Perezida Kagame arasaba ubufatanye hagati ya Sena n’abaturage

Kuri uyu Kane, tariki ya 26 Nzeri 2024, Perizida wa Repulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye abasenateri bashya binjiye muri Sena kumenya inshingano zabo zo gukorera abaturage hagamijwe iterambere ridaheza n’umwe. Ibi yabivuze mu muhango wo kwakira indahihiro z’abasenateri 20 barahiriye inshingano zo kwinjira muri Sena y’u Rwanda muri manda ya kane, nk’uko biteganwa n’amategeko […]

Hope and Challenges: Rugarama’s Marginalized Communities

On Wednesday, September 25, 2024, ICK News visited the historically marginalized people residing in Rugarama Village, Gifumba Cell, Nyamabuye Sector, in Muhanga District. Contrary to the common perception that marginalized communities primarily inhabit rural areas, these individuals form a part of Muhanga City’s population. During the visit, several community members expressed their deep gratitude towards […]

Benin: Abakekwaho guhirika ubutegetsi batawe muri yombi

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Nzeri 2024, Umushinjacyaha wa Leta ya Bénin yavuze ko abagabo batatu, barimo uwahoze ari Minisitiri wa Siporo ndetse n’Umuyobozi ushinzwe umutekano wa Perezida Patrice Talon, batawe muri yombi bakekwaho gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi. Hafunzwe kandi umucuruzi, Olivier Boko, wari usanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Perezida Talon, wari […]

REB yahagurukiye gufasha abakuze kwiga gusoma no kwandika

Kuri uyu wa Kane, tariki 26 Nzeri 2024, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rurasoza ubukangurambaga bw’iminsi ine ku gushishikariza abaturage batazi gusoma no kwandika kugana amasomero kugira ngo bafashwe kubyiga. Ubu bukangurambaga bwatangiye tariki ya 23 Nzeri 2024, bwatangiriye mu turere dutandatu aritwo; Nyagatare, Gatsibo, Gisagara, Rubavu, Gicumbi na Kirehe. REB itangaza ko impamvu […]

Umwana umwe muri batatu ntabona neza-Kubera iki?

Ubumuga bw’amaso bw’abana bukomeje kwiyongera ku Isi kuko ubushakashatsi mpuzamahanga bugaragaza ko umwana umwe mu bana batatu ashobora kuba afite ikibazo cyo kutareba neza kure (Myopia). Abashakashatsi bavuga ko ingamba za guma mu rugo zatewe n’icyorezo cya Corona zagize ingaruka mbi ku maso y’abana kuko bamaze igihe kinini birirwa bareba ama Televisiyo kandi badasohoka. Ubushakashatsi […]

Ingaruka ziri mu kubyarira abandi

Ubushakashatsi bwakozwe n’abarimu bo muri Kaminuza ya Ontario Queen yo muri Canada bwerekanye ko abagore babyarira abandi ‘surrogates’ bafite ibyago byinshi byo kugira ibibazo bikomeye mu gihe cyo gutwita, ndetse n’ibyago byo kubyara abana igihe kitaragera. Kubyarira umuntu bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye, birimo ko uwo muntu nta bushobozi afite bwo kubyara cyangwa se adashaka kubyara […]

Nyabihu: Kubakira abasenyewe n’ibiza birakomeje

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buratangaza ko bukomeje igikorwa cyo kubakira abasenyewe n’ibiza mu mwaka ushize wa 2023. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi ‘Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal mu kiganiro yagiranye na ICK News. Bwana Simpenzwe avuga ko mu miryango 602 yasenyewe n’ibiza muri 2023, hamaze kubakirwa imiryango 117 ndetse ikigikorwa kikaba […]

Amahirwe y’akazi mu rwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda

Amahirwe y’akazi mu bijyanye n’ikoranabuhanga akomeje kwiyongera uko iminsi ishira indi igataha. Ibi bishingirwa ku byatangajwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Itumanaho no Guhanga udushya, Madamu Ingabire Paula uvuga ko muri uyu mwaka wa 2024, imirimo isaga 100,931 imaze guhangwa muri uru rwego ndetse bikaba binateganyijwe ko bitarenze muri 2030 hazaba hahanzwe indi mirimo 600.000. Ibi byose […]

Amashuri y’ubutekamutwe akomeje kongera umubare w’abajura  

Uburengerazuba bwa Afurika by’umwihariko Ghana na Nigeria, buri guhura n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abagize itsinda ryiyise ‘hustle kingdoms’. Ubwami bw’aba-Hustle ni amashuri atemewe yigisha abantu gukora ubujura bwifashishije ikoranabuhanga. Ni amashuri akorera kuri murandasi no hanze yayo ku buryo batangira amasomo kuri murandasi no guhura mu buryo busanzwe. Ubutekamutwe bukorwa n’abasoza aya mahugurwa, buba bushingiye ku kubeshya […]

Amajyaruguru: Ba mutima w’urugo barasabwa umusanzu mu guhangana n’igwingira mu bana

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, arasaba ababyeyi kongera kwita ku nshingano zo kwita ku bana kuko ikibazo cy’ingwingira mu bana kigaragaraza guteshuka kw’ababyeyi. Guverineri Mugabowagahunde avuga ko kuba muri iyi ntara haboneka umusaruro uhagije w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ariko nyamara hakaba hakigaragara umubare munini w’abana bafite imirire mibi n’igwingira, ari ikimenyetso cyo guteshuka ku nshingano […]