Nyabihu-Shyira: Bamwe mu baturage baracyari mu manegeka 

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Shyira ho mu Karere ka Nyabihu barasaba ubuyobozi kubarwanaho bakimuka kuko iteka bahora batewe impungenge n’ibihe by’imvura. Shyira ni umwe mu mirenge ya Nyabihu wakunze gushegeshwa cyane n’ibiza bitewe n’imiterere y’uyu murenge aho usanga aho ibikorwa bitangijwe n’inkangu kubera imisozi miremire, byangizwa n’amazi y’Umugezi wa Mukungwa mu gihe […]

Bugesera: Barinubira ikibazo cy’umuriro utagifite imbaraga

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mayange ho mu Karere ka Bugesera barasaba ubuyobozi kubafasha gushakira umuti ikibazo cy’umuriro utagifite imbaraga no kuba ugenda bya hato na hato. Aba baturage batangiye guhabwa uyu muriro muri 2014, bavuga ko uko imyaka yagiye ishira ariko bamwe muri bo gucana no gukora ibikorwa by’iterambere bifashishije uyu muriro byagiye […]

Gukuramo inda no gufata ku ngufu: Ibyaha byiganje mu bahawe imbabazi na Perezida Kagame

Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame yaraye ahaye imbabazi abagororwa 32 bari barakatiwe ibihano bitandukanye. Urutonde rw’abahawe imbabazi ruri mu iteka rya Perezida ryasohotse ku wa 18 Ukwakira 2024. Abahawe imbazi biganjemo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 34. Icyakora igororero ry’abana rya Nyagatare rifite hafi kimwe cya gatatu cy’abarekuwe bose. Mu bafunguwe muri […]

Amakimbirane hagati ya Misiri na Ethiopia akomeje gufata indi ntera

Umwuka mubi hagati ya Ethipia na Misiri ukomeje kugenda uba mubi uko bwije uko bukeye ahanini kubera ikibazo cy’urugomero Ethiopia ikomeje kubaka ku ruzi rwa Nili.   Ikibazo hagati ya Misiri na Ethiopia gishingiye ku rugomero rwa Grand Ethiopian Renaissance Dam rwubatswe na Ethiopia ku Ruzi rwa Nili aho Misiri iyishinja gushaka kwikubira uburenganzira kuri […]

Bamporiki na CG (Rtd) Gasana mu bahawe imbabazi na Perezida Kagame

Iteka rya Perezida Nomero 075/01 ryo ku wa 18/10/2024 ritanga imbabazi ryatanze imbabazi ku bagororwa 32 barimo uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard n’uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG(Rtd) Gasana Emmanuel. Iri teka ryasohotse mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 18/10/2024 riteganya abahawe imbabazi bagomba kwiyereka Umushinjacyaha wo ku […]

Kenya: Abasenateri batoye kweguza Visi Perezida Gachagua  

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Ukwakira 2024, Abagize Umutwe w’Abasenateri bo muri Kenya batoreye icyemezo cyo kweguza Visi Perezida w’iki gihugu Rigathi Gachagua. Iki cyemezo gifashwe mu gihe Gachagua yajyanywe mu bitaro kubera ikibazo cyo kubabara mu gituza. Ibi bivuze ko Visi Perezida Gachagua agomba guhita ava mu biro, nubwo Perezida wa Kenya […]

Isiraheli yemeje urupfu rw’umuyobozi mushya wa Hamas Yahya Sinwar

Ubuyobozi bw’Igisirikari cya Isiraheli (IDF) buratangaza ko ingabo za Isiraheli muri Gaza zahitanye umuyobozi mukuru wa Hamas Yahya Sinwar, ufatwa nk’umucurabwenge w’ibitero byibasiye Isiraheli mu Ukwakira 2023 ari nabyo mbarutso y’intambara Isiraheli ihanganyemo na Hamas. Igisirikare cya Isiraheli kivuga ko nubwo cyari kigambiriye kwica bamwe mu bayobozi ba Hamas ariko Sinwar atari intego nyamukuru y’ibikorwa […]

Minisitiri Utumatwishima yahishuye icyo Leta iteganya mu guteza imbere abahanzi

Hashize igihe kinini mu Rwanda havugwa ikibazo cy’imikoresheze y’ibihangano by’abahanzi idahwitse aho bamwe mu bahanzi bavuga ko ibihangano bakora bibatera ibihombo aho kubungura nkuko baba babitekereza mbere yo kubikora. Kuri uyu wa kane ,itariki ya 17 Ukwakira 2024, Icyo kibazo cyongeye kugarukwaho, n’abakoresha imbugankoranyambaga hano mu Rwanda  by’umwihariko urubuga rwa X aho umwe mu barukoresha […]

OMS irasaba ibihugu kutihutira gukumira ingendo z’abava n’abajya mu Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirasaba ibihugu binyuranye kutihutira gushyiraho ingamba zo gukumira ingendo cyangwa ubucuruzi nyambukiranyamipaka bikorerwa mu Rwanda ngo kuko “atari ngombwa cyane mu guhangana n’icyorezo cya Marburg. Nyuma y’aho iki cyorezo kigaragariye mu Rwanda, ibihugu bimwe na bimwe byashyizeho ingamba zinyuranye zirimo no gusaba abantu kuba birinze kujya mu Rwanda. Hashingiwe ku isuzuma ry’ingaruka, […]

Basketball: REG W BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashanyarazi (REG) mu bagore yegukanye Igikombe cya Shampiyona itsinze APR W BBC imikino 4-0 mu mukino ya kamarampaka. Ni Igikombe yegukanye nyuma yo gutsinda umukino wa kane, wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2024 ubera muri Petit Stade Amahoro. Ni umukino wagiye gutangira REG isabwa […]