahinzi bo mu   gishanga     cya   Cyamuhinda giherereye mu   Murenge   wa   Muko wo muri Gicumbi, barasaba   Leta kubafasha kubona   imashini   zo    kuhira    imyaka kugira ngo ubuhinzi bwabo burusheho gutera imbere. Aba bahinzi bavuga ko igishanga bakoreramo ubuhinzi kidafite imiferege itwara amazi ndetse ko n’iyitwa ko ihari itaborohereza gushyiramo   amazi kuko iri ku gice kiri hejuru ya ruhurura. […]

Ubushakashatsi bwagaragaje isano iri hagati y’ibipfunyikwamo ibiribwa na Kanseri

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ibinyabutabire bigera kuri 200 bifitanye isano na kanseri y’ibere bikoreshwa mu gukora ibipfunyikwamo ibiribwa ndetse n’ibikoresho byo ku meza bya pulasitike.   Umuyobozi w’ubushakashatsi, Jane Muncke, akaba n’Umuyobozi mukuru mu bya siyansi muri Food Packaging Forum, ikigo kidaharanira inyungu gifite icyicaro i Zurich, mu Busuwisi, yagize ati “Hari ibimenyetso bifatika byerekana […]