Rwanda: 2030 izarangira hasanwe hegitari miliyoni 2 z’ubutaka

Atangiza icyumweru cyo kurengera ibidukikije mu muganda ngaruka kwezi wabereye mu Murenge wa Musange ho muri Nyamagabe kuri uyu wa 25 Gicurasi 2024, Minisitiri w’Ibidukikije Dr Jeanne d’ Arc Mujawamariya yatangaje ko mu mwaka wa 2030 u Rwanda ruzaba rumaze gusubiranya byibuze ubutaka n’amashyamba kuri hegitari 2, 000,000 bingana na 76% by’ubuso bw’igihugu. Ashingiye ku […]
‘REB Multimedia Studio’ yatangiye kubyazwa umusaruro

Nyuma y’uko Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta y’Umwaka warangiye tariki 30 Kamena 2023 igaragaje ko ibikoresho bya Radiyo na Televiziyo by’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) bidakora, kuri ubu REB iratangaza ko icyatumaga bidakoreshwa cyakemutse ndetse bakaba baratangiye kubikoresha. Iyi raporo yagaragazaga ko tariki ya 20 Gashyantare 2023 aribwo REB yakiriye ibikoresho bya […]
Ku isoko ya Nyabarongo hatangirijwe Icyumweru cy’Ibidukikije ku rwego rw’Igihugu

Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibidukikije, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25 Gicurasi 2024, u Rwanda rwatangiye Icyumweru cyo kurengera ibidukikije hakorwa umuganda mu misozi yo mu Turere twa Nyamagabe, Karongi na Ruhango ahari isoko ya Nyabarongo. Umuganda wo guhanga no gusibura imirwanyasuri wari witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye ndetse n’abaturage bo […]
Kamonyi-Ngamba: Umuyobozi w’Akarere yijeje ab’i Kabuga umuhanda

Mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru w’Ishuri rya Fr. Ramoni Kabuga TSS riherereye mu Murenge wa Ngamba, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Sylvere Nahayo yijeje abatuye i Kabuga ko akarere ayoboye kagiye gukora ibishoboka byose bakabona umuhanda mwiza. Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024, byahujwe no gutaha ivomero riherereye ahitwa […]
INES-Ruhengeri: Hibutswe Jenoside yakorewe Abatutsi, Urubyiruko ruhabwa umukoro

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Gicurasi 2024, ni umunsi Umuryango mugari wa INES-Ruhengeri wari wahariye kwifatanya n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Igikorwa cyo Kwibuka ku rwego rwa INES-Ruhengeri cyabanjirijwe n’Igitambo cya Misa yo gusabira Abatutsi bazize Jenoside. Iki gitambo cya Misa cyatuwe saa 6:45’ za mu […]
Nyuma y’igihe adakora umuziki, MC Darius uba mu Bufaransa yasohoye indirimbo nshya

Umuhanzi Kabalisa Darius ukoresha amazina ya MC Darius mu bushyushyarugamba no mu buhanzi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ihorere’. Uyu muhanzi usigaye aba mu Gihugu cy’Ubufaransa yatangarije ICK News ko nyuma y’igihe kinini adakora umuziki yahisemo gusubukura ndetse anafite indi mishinga myinshi ijyanye n’umuziki. MC Darius yakomeje avuga ko yahisemo gukomeza umuziki ahanini yibanda ku […]
Nyuma y’amezi atanu cyuzuye, Icyambu cya Rubavu kirafungurwa muri Kamena

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buratangaza ko imyiteguro yo gufungura Icyambu cya Rubavu irimbanyije kuko biteganyijwe ko kizafungurwa mu kwezi gutaha. Ibi byatangarijwe TNT n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Mulindwa Prosper uvuga ko iki cyambu cyitezweho kuzamura ubukerarugendo ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (DRC). Asobanura impamvu gufungura […]
Burera: Barindwi nibo bakomerekejwe n’imbogo zirindwi zatorotse Pariki

Mu rukerera rwo kuri uri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi 2024, imbogo zasohotse muri Pariki y’Ibirunga zirara mu baturage batuye mu tugari tunyuranye two mu mirenge ya Gahunga, Rugarama ho mu Karere ka Burera, ndetse kugeza ubu zimaze gukomeretsa abaturage barindwi. Mu bakomerekejwe nazo, harimo abaturage batanu bakomeretse byoroheje mu gihe abandi babiri bakomeretse […]
Menya Indwara z’amaso zibasiye Umuryango Nyarwanda

Ku wa Kabiri tariki 14 Gicurasi nibwo byamenyekanye ko abaraperi barimo Bull Dogg na P Fla na bo bafashwe n’indwara y’amaso y’amarundi ubusanzwe yitwa ‘Conjonctivite virale’ iterwa n’agakoko kitwa ‘Adenovirus’ Iyi nkuru yatangajwe na Igihe.com yavugaga ko ari nyuma y’aho Pacson na we yari aherutse gukira ayo maso y’amarundi. Nyuma yo kubona ko indwara z’amaso […]
Kayonza: Bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo

Abaturage bo mu Kagari ka Rurambi, mu Murenge wa Nyamirama ho mu Karere ka Kayonza bavuga ko bahangayikishijwe n’abujura bw’amatungo bukorwa nijoro. Ni ibibazo bagaragarije umunyamakuru wa ICK News muri izi mpera z’icyumweru tariki 11 Gicurasi 2024, aho bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo yinganjemo inka bityo bakaba basaba ubuyobozi gukaza umutekano w’amatungo yabo nk’uko MUKANSABE […]
