Bosnia Herzegovina: Vatikani yatanze uburenganzira bwo gusengera ahantu bivugwa ko Bikira Mariya yabonekeye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19, 2024, Ibiro bya Papa bishinzwe amahame y’ukwemera byatanze uburenganzira ku bakristu Gatolika bwo gukomeza kujya gusengera mu gace ka Medjugorj ko mu majyepfo y’igihugu cya Bosnia Herzegovina aho abana bavuze ko babonekewe na Bikira Mariya. Nubwo hatanzwe uburenganzira bwo gukorera ingendo nyobokamana muri aka gace, Vatikani yirinze kwemeza […]
Rwanda: Ibikomeje kuranga Nzeri yahariwe gusoma

Ejo ku wa Gatanu, tariki ya 20 Nzeri 2024, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo gusoma no kwandika. Biteganyijwe ko ibirori byo kwizihiza uyu munsi bizabera ku Kirwa cya Nkombo giherereye mu Karere ka Rusizi, aho insanganyamatsiko igira iti “Uburezi bw’ibanze, ishingiro ry’iyigishwa ry’indimi nyinshi.” Muri ibi birori kandi, biteganyijwe ko ku Nkombo hazafungurwa ku […]
Kamonyi-Musambira: Barasaba kubakirwa iteme rimaze igihe ryaratwawe n’amazi

Abaturage batuye mu tugari twa Mpushi na Kivumu, mu murenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi barasaba ubuyobozi kubavugururira iteme rimaze umwaka urenga n’amazi. Aba baturage bagaragaza ko mu gihe cy’imvura bagorwa no kwambuka ahahoze iri teme kuko amazi aba yuzuye hose bityo ko bafashwa rigasanwa mu gihe igihugu kiri kwerekeza mu gihe cy’umuhindo. […]
BetPawa Playoffs: APR na Patriots zikomeje gukubana

Ikipe ya Patriots BBC imaze gutsinda APR BBC mu mukino wa kane w”imikino ya nyuma ya kamarampaka. Uyu mukino wabereye muri BK Arena kuva saa mbiri z’ijoro ry’uyu wa Gatatu, watangiranye imbaraga ku mpande zombi bigaragara ko nta kipe yiteguye kuwutakaza. Ibi binagaragarira mu buke bw’amanota yatsinzwe. Agace ka mbere karanzwe no gukubana kuko APR […]
Basketball: APR na REG zageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup

Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Nzeri 2024, APR na REG z’abagore mu mukino w’amaboko ‘Basketball’ zimaze gukatisha tike yo gukina umukino wa nyuma wa Rwanda Cup. abagore ya APR na REG W BBC basketball Club yageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup asesezereye IPRC Huye ndetse na Kepler W BBC. Muri […]
Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 266

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Nzeri 2024 Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) yatanze impamyabumenyi ku banyershuri 266 barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’amasomo y’inyongera (Postgraduate). Uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya 10 wabereye mu nyubako y’imyidagaduro ‘Gymnasium’ ya Gisagara witabirwa n’abarimo Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare ari […]
Ababyeyi bahawe ububasha bwo kugenzura konti z’abana kuri Instagram

Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram rwatangije ku mugaragaro uburyo bushya bwo bwo gufasha abangavu gukoresha uru rubuga mu buryo bukwiye. Icyemezo cyo kuzamura umutekano kuri konti z’abakiri bato cyafashwe hagamijwe kubafasha kujya bakoresha Instagram mu buryo bukwiye kuko bikomeje kugaragara ko urubyiruko rukomeje kubatwa n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga. Ku muntu wese uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko, konti […]
Brazil: Abiyamamariza kuyobora umujyi wa São Paulo barwaniye kuri Televiziyo

Icyari ikiganiro mpaka hagati y’abakandida babiri bifuza kuyobora umujyi wa São Paulo wo muri Brazil cyahindutsemo intambara ubwo umwe mu bakandida yakubitaga uwo bahanganye intebe. Amashusho y’icyo kiganiro mpaka, cyatambukaga kuri Televiziyo yitwa Cultura ku cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024 yerekana gushyamirana hagati ya José Luiz Datena na Pablo Marçal mbere y’uko Datena azamura […]
Sierra Leone: Abantu 8 bahitanwe no kugwirwa n’inyubako

Abantu umunani nibo bimaze kwemezwa ko bahitanywe n’inyubako y’amagorofa arindwi yaguye mu murwa mukuru wa Sierra Leone, Freetown. Mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ibiza (NDMA) cyatangaje ko kugeza ubu abantu batandatu aribo bamaze kurokorwa mu gihe abandi benshi bakiri munsi y’iyo nyubako. NDMA yavuze ko iyi nyubako iri mu burasirazuba bwa […]
U Burayi: Imibare y’abishwe n’imyuzure ikomeje kwiyongera

Imibare y’abahitanywe n’imyuzure iherutse kwibasira u Burayi bwo hagati ikomeje kwiyongera kuko muri Repubulika ya Czech, Polonye na Autriche hagaragaye abandi bantu bahitanywe n’iyo myuzure. Muri Repubulika ya Czech, umuntu umwe yarohamye mu mugezi wegereye umujyi wa Bruntal mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, mu gihe abandi barindwi baburiwe irengero. Kuva mu gitongo cyo ku wa Kane, […]
