Ubukungu bwihishe mu buhinzi bw’imbuto

Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abaturarwanda kurushaho gushyira imbaraga mu buhinzi bw’imbuto kuko harimo ubukungu ntagereranywa. Ubu bukangurambaga burajyana na gahunda ya leta yo kongera umubare w’ibiti bihingwa byaba ibivangwa n’imyaka n’ibindi. Bwana Kwibuka Eugene, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko umumaro wo guhinga imbuto urenze kure amafaranga kuko uretse kuba isoko ryazo ridashobora […]

Abasaga 160 batangiwe ubwisungane mu kwivuza na Wikimedia Rwanda

Umuryango w’ihuriro ry’urubyiruko ryandika ndetse rigafata amafoto ashyirwa kuri Wikipedia rizwi nka Wikimedia Rwanda ryatangiye ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) abaturage 167 batishoboye bo mu Murenge Gitega, Akarere ka Nyarugenge. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Ukwakira 2024, mu muganda rusange usoza ukwezi aho mu Murenge wa Gitega hatewe ibiti birenga 500 […]

‘Tera Igiti, Ukibungabunge, Urengere Isi’: U Rwanda rwahagurukiye kurengera ubutaka n’ibidukikije

Kuri uyu wa gatandata tariki ya 26 Ukwakira, 2024, mu gihugu hose abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye baramukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange wibanze ku gutera ibiti. Ni umuganda wakorewe ku rwego rw’umudugudu aho ibikorwa byawo byahujwe no gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti mu mwaka wa 2024-2025 ku nsanganyamatsiko igira iti “tera igiti, ukibungabunge, urengere isi!” […]

Nyagatare: Imboni z’umupaka zigiye guhabwa ibikoresho byo guhangana n’abafutuzi

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Rubingisa Pudence yijeje imboni z’umupaka mu Karere ka Nyagatare ko hari ikigiye gukorwa ku cyifuzo cyabo cyo guhabwa ibikoresho birimo, bote, amakoti n’amatoroshi byo kwifashisha mu guhangana n’abafutuzi (abatwara forode). Ibi Guverineri Rubingisa yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abakora uyu mwuga aho yavuze ko ibikoresho basabye bazabihabwa mu ngengo y’imari igiye kuvugururwa. […]

Abakorerabushake ba “Croix rouge” bongerewe ubumenyi ku buvuzi bw’amaso

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024 ku Bitaro by’amaso bya Kabgayi (Kabgayi Eye Unit) hasojwe amahugurwa  y’iminsi itanu ku bakorerabushake 12 ba croix rouge y’u Rwanda, ni mu rwego rw’imikoranire croix yagiranye n’ibi bitaro mu rwego rwo kongerera ubumenyi abakorerabushake ku ndwara z’amaso n’uburyo bwo kuzirinda Ni amahugurwa yatangiye kuwa 21 Ukwakira ku […]

Rulindo: Yasamburiwe inzu nk’ubwishyu bw’ibiro 10 by’ibirayi byibwe mu murima yarariraga

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Karambi, mu Karere ka Rulindo  ntibavuga rumwe na Mudugudu ku mwanzuro wo gusambura amabati y’inzu ya  Ildephonse Ndereyimana.  Ibi byabaye kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024 mu Umudugudu wa Karambi, Akagari Ka Kamushenyi, Umurenge wa Kisaro, ho muri Rulindo, ubwo uwitwa Ndereyimana Ildephonse yasakamburiwe inzu n’uwitwa Ngiramasabo Adrian afatanyije […]

Huye: Abaturage barataka ubujura

Bamwe mu bakoresha umuhanda uva ku Mukoni werekeza kuri Kaminuza y’u Rwanda baravuga ko ikibazo cy’ubujura gikomeje kwiyongera kuri uyu muhanda bitewe nuko ukikijwe n’ishyamba rya kaminuza y’u Rwanda, kandi rimwe na rimwe amatara yawo akaba ataka bityo bigaha icyuho abajura kuko babona aho birukira ntanuwubareba. Mu baganiriye na ICK News bakoresha uyu muhanda, bayigaragarije […]

2023-2024: Inyongera ya miliyoni 200$ ku byo NAEB yohereje mu mahanga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (NAEB) kiratangaza ko cyinjije arenga miliyoni 857 z’amadorali ya Amerika akomotse ku bihingwa ndetse n’ibikomoka ku matungo byoherejwe mu mahanga mu mwaka wa 2022/2023. Ibi byatangarijwe mu Nteko Ishinga Amategeko tariki ya 22 Ukwakira 2024 ubwo hamurikwaga Raporo y’Umuvunyi mukuru y’ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2023/2024 n’Ibiteganyijwe […]

Afurika: Asima ikomeje kwiyongera mu rubyiruko

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Queen Mary y’i Londres mu Bwongereza bwerekanye ko gukura kw’imijyi n’ubwiyongere bw’abaturage muri Afurika byongereye ikwirakwira ry’indwara ya Asima mu rubyiruko. Icyakora  kutisuzumisha no kutayitaho byo byatumye urubyiruko rwinshi rufite ibimenyetso byiyi ndwara  bidakurikiranwa. Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Lancet Child and Adolescent Health bwakorewe  ku  banyeshuri ibihumbi 27,000 baturuka […]