Icyifuzo cya Papa Fransisiko muri Mutarama 2025

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko arifuza ko buri wese agira uburenganzira bwo kwiga. Ibi ibigize isengesho rye ryo muri Mutarama 2025.  Mu mashusho yashyizwe hanze tariki ya 2 Mutarama 2025, Papa Fransisiko yagize ati “Ubu turi mu gihe cy’ibyago ku burezi. Ibi si ugukabya. Kubera intambara, ubuhunzi, n’ubukene, abana bagera kuri miliyoni […]

HMPV: Ibyo wamenya kuri Virusi ikomeje gukwirakwira mu Bushinwa

Hirya no hino mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje kuvugwa ikwirakwira ry’ubwandu bw’igisa nibicurane kizwi nka Human Metapneumovirus (HMPV) mu Bushinwa, gusa inzego z’ubuyobozi ntizirabyemeza. Raporo zitangwa n’Ikigo cy’Ubushinwa gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara (Chinese CDC) zerekana ko ibipimo by’indwara nyinshi zifite ibimenyetso nk’iby’ibicurane byazamutse mu Bushinwa, hashingiwe ku makuru yari ahari kugeza mu […]

Weekend y’Imikino: APR FC na Rayon Sports zatsinze

Mu mukino w’Ikirarane cy’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’ u Rwanda (APR FC) yatsinze Musanze FC igitego 1-0. Uyu mukino utarakinwe kubera ko APR FC yari mu mikino ya CAF Champions League wabereye ku kibuga cya Musanze (Ubworoherane) kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 04 Mutarama 2025. APR FC yatangiye […]

Abarezi bakeneye kumenya inyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona-NUDOR  

Uyu munsi tariki 4 Mutarama 2025, Isi yazirikanye umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku nyandiko yifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona. Ni inyandiko izwi nka ‘Braille’. Mu bihugu byinshi n’u Rwanda rurimo, uburezi budaheza bukomeje gushyigikirwa aho buri wese ahabwa uburengangira bwo kwiga nk’abandi hatitawe ku bumuga afite kuko mu cyongereza hari imvugo igira iti ‘Disability is […]

Kamonyi: Imibiri 362 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubabahiro

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 04 Mutarama 2025, ku Rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi ruherereye ahitwa mu Kibuza, mu Murenge wa Gacurabwenge habereye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 362 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi mibiri yari iruhukiye mu Murenge wa Musambira, ni imibiri yakuwe hirya no hino mu zahoze ari ko mine […]

Umuntu wari ukuze kuruta abandi ku isi yapfuye

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2025, nibwo byatangajwe ko Umuyapanikazi wari ukuze kuruta abantu bose bari ku isi, Tomiko Itooka, yapfuye afite imyaka 116. Itooka, wari ufite abana bane n’abuzukuru batanu, yapfuye ku itariki ya 29 Ukuboza mu rugo rutuzwamo abageze mu zabukuru, aho yari atuye kuva mu 2019. Itooka wavutse ku […]

Dr. Nsanzimana yagaragaje impamvu z’ubwiyongere bwa Malariya mu Rwanda

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Nsanzimana Sabin avuga ko mu mezi ashize hagaragaye ubwiyongere bw’indwara ya Malaria mu Rwanda, by’umwihariko mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Bugesera, Gisagara na Nyamagabe. Dr. Nsansimana yatangaje ibi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2024, aho avuga ko ubwiyongere bwa Maraliya bushingiye ku mpamvu eshatu z’ingenzi. Kubera kwirukanwa […]

Umwanzuro ku rubanza rwa Trump uzasomwa mbere y’irahira

Ikirego cya Perezida watowe Donald Trump cyo gutesha agaciro icyaha yahamijwe mu rubanza rwabereye i New York ku bijyanye n’amafaranga ataraciye mu mucyo, cyateshejwe agaciro kuri uyu wa Gatanu. Umucamanza Juan Merchan yanze icyifuzo cya Trump cyo gutesha agaciro umwanzuro w’urukiko ushingiye ku cyemezo cya Perezida cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku bijyanye n’ubudahangarwa bwa perezida. Umwanzuro […]

Abatubahiriza gahunda yo gusubiza abanyeshuri aho biga, bazajya bishyura igihombo cy’imodoka zari bubatware

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yaburiye ababyeyi batubahiriza gahunda yo gusubiza abanyeshuri ku bigo by’amashuri biga bacumbikamo ko bazajya bishyura igihombo cy’imodoka ziba zigomye gutwara abagenzi basanzwe, zitegereje abanyeshuri Ibi Minisitiri w’Uburezi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri Kigali Pele Stadium ahari kwifashishwa mu gusubiza abanyeshuri ku mashuri. Minisitiri Nsengimana avuga ko iyo […]

Polisi yashimiye Abanyarwanda ku myitwarire yabaranze mu minsi mikuru

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2024 ya Noheli n’Ubunani, Abanyarwanda bitwaye neza muri rusange kuko ngo bakurikije amabwiriza bahawe ndetse bikagabanya impanuka zikomeye. Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 2 Mutarama 2025, aho yavuze ko mu ijoro […]