Australia: Umwami Charles III yavugirijwe induru

Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2024, Umwami w’Ubwongereza Charles III yavugirijwe induru n’umwe mu basenateri ba Australia. Nk’uko bitangazwa na BBC, Lidia Thorpe, umwe mu bagize itsinda ry’abenegihugu kavukire ba Australia yateje igisa n’akaduruvayo ubwo yateraga hejuru avuga ko atari mu bo Umwami Charles III ahagarariye. yagize ati “Nturi Umwami wanjye.” Iki gisa n’imyigaragambyo cyabaye […]
Gatsibo: Udukoko tuzwi nka “mikondo y’inyana” duhangayikishije abahinzi

Bamwe mu bahinzi bo mu mirenge y’akarere ka Gatsibo, by’umwihariko Kiramuruzi, Kabarore, Gitoki na Ngarama, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’udusimba tuzwi nka mikondo y’inyana aho ushyira imbuto mu butaka tukayirya cyangwa igihingwa cyamara kumera tugakegeta imizi yacyo. Imikondo y’inyana ni udukoko turi mu bwoko bw’iminyorogoto tuba mu butaka, twonona ibihingwa bitaramera, mu bindi bice by’igihugu […]
Imbaraga zitunganya “ibyananiranye” ziva he iyo Perezida wa Repubulika yasuye akarere?

Imwe mu myiteguro iranga umuntu ufite umushyitsi ukomeye irimo gushyira ibintu byinshi ku murongo, gukubura no guharura ku marembo mbese ku buryo uhanyuze wese abona ko biteguye umushyitsi udasanzwe. Mu rwego rwo kumva agaciro n’icyubahiro Abanyarwanda baha umushyitsi, Umunyarwanda yagize ati “Umushyitsi akurisha imbuto”, bivuze ko uba ugomba gukora iyo bwabaga kugira ngo umushyitsi atahe […]
Nyabihu-Shyira: Bamwe mu baturage baracyari mu manegeka

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Shyira ho mu Karere ka Nyabihu barasaba ubuyobozi kubarwanaho bakimuka kuko iteka bahora batewe impungenge n’ibihe by’imvura. Shyira ni umwe mu mirenge ya Nyabihu wakunze gushegeshwa cyane n’ibiza bitewe n’imiterere y’uyu murenge aho usanga aho ibikorwa bitangijwe n’inkangu kubera imisozi miremire, byangizwa n’amazi y’Umugezi wa Mukungwa mu gihe […]
Bugesera: Barinubira ikibazo cy’umuriro utagifite imbaraga

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mayange ho mu Karere ka Bugesera barasaba ubuyobozi kubafasha gushakira umuti ikibazo cy’umuriro utagifite imbaraga no kuba ugenda bya hato na hato. Aba baturage batangiye guhabwa uyu muriro muri 2014, bavuga ko uko imyaka yagiye ishira ariko bamwe muri bo gucana no gukora ibikorwa by’iterambere bifashishije uyu muriro byagiye […]
U Rwanda mu nzira yo gutsinda icyorezo cya Marburg

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko u Rwanda ruri gutera intambwe nziza muri uru rugendo rwo guhashya icyorezo cya Marburg. Imibare yatangajwe kuva iki Cyumweru cyatangira, igaragaza ko abanduye, abari kuvurwa ndetse n’abapfa igenda igabanuka ku kigero gishimishije. Kuva kuwa mbere tariki 14 Ukwakira 2024 kugera ku wa 18 Ukwakira 2024, hamenyekanye umuntu umwe […]
Gukuramo inda no gufata ku ngufu: Ibyaha byiganje mu bahawe imbabazi na Perezida Kagame

Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame yaraye ahaye imbabazi abagororwa 32 bari barakatiwe ibihano bitandukanye. Urutonde rw’abahawe imbabazi ruri mu iteka rya Perezida ryasohotse ku wa 18 Ukwakira 2024. Abahawe imbazi biganjemo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 34. Icyakora igororero ry’abana rya Nyagatare rifite hafi kimwe cya gatatu cy’abarekuwe bose. Mu bafunguwe muri […]
Siporo, guteka n’umuziki: Inzira z’ubuzima bwiza

Ese iyo ugiye guhitamo ibikuruhura ujya wita ku kamaro bifitiye umubiri wawe cyangwa ushingira ku kuba bigishimisha gusa? Muri iyi myaka, ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje umumaro w’ibyo duhitamo gukora iyo dushaka kuruhuka, haba ku buzima bwo mu mutwe n’ubw’umubiri. Inyandiko iheruka yakusanyije amakuru y’ubushakashatsi butanu bwakozwe hagamijwe kwiga ku isano iri hagati y’uburyo kwishimisha n’imibereho myiza […]
Muhanga: Amazi y’isoko ahanganye n’aya WASAC

Si igitangaza ko usanga hari ingo muri Muhanga zifite amazi y’ubwoko bubiri, amazi asanzwe atangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ndetse n’andi mazi bavomesha ku mariba asanzwe. Bamwe mu batuye Umurenge wa Nyamabuye, bavuga ko amazi y’isoko ari yo mahitamo yabo ya mbere, mu gihe atunganywa n’uruganda rwa WASAC basanga kuyategerezaho kubafasha mu mibereho yabo ya […]
Muhanga: Abana bo ku muhanda ntiborohewe no kubona aho barara muri ibi bihe by’imvura

Muri iki gihe imvura y’umuhindo iri kugwa hirya no hino mu gihugu, abana baba ku muhanda ni bamwe mu bari kugirwaho ingaruka kuko ntaho kuyikinga hahari. Bamwe mubo ICK News yasanze mu Mujyi wa Muhanga, bayigaragarije akaga baterwa n’imvura byumwihariko iyo iguye mu masaha y’ijoro. Uwitwa Igisubizo D’amour avuga ko bitewe n’uko arara muri ruhurura […]
