BetPawa Playoffs: APR na Patriots zikomeje gukubana

Ikipe ya Patriots BBC imaze gutsinda APR BBC mu mukino wa kane w”imikino ya nyuma ya kamarampaka. Uyu mukino wabereye muri BK Arena kuva saa mbiri z’ijoro ry’uyu wa Gatatu, watangiranye imbaraga ku mpande zombi bigaragara ko nta kipe yiteguye kuwutakaza. Ibi binagaragarira mu buke bw’amanota yatsinzwe. Agace ka mbere karanzwe no gukubana kuko APR […]

Basketball: APR na REG zageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup

Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Nzeri 2024, APR na REG z’abagore mu mukino w’amaboko ‘Basketball’ zimaze gukatisha tike yo gukina umukino wa nyuma wa Rwanda Cup. abagore ya APR na REG W BBC basketball Club yageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup asesezereye IPRC Huye ndetse na Kepler W BBC. Muri […]

Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 266

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Nzeri 2024 Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) yatanze impamyabumenyi ku banyershuri 266 barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’amasomo y’inyongera (Postgraduate). Uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya 10 wabereye mu nyubako y’imyidagaduro ‘Gymnasium’ ya Gisagara witabirwa n’abarimo Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare ari […]

Ababyeyi bahawe ububasha bwo kugenzura konti z’abana kuri Instagram

Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram rwatangije ku mugaragaro uburyo bushya bwo bwo gufasha abangavu gukoresha uru rubuga mu buryo bukwiye. Icyemezo cyo kuzamura umutekano kuri konti z’abakiri bato cyafashwe hagamijwe kubafasha kujya bakoresha Instagram mu buryo bukwiye kuko bikomeje kugaragara ko urubyiruko rukomeje kubatwa n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga. Ku muntu wese uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko, konti […]

Rwanda: Ishusho y’uburezi n’isoko ry’umurimo mu mboni za Banki y’Isi

Banki y’isi iragaragaza ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego z’iterambere rirambye rishingiye ku bumenyi n’ubwo igihugu cyafashe ingamba zikomeye mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda. Ibi byagaragajwe na Banki y’Isi muri raporo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Nzeri 2024. Banki y’Isi igaragaza ko kubera icyuho gikomeje kugaragara […]

Gicumbi: Barasaba ko imihanda migenderano yasanwa

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi cyane cyane abakoresha imihanda migenderano barasaba ko hagira igikorwa igasanwa kuko n’ahasigaye hatarangirika hazacukuka mu gihe nta gikozwe. Imwe muri iyi mihanda yubatswe muri 2017, iracyari uko yari imeze kuko itigeze ivugururwa na rimwe ku buryo bigaragarira ijisho ko yangiritse cyane. Ingero za hafi ni nk’umuhanda uva […]

Gicumbi: Barinubira umunuko uturuka mu kimoteri kiri iruhande rw’isoko

Bamwe mu bakorera ubucuruzi mu isoko rya Byumba ho mu Karere ka Gicumbi barasaba ko ividurwa ry’ikimoteri kiri hafi y’isoko byajya bikorwa mu masaha ya nijoro kuko kuba bikorwa ku manywa bituma babangamirwa n’umunuko ugiturukamo. Ibi byagaragarijwe umunyamakuru wa ICK News aho bavuga ko uretse kubangamirwa n’umunuko uturuka muri icyo kimoteri banatekereza ko bishobora gukurikizamo […]

Menya ibyago byihishe mu binyobwa bitera imbaraga n’uko wabyirinda

Abantu benshi bakunze kwitiranya ibintu aho bafata ibinyobwa byongera imbaraga ‘energy drinks’ nk’ibinyobwa byo kwifashisha muri siporo cyangwa se bakabifata nk’ibinyobwa bikwiye mu kumara inyota no kongera amazi mu mubiri. Ariko se, mu kuri ibi binyobwa ni iki? Ko igihangayikishije ari ingano ya caffeine ibibamo, ni iyinge ngano ikwiye gufatwa? Abantu bakwiye kunywa ibi binyobwa […]

Brazil: Abiyamamariza kuyobora umujyi wa São Paulo barwaniye kuri Televiziyo

Icyari ikiganiro mpaka hagati y’abakandida babiri bifuza kuyobora umujyi wa São Paulo wo muri Brazil cyahindutsemo intambara ubwo umwe mu bakandida yakubitaga uwo bahanganye intebe. Amashusho y’icyo kiganiro mpaka, cyatambukaga kuri Televiziyo yitwa Cultura ku cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024 yerekana gushyamirana hagati ya José Luiz Datena na Pablo Marçal mbere y’uko Datena azamura […]

Gicumbi: Barasaba ko gukaraba intoki ahahurira abantu benshi byakongerwamo imbaraga

Bamwe mu   batuye mu Murenge wa Byumba wo mu Karere ka Gicumbi bavuga ko umuco wo gukaraba usa nk’uwasinziriye mu bice binyuranye bihuriramo abantu benshi muri aka gace. Bavuga ko nyuma y’irangira ry’icyorezo cya COVID-19, gukaraba intoki bitacyitabwaho cyane ko n’ubukarabiro henshi mu hahurira abantu benshi usanga nta mazi akibamo. Uwiragiye Marie Console, umwe mubo […]