CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yatsinze umukino wa mbere

Ikipe ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka, APR FC, yatangiye urugendo neza itsinda Singida Big Stars 1-0. Rutahizamu wa APR FC, Victor Mbaoma, yazamuye icyizere ubwo yafashaga ikipe ye gutsinda umukino wa mbere mu matsinda. Mu minota 10 ya mbere y’umukino, amakipe yombi yagaragazaga imbaraga nyinshi, buri imwe igerageza kugumana umupira no […]

Agahinda gakabije n’umuhangayiko bikomeje kugaragara cyane mu bagabo

Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo m’umutwe zirasaba abantu bose kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze cyane cyane abagabo kuko ubushakashatsi bugaragaza ko imibare y’abagabo irihe juru ugereranyije n’abagore. Ibi bishingirwa ku mibare yashyizwe ahagaragara n’Ibitaro byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe bya Ndera muri 2023 igaragaza ko umubare w’abagabo bagana serivisi zo kwita ku […]

Amatora 2024: Sobanukirwa inzira eshanu utora azanyuramo kugira ngo abe atoye byuzuye

Harabura icyumweru ngo Abanyarwanda hirya no hino batore Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite. Ni amatora yakomatanyijwe mu rwego rwo guhuza manda y’abadepite n’iya perezida wa Repubulika ndetse no kugabanya ingengo y’imari yagendaga ku matora y’izo nzego zombi. Nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’amatora, utora azajya ava mu cyumba cy’itora amaze gutora Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite. […]

Muhanga: Ishuri Ahazaza ryagaragaje umusaruro mwiza mu kizamini cya ‘Cambridge’

Abanyeshuri bo mu Ishuri ryigenga ‘Ahazaza Independent School’ bagaragaje umusaruro mwiza mu kizamini mpuzamahanga cya Cambridge. Byari ku nshuro ya mbere bamwe mu banyeshuri biga ku Ahazaza bakora ikizamini mpuzamahanga cya Cambridge nyuma y’aho mu mwaka wa 2020 Ahazaza yemerewe gutangiza progaramu y’uburezi mpuzamahanga ya Cambridge. Muri Mata 2024, nibwo abanyeshuri bo mu Ahazaza bakoze […]

Handball: APR yegukanye igikombe cya Shampiyona

Kuri iki cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024, Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda mu mukino wa ‘Handball’ yegukanye igikombe cya Shampiyona itsinze POLICE HC ibitego 35 kuri 25. APR HC yageze ku mukino wa nyuma isezereye GICUMBI HC mu gihe POLICE HC yo yasezereye ES KIGOMA HC. Nk’uko biba biteganyijwe ko amakipe yageze ku mukino wa nyuma […]

Vatikani yaciye Arkiyepiskopi Viganò wigeze kuba Intumwa ya Papa muri Amerika

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Nyakanga 2024, Leta ya Vatikani yatangaje ko yaciye Arkiyepiskopi Carlo Maria Viganò wigeze kuba Intumwa ya Papa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Nk’uko bigaragara mu itangazo rya Vatikani, Arkiyepiskopi Viganò ukomoka mu Butaliyani yaciwe kubwo kubiba amacakubiri, kutagandukira imiyoborere ya Papa Fransisiko no kwitandukanya n’inyigisho za Kiliziya ndetse […]

#Kwibohora30: Nyuma y’imyaka 5, Abanyarwanda bongeye gususurutswa n’akarasisi

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, Abanyarwanda bongeye gususurutswa n’akarasisi k’Ingabo z’Igihugu na Polisi y’Igihugu nyuma y’imyaka itanu yari ishize batabona aka karasisi. Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Kane, tariki 04 Nyakanga 2024, bibera kuri sitade Amahoro ivuguruye nka kimwe mu bimenyetso byo kwibohora ku banyarwanda. Bamwe mu banyarwanda […]

Ibyaranze umukino wo gufungura Sitade Amahoro

Kuri uyu wa Mbere, tariki 1 Nyakanga 2024 nibwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro sitade Amahoro yari imaze imyaka ibiri iri kuvugururwa. Ibirori byo gutaha ku mugaragaro iyi sitade byahujwe n’umukino warangiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR FC) itsinze ikipe ya Polisi y’u Rwanda (Police FC) igitego 1-0. Gutaha Sitade Amahoro […]

TTC Muramba na ADEC Ruhanga basobanuriwe byinshi kuri ICK

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 29 Kamena 2024, abanyeshuri mu mu mashuri yisumbuye ‘TTC Muramba na ADEC Ruhanga’ yo mu Karere ka Ngororero basobanuriwe byinshi ku mashami bashobora kwiga muri ICK mu gihe bazaba basoje amashuri yisumbuye. Ibi byakozwe muri gahunda Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryihaye yo gusanga abanyeshuri mu bigo bigamo kugira […]

Ruhango-Muhanga-Kamonyi: Barashima Perezida Kagame wabahinduriye ubuzima

Abaturage bo mu turere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi barashimira Perezida Paul Kagame ku bw’uruhare rwe mu iterambere ryabo. Ibi byagaragarijwe mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga kongera kuyobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.  Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abaturage bo mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango. […]