Muhanga: Ababyeyi barakangurirwa kudateshuka ku nshingano

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr. Uwamariya Valentine aributsa ababyeyi kwirinda guteshuka ku nshingano za kibyeyi baharanira kuba ba malayika murinzi. Minisitiri Dr. Uwamariya yabivuze kuri uyu wa Gatanu, tariki 31 Gicurasi 2024 mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Malayika Murinzi ku rwego rw’Igihugu. Ibi birori byabereye muri Stade y’Akarere ka Muhanga, byitabiriwe n’abayobozi banyuranye […]
Mu mibare: Ibibazo bitegereje uri butsinde amatora muri Afurika y’Epfo

Mu gihe hamaze gutangazwa amajwi arengaho gato 58% mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yo muri Afurika y’Epfo, Ishyaka ANC riri ku btegetsi riracyayoboye gusa riri gutakaza ubwiganze kuko riri kuribwa isataburenge n’amashyaka arimo DA na MKP ry’uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma. Kugeza ubu, ANC (African National Congress) ifite amajwi 42.3%, DA […]
ICK: Basobanuriwe Byinshi ku matora ateganyijwe muri Nyakanga

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, itsinda rihagarariye Komisiyo y’Amatora mu Ntara y’Amajyepfo ryaganirije abagize umuryango mugari w’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ku matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Musoni Maurice ushinzwe ibikoresho by’amatora mu Ntara y’amajyepfo avuga ko bahisemo kuganiriza abanyeshuri n’abakozi ba ICK ku matora […]
Banki Nkuru yagaragaje ishusho y’urwego rw’imari na politiki y’ifaranga mu Rwanda

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yagaragaje ko urwego rw’imari rukomeje kugira uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda ndetse ko n’ifaranga ry’igihugu rihagaze neza. Ni ibyagaragajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru ku byavuye mu nama ngarukagihembwe ihuza abagize akanama gashinzwe politiki y’ifaranga ry’igihugu ndetse n’akanama gashinzwe […]
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatanze amahirwe yo kumenyekanisha imisoro nta mande

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashyizeho uburyo bwo kumenyekanisha imisoro nta mande atanzwe ku bataramenyekanishije imisoro yabo mu myaka yabanjirije 2022. Iyi gahunda yiswe ‘Voluntary Disclosure’ biteganyijwe ko izamara amezi atatu, yatangiye ku wa 22 werurwe ikaba izageza ku wa 22 Kamena. Ni ibyagarutsweho kuri uyu 28 Gicurasi 2024, ubwo RRA yagiranaga ibiganiro […]
FERWACY ikomeje gushyira imbaraga mu bakiri bato

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe irushanwa ‘Youth Racing Cup’ rimaze ritangijwe, Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) ryateguye isiganwa rizabera i Musanze muri Kamena 2024. Iri rushanwa riteganyijwe tariki 16 Kamena 2024, biteganyijwe ko rizakinwa n’abatarenge imyaka 18 hagamijwe kuzamura impano z’abakiri bato mu mukino wo gusiganwa ku magare. Mu byiciro bizitabira […]
PISA 2025: Minisiteri y’Uburezi yatangije isuzuma ryagenewe abanyeshuri batarengeje imyaka 15

Kuri uyu wa Mbere, tariki 27 Gicurasi 2024, Minisiteri y’Uburezi, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) yatangije icyiciro cy’igerageza cya gahunda mpuzamahanga yo gusuzuma ubumenyi n’ubushobozi by’abanyeshuri mu gusoma, imibare na siyansi (PISA 2025). Iyi gahunda yatangirijwe mu ishuri rya Lycée de Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge, igamije kugerereranya ibipimo ngenderwaho […]
Tuwurinde: Ubuziranenge bwa ‘Casque’ bugiye kujya bupimwa
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore aratangaza ko mu mpera za Kamena 2024, u Rwanda ruzaba rufite imashini ipima ubuziranenge bw’ingofero za moto ‘casque’ mu rwego rwo kurinda abatwara n’abatega moto. Ibi byatangarijwe ku biro by’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Gicurasi 2024, mu bukangurambaga bwateguwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo hagamijwe gufasha abamotari […]
Kabgayi: Abakateshiste bashya 52 bahawe ubutumwa

Kuri iki Cyumweru, tariki 26 Gicurasi 2024 Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yahaye ubutumwa Abakateshiste 52 bashya bo muri paruwasi zinyuranye zigize Kabgayi. Ku nsanganyamatsiko igira iti “Mugende mwigishe amahanga yose”, guhimbaza umunsi mukuru w’umukateshiste byabereye muri Bazilika nto ya Kabgayi. Musenyeri Balthazar mu butumwa bwe yibukije abakateshiste ko bakwiye guhuza ukwemera […]
Imishinga icumi y’ingenzi iteganyijwe mu Ngengo y’Imari ya 2024/2025

Mu mushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2024/2025 wemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 24 Gicurasi 2024, hagaragaramo imishinga minini iteganywa n’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubukungu bwarwo. Ingengo y’Imari y’uyu mwaka uzatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga 2024, yiyongereyeho arenga miliyari 574.5Frw (11.2%) ugereranyije n’umwaka ushize, aho Leta yakoresheje arenga miliyari ibihumbi 5,115.6Frw. […]
