Sierra Leone: Abantu 8 bahitanwe no kugwirwa n’inyubako

Abantu umunani nibo bimaze kwemezwa ko bahitanywe n’inyubako y’amagorofa arindwi yaguye mu murwa mukuru wa Sierra Leone, Freetown. Mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ibiza (NDMA) cyatangaje ko kugeza ubu abantu batandatu aribo bamaze kurokorwa mu gihe abandi benshi bakiri munsi y’iyo nyubako. NDMA yavuze ko iyi nyubako iri mu burasirazuba bwa […]

Amacupa avamo ‘Liquor’ mu bibangamiye ibidukikije

Bamwe mu batuye mu duce dutandukanye tw’akarere ka Gicumbi barinubira ibimene by’amacupa avamo inzoga za liquor zizwi nk’ibyuma usanga binyanyagiye hirya no hino. Aba baturage bavuga ko uretse kuba byangiza ibidukikije, bishobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Iyo utereye akajisho mu miferege cg imirima irihafi y’imihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Byumba, ubona […]

U Burayi: Imibare y’abishwe n’imyuzure ikomeje kwiyongera

Imibare y’abahitanywe n’imyuzure iherutse kwibasira u Burayi bwo hagati ikomeje kwiyongera kuko muri Repubulika ya Czech, Polonye na Autriche hagaragaye abandi bantu bahitanywe n’iyo myuzure. Muri Repubulika ya Czech, umuntu umwe yarohamye mu mugezi wegereye umujyi wa Bruntal mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, mu gihe abandi barindwi baburiwe irengero. Kuva mu gitongo cyo ku wa Kane, […]

Afurika: Menya ibihugu 10 bidafitiwe icyizere n’urubyiruko rwabyo

Afurika ni umugabane ufite umutungo kamere mwinshi ariko ukaba unafite abaturage bakiri bato benshi kuko benshi muri bo bari munsi y’imyaka 25. Ibyo bivuze ko ari umugabane ufite abaturage bafite imbaraga zo gukora bagateza imbere ibihugu byabo. Nyamara nubwo bimeze bityo, ibihugu byinshi bya Afurika biracyari inyuma mu bukungu ugereranyije n’ibindi bihugu byo ku yindi […]

Ubushinwa: Inkubi y’umuyaga ikomeye yibasiye Umujyi wa Shanghai

Abantu ibihumbi magana bamaze kwimurwa kubera inkubi y’umuyaga ikomeye yibasiye Umujyi wa Shangahai. Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Bushinwa cyatangaje ko iyi nkubi y’umuyaga yiswe Bebinca yibasiye iki gihugu ku isaha ya saa moya n’igice za mugitondo zo mu bushinwa kuri uyu wa mbere mu gace ko ku nkombe z’umujyi wa Lingang mu burasirazuba bwa Shanghai. […]

Muhanga: Ikibazo cy’ibura ry’amazi kiracyari ingutu

Tumwe mu duce tw’akarere ka Muhanga by’umwihariko mu Mujyi no mu nkengero zawo dukomeje guhura n’ikibazo cy’ibura ry’amazi. Bamwe mu baturage bo muri utu duce bavuga ko bikwiye ko hagira igikorwa kuko amazi ari ubuzima ndetse bagasaba ko na make ahari yasaraganywa mu buryo bukwiye kuko guhora bavomesha bibatwara amafaranga Atari make. Bigemana Ephrem na […]

BetPawa Playoffs: APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC

Mu mikino irindwi ya nyuma ya kamarampaka, Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (APR BBC) yongeye gutsinda Patriots BBC mu mukino wa gatatu bituma iyobora kuko ifite intsinzi ebyiri kuri imwe ya Patriots. Uyu mukino wabereye muri BK Arena mu mugoroba kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024, warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 67-53. […]

AfroBasket U18: Amakipe yahagarariye u Rwanda ntiyahiriwe

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Nzeri 2024, nibwo hasojwe imikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino wa Basketball mu batarengeje imyaka 18 (AfroBasket U18). Mu mikino y’amatsinda u Rwanda rwari rwitwaye neza kuko ingimbi zari zasoje imikino yo mu matsinda ku mwanya wa mbere n’amanota 6/6. Nubwo amakipe yari ahagarariye u Rwanda […]

Kamonyi yaciye ubucuruzi bukorerwa muri za kontineri

Muri iyi minsi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangiye igikorwa cyo guca ubucuruzi bukorerwa muri za kontineri mu rwego rwo gukumira akajagari no kwirinda ko ubwinshi bwazo bwabangamira urujya n’uruza mu nkengero z’umuhanda. Uduce turebwa n’iki cyemezo by’umwihariko ni Ruyenzi, Bishenyi na Gihara duherereye mu Murenge wa Runda.   Ni icyemezo kitakiriwe neza na bamwe mu […]

RDC: Abashatse guhirika ubutegetsi bakatiwe igihano cy’urupfu

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Nzeri 2024, abantu 37, barimo Abanyamerika batatu, Umwongereza, Umubiligi, Umunyakanada n’Abanye-Kongo bakatiwe urwo gupfa kubera kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Aba bagabo bashinjwa kuba barayoboye igitero ku ngoro ya perezida ndetse no mu rugo rw’umufasha wa Perezida Félix Tshisekedi ku wa 16 […]