Ibyakorwa ngo Ifaranga ry’u Rwanda ridakomeza guta agaciro

Tariki ya 18 Ugushyingo 2024, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ko mu mwaka wa 2023/2024 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 16.3%, ikigero kitari cyarigeze kibaho mu mateka y’u Rwanda. Guverineri Rwangombwa avuga ko gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda ubusanzwe byari kuri 5%, gusa ko […]

Ese ni Jenoside? Papa Fransisiko arasaba iperereza ryimbitse ku bibera muri Gaza

Papa Fransisiko yasabye ko hakorwa iperereza ku bikorwa by’igisirikare cya Isiraheli muri Gaza kugira ngo harebwe niba byaba atari Jenoside ikorerwa abaturage ba Palesitine. Mu magambo ye akomeye cyane, Papa Fransisiko anenga imyitwarire ya Isirayeli muri iyi ntambara imaze umwaka itangiye nyuma y’igitero Umutwe wa Hamas wagabye kuri Isiraheli mu Ukwakira 2023. Mu bice byasohotse […]

Imyaka 20 iruzuye Amavubi adakandagira mu gikombe cya Afurika

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Ugushyingo 2024, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yujuje imyaka 20 itazi uko imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika imera.Ni nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Nigeria ibitego 2-1 ariko ikabura itike yo gukina imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Morocco, kubera ko amanota yagize atayemereye kwitabira […]

Amerika yemereye Ukraine kurasa imbere mu Burusiya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yemereye Ukraine gukaba ibitero mu Burusiya ikoresheje misile zirasa kure zatanzwe na Amerika. Iki cyemezo kije gihindura politiki ya Amerika, kuko yari yaranze kwemerera Ukraine gukoresha misile za ATACMS hanze y’imbibi za Ukraine. Nubwo Amerika ifashe iki cyemezo, Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, mu minsi ishize yaburiye […]

Isiraheli yigambye kwangiza ikigo cya Iran gitunganya ingufu za Nikleyeri

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli biratangaza ko ikigo cya Iran gikora ubushakashatsi ku ngufu za nikleyeri cyangijwe bikomeye n’ibitero by’indege Israheli yagabye kuri Iran mu Ukwakira 2024. Ni ibigaragara muri raporo y’ubutasi bwa Amerika na Isiraheli aho ivuga ko ikigo cyangijwe ari igiherereye i Parchin, muri kilometero 30 ugana mu majyepfo y’umurwa mukuru […]

MINEDUC yatangaje amanota y’abarangije amashuri yisumbuye, hanahindurwa uburyo bwo kujya muri kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 kigaragaza ko abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru mu burezi rusange, mu gihe abahungu batsinze neza mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro. Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana , yagaragaje ko abiyandikishije gukora ibizami muri rusange bari […]

Amahirwe y’Amavubi arayoyotse

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) atsinzwe igitego kimwe ku busa n’ikipe y’igihugu ya Libya amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2025 arayoyoka. Ni umukino w’umunsi wa gatanu mu itsinda rya Kane wabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2014, ubera muri Sitade Amahoro. Uyu mukino wari ufite ubusobanuro bukomeye cyane kuko iyo […]

Abiga Itangazamakuru bongerewe ubumenyi ku Kinyarwanda n’Imbuga Nkoranyambaga

Abanyeshuri 40 bo muri kaminuza enye zigisha itangazamakuru mu Rwanda barangije amahugurwa y’iminsi itatu ku mategeko yemewe y’imyandikire y’Ikinyarwanda mu kwandika inkuru ndetse banongererwa ubumenyi ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga. Aya mahugurwa yateguwe na Rwanda Media Programme (RMP), hagamijwe kongerera ubumenyi abanyeshuri biga itangazamakuru mu Rwanda, ku ngingo zitandukanye yabereye mu Karere ka Musanze kuva ku […]

Amerika: Donald Trump yagize Elon Musk umuyobozi w’ishami rishinzwe imikorere ya leta

Kuri uyu wa kabiri, Tariki ya 12 Ugushyingo 2024, Donald Trump uherutse gotorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk umuyobozi w’ishami rishya rishinzwe imikorere myiza ya guverinoma. Trump yavuze ko Musk azafatanya n’umu-Repubulike wigeze kuba umukandida ku mwanya wa perezida, Vivek Ramaswamy, aho yabahaye inshingano zirimo gusenya […]

Basketball: U Rwanda mu myiteguro yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika2025

Mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’imikino y’igikombe cy’afurika cyo muri 2025, Ikipe y’Igihugu ya Basketball izakina n’iya Sudani y’Epfo na Mali mu mikino ya gicuti. Ni imikino iteganyijwe hagati ya tariki ya 19 na 20 Ugushyingo 2024, aho abakinnyi barimo William Robeyns, Kenny Manzi, Dieudonné Ndizeye, Steven Hagumintwari, Prince Muhizi, Cadeaux de […]