Rayon Sports inganyije n’Amagaju FC

Rayon Sports FC inganyije na Amagaju FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, umwaka w’imikino wa 2024-2025. Ni umukino wabaye kuri uyu munsi tariki 23 Kanama 2024, ubera kuri Kigali Pèle Stadium ukaba waje ukurikira umukino Gasogi United yatsinze Marines FC 1-0. Mu gice cyabere cy’ umukino […]

Ikibazo cy’amatara kuri ‘Kigali Pèle Stadium’ cyashakiwe umuti by’agateganyo

Nyuma y’ubutumwa bugufi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yanyujije kuri X, Umujyi wa Kigali wahise itangaza ko ubu wabaye ushatse moteri ishobora kwifashishwa mu gucana amatara yo kuri sitade yitiriwe Pèle. Ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu bwanditswe busubiza ubwari bwanditswe n’umujyi wa Kigali ku kibazo cyo kuba Sitade yitiriwe Pèle idashobora kwakira imikino ya nijoro bitewe n’uko […]

Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri baherutse kwegukana umudari wa zahabu mu marushanwa y’imibare

ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 22 Kanama 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda begukanye umudari wa zahabu mu marushanwa y’imibare azwi nka Pan African Mathematics Olympiad (PAMO) na International Mathematical Olympiad (IMO). Perezida Kagame yakiriye aba banyeshuri mu rwego rwo kubashimira kubwo guhesha ishema u Rwanda. Kuva tariki 10 kugeza […]

Ruhengeri: Abarenga ibihumbi 5000 bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko

Urubyiruko Gatolika rusaga ibihumbi 5000 ruturutse hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu mahanga, rwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rya 21 ku rwego rw’Igihugu. Iri huriro ryitabiriwe kandi n’urubyiruko rwo mu bihugu nka Uganda , u Burundi ndetse na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, riri kubera muri Diyosezi ya Ruhengeri aho rifite Insanganyamatsiko igira iti “Twishimire […]

Bamwe mu Banyarwanda basanga bikigoye guca ruswa mu nzego z’ibanze

Nubwo u Rwanda ruri mu bihugu bigerageza kugabanya ikigero cya ruswa mu itangwa rya servisi, hari bamwe mu baturage basanga bikigoye kuba yacika cyane cyane mu nzego z’ibanze kuko hakigaragara icyuho mu kuyihashya. Ruswa ikunze kugaragara cyane mu mitangire ya serivisi za leta, itangwa ry’amasoko, mu nzego z’uburezi, ubuzima n’ahandi. Bamwe mu baturage baganiriye na […]

Basketball: U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu rugendo rugana mu Gikombe cy’Isi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore yongeye kuraza Abanyarwanda neza nyuma yo gutsinda ikipe y’Igihugu ya Argentine amanota 58 kuri 38 mu mikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026. Iyi ntsinzi u Rwanda rwayibonye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024, mu mukino wabereye muri BK Arena […]

Byinshi ukeneye kumenya ku muvuduko ukabije w’amaraso

Kenshi uzumva abantu muri iki gihe bavuga bati umuvuduko wazamutse gusa wamureba ukabona ni umuntu ukomeye ku buryo utamukekeraho kuba arwaye. Ibyo nibyo byatumye umunyamakuru wa ICK News agira amatsiko yo kumenya byinshi ku muvuduko w’amaraso maze aganira na Dr. Izabayo Emmanuel ukorera ku Bitaro bya Ruhengeri mu ishami ry’indwara z’abantu bakuru. Umuvuduko w’amaraso ni […]

Gereza 5 zifite ubuzima bwiza kurusha izindi ku Isi

Nubwo gereza nyinshi zivugwamo ibibazo byo gufata nabi abagororwa ndetse n’ubuzima bugoye, hari gereza zitandukanye ku isi zizwiho gufata neza abazifungiwemo ku buryo hari n’abadatinya kuzigereranya na hoteli. Muri iyi nkuru, wateguriwe gereza eshanu zizwiho kuba zihenze kandi zifatwa nk’izifata neza abagororwa. Halden ifatwa nk’imwe muri gereza zifite umutekano uhambaye, ikaba iherereye mu Mujyi wa […]

Basketball: U Rwanda na Argentine bigiye gucakirana

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024, Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ya baskeball y’abagore irakina umukino wayo wa kabiri n’Ikipe y’igihugu ya Argentine. Ni mu mikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Aya makipe yombi ari mu itsinda D, yatangiye neza imikino yayo kuko yose yabashije gutsinda umukino […]

Kamonyi: Ubugenzuzi bw’isuku ku nyubako za leta burarimbanyije

Kuva kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Kanama 2024, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangiye igenzura ry’isuku ku nyubako za Leta n’izindi zihuriramo abantu benshi. Iri genzura ry’iminsi ine, riri mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ubukangurambaga bw’imyaka ibiri ku isuku n’isukura bwatangijwe na Ministeri y’ubutegetsi bw’Igihugu muri Gicurasi 2023. Ibi bigarukwaho n’Umuyobozi w’Akarere […]