Rayon Sports inganyije n’Amagaju FC

Rayon Sports FC inganyije na Amagaju FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, umwaka w’imikino wa 2024-2025. Ni umukino wabaye kuri uyu munsi tariki 23 Kanama 2024, ubera kuri Kigali Pèle Stadium ukaba waje ukurikira umukino Gasogi United yatsinze Marines FC 1-0. Mu gice cyabere cy’ umukino […]
Ikibazo cy’amatara kuri ‘Kigali Pèle Stadium’ cyashakiwe umuti by’agateganyo

Nyuma y’ubutumwa bugufi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yanyujije kuri X, Umujyi wa Kigali wahise itangaza ko ubu wabaye ushatse moteri ishobora kwifashishwa mu gucana amatara yo kuri sitade yitiriwe Pèle. Ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu bwanditswe busubiza ubwari bwanditswe n’umujyi wa Kigali ku kibazo cyo kuba Sitade yitiriwe Pèle idashobora kwakira imikino ya nijoro bitewe n’uko […]
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri baherutse kwegukana umudari wa zahabu mu marushanwa y’imibare

ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 22 Kanama 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda begukanye umudari wa zahabu mu marushanwa y’imibare azwi nka Pan African Mathematics Olympiad (PAMO) na International Mathematical Olympiad (IMO). Perezida Kagame yakiriye aba banyeshuri mu rwego rwo kubashimira kubwo guhesha ishema u Rwanda. Kuva tariki 10 kugeza […]
Ruhengeri: Abarenga ibihumbi 5000 bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko

Urubyiruko Gatolika rusaga ibihumbi 5000 ruturutse hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu mahanga, rwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rya 21 ku rwego rw’Igihugu. Iri huriro ryitabiriwe kandi n’urubyiruko rwo mu bihugu nka Uganda , u Burundi ndetse na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, riri kubera muri Diyosezi ya Ruhengeri aho rifite Insanganyamatsiko igira iti “Twishimire […]
Basketball: U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu rugendo rugana mu Gikombe cy’Isi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore yongeye kuraza Abanyarwanda neza nyuma yo gutsinda ikipe y’Igihugu ya Argentine amanota 58 kuri 38 mu mikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026. Iyi ntsinzi u Rwanda rwayibonye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024, mu mukino wabereye muri BK Arena […]
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Nyakanga 2024, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya bagize guverinoma iherutse gushyirwaho. Guverinoma y’u Rwanda igizwe n’abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba leta 9. Mu Baminisitiri, abagore 6 mu gihe abagabo ari 15. Mu Banyamabanga ba Leta abagore ni 4 […]
Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya gukosora ibitarakozwe neza muri manda ishize

Mu muhango wo kwakira indaziho z’abagize Guverinoma n’Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye kwibutsa abayobozi bashya ko inshingano zabo zikomeye bityo bakwiye gukoresha uyu mwanya bakosora ibitaragenze neza muri manda ishize ndetse bakabikora bisuzuma ubundi muri iyi manda bikazagenda neza. Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko […]
Ni muntu ki? Ibyo wamenya kuri Dr. Ngirente, Minisitiri w’Intebe

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, tariki ya 14 Kanama 2024, Dr. Edouard Ngirente yarahiriye kongera kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma yo gusoza imyaka irindwi ayoboye guverinoma ‘cabinet’. Dr. Ngirente yarahiriye izi nshingano nyuma yo gushyirwaho na Perezida Paul Kagame ngo yongere kuba Minisitiri w’Intebe muri manda nshya y’imyaka itanu. Yakuze nk’abandi bana basanzwe Dr. […]
APR FC igiye kongera gutangira urugendo rutakunze kuyihira

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024 nibwo APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzaniya aho yagiye gukina na AZAM SC mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ‘CAF Champions’ League.’ Ni umukino uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024, saa 17:00. Ikipe y’Ingabo z’igihugu yemerewe kwitabira iyi mikino nyuma […]
Kamonyi: Barashima gahunda ya Twigire mu mikino Rwanda

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Kayenzi ho mu karere ka Kamonyi, barishimira impinduka nziza zikomeje kugaragara ku bana babo biturutse kuri gahunda ya ‘Twigire mu Mikino Rwanda (TMR)’ Iyi gahunda yatangijwe n’umuryango ‘VSO’ muri gahunda yo guteza imbere imibereho n’imikurire y’umwana binyuze mu mikino, aho ababyeyi bakangurirwa, binyuze mu mahugurwa n’inyigisho bahabwa, kugira […]
