Abacuruzi n’abashinzwe umutekano ntibavuga rumwe ku rugomo ruri mu Isantere ya Miyove

Abacururiza mu Isantere ya Miyovo iri mu Karere ka Gicumbi ntibavuga rumwe n’abahacungira umutekano ku kibazo cy’urugomo rukomeje kuhagaraga. Urugomo ruvugwa muri iyi santere rushingiye ku kuba ngo ingufuri z’abahacururiza zishyirwamo ‘super glue’ mu gihe cy’ijoro. Abacuruzi bashinja abashinzwe umutekano w’iyi santere ko ari bo bashyira ‘super glue’ mu ngufuri zifunga amazu bacururizamo. Nyiraneza Joseline […]

Trump arifuza ko Canada, Greenland n’Umuyoboro wa Panama bitegekwa na USA

Perezida uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze ubumwe za Amerika, Bwana Donald Trump ashikamye ku cyifuzo cye cy’uko Amerika yakwigarurira Greenland n’Umuyoboro wa Panama, kuko ngo asanga ibi bihugu byombi ari ngombwa ku mutekano w’igihugu cya Amerika. Ibi Trump yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabereye mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago muri Florida. Trump yabajijwe niba azareka […]

“Twishyura mituelle ariko ntituyikoresha” – Abatuye i Ngoma ya Kamonyi

Abaturage bakoresha ivuriro ry’ibanze ‘poste de sante’ riri mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga wo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko bakomeje kugorwa no kubona ubuvuzi kuko iri vuriro ridafite abaganga bahagije ndetse n’imiti ihatangirwa ikaba yishyurwa 100%. Bamwe mu baganiriye na ICK News gusa batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuga ko kubona ubuvuzi […]

Perezida Macron yashinjwe ‘agasuzuguro’ mu magambo yavuze kuri Afurika

Ku wa Mbere, tariki ya 6 Mutarama 2025, ubwo yakiraga abahagarariye u Bufaransa hirya no hino ku isi, Perezida Emmanuel Macron yavuze ko ibihugu byo muri Sahel “byibagiwe” gushimira u Bufaransa ku ruhare rwabwo mu kurinda aka gace inyeshyamba z’abajihadisiti. Macron yagize ati “Twari dufite impamvu yo kohereza ingabo. Ntekereza ko hari uwibagiwe kuvuga ‘murakoze’. […]

U Bushinwa: Benshi bamaze guhitanwa n’Umutingito wibasiye agace ka Tibet

Abantu 126 nibo bamaze kwemezwa ko bapfuye mu gihe abandi 188 bakomerekejwe n’umutingito ukomeye wibasiye agace k’imisozi ka Tibet mu gihigu cy’Ubushinwa. Uyu mutingito wibasiye u Bushinwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Mutarama 2025. Ibitangazamakuru bya leta y’u Bushinwa bivuga ko uyu mutingito wabaye mu Mujyi wa Tibet ahagana saa […]

Trudeau yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe wa Canada

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yamaze gutangaza ubwegure bwe ku mwanya amazeho imyaka ikabakaba 10. Yatangarije itangazamakuru ko yabanje mbere na mbere kwegura nk’umuyobozi w’ishyaka ry’aba Liberals riri ku butegetsi hanyuma akazegura nka Minisitiri w’Intebe. Icyakora ngo azakomeza kuba Minisitiri w’Intebe kugeza ubwo hazaboneka undi Minisitiri w’Intebe uzayobora igihugu.Trudeau, wagizwe umuyobozi w’Ishyaka rya Liberal […]

Nyuma y’imyaka hafi 20 cyubakwa, Angola yujuje ikibuga cy’indege kinini muri Afurika

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga Dr. Antonio Agostinho Neto, kizwi kandi ku izina rya Novo Aeroporto Internacional de Luanda (NAIL), kimaze iminsi gitangiye kwakira ingendo mpuzamahanga zihuza Angola n’ibindi bihugu. Ni nyuma y’amezi hafi atanu cyakira ingendo z’imbere mu gihugu mu rwego rw’igerageza. Iki kibuga cy’indege gishya muri Afurika, kikaba ari cyo kinini ku mugabane wose, Angola […]

U Burusiya mu bikorwa byo kubabaza Ukraine kuko ikoresha impano za USA

Uburusiya bwiyemeje kwihorera nyuma yo kuvuga ko bwarashe misile umunani za ATACMS zakozwe na Amerika zarashwe na Ukraine mu gitondo cyo ku wa Gatandatu. Moscou ibona ikoreshwa rya misile nk’izi zifite intera igera ku birometero 300 (kilometero 186), nk’izamuka rikomeye. Minisiteri y’ingabo Muburusiya yavuze ko uretse guhanura izi misile, hanangijwe indege zitagira abapilote 72 (UAV). […]

Impamvu abagabo batinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa

Imvugo nka ‘Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, ndi umugabo […]’ ni kimwe mu bituma ihohoterwa rikorerwa bamwe mu bagabo ridakunze kumenyekana. Icyakora, bamwe mu bagabo bavuga ko impamvu yo kutagaragaza ihohoterwa bakorerwa zishingiye no ku kuba ubivuze bidahabwa agaciro uko bikwiye. Ibi bigaragazwa na bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Gicumbi, aho basaba […]

Ishusho y’ubuhinzi n’ubworozi muri Kamonyi

Urugendo rugana mu majyepfo uturutse mu muhanda wa Kigali-Huye, ni rumwe rwerekana ishusho y’u Rwanda nk’igihugu gishingiye ku nkingi ya mwamba y’ubuhinzi. Mu marembo ya Kigali, ucyambuka Nyabarongo ahitwa Ruliba, winjira mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda ku Ruyenzi, aho cyera bariraga impamba ya nyuma. Aha, wakirwa n’icyatsi kibisi gitoshye, ariko kitari indabo gusa, […]