Inyungu iva mu nama n’imikino mpuzamahanga ku rubyiruko

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika byahisemo gushora imari mu bikorwaremezo nk’amahoteli, inyubako zakira inama, ibibuga [….] hagamijwe kongera umubare w’ababisura. Bimwe muri ibyo bikorwaremezo hari nka BK Arena, Kigali Convention Center, Sitade Amahoro, n’andi mahoteli anyuranye ari ku rwego rwo kwakira ibikorwa mpuzamahanga binyuranye. Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na […]
CECAFA2024: APR FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yatsinzwe na Red Arrows yo muri Zambia penaliti 10-9 ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA Dar Port Kagame Cup 2024, ryaberaga muri Tanzania, APR FC ibura amahirwe yo gukuraho agahigo gafitwe na Rayon Sports na ATRACO FC. Ni umukino APR FC yatangiye igerageza amahirwe kenshi imbere y’izamu […]
Abakiri bato bitabiriye isiganwa rya ‘Youth Racing Cup’ mu magare

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga, muri parikingi ya Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo habereye isiganwa ngarukakwezi ryo gusiganirwa ku magare mu bakiri bato ‘Youth racing cup’. Kuri iyi nshuro, iri siganwa ryitabiriwe n’ibyiciro bitanu nk’ibisanzwe hashingiwe ku myaka, byombi ni mu bahungu n’abakobwa. Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 19, isiganwa ryegukanwe na Ntirenganya Moise […]
CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yatsinze umukino wa mbere

Ikipe ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka, APR FC, yatangiye urugendo neza itsinda Singida Big Stars 1-0. Rutahizamu wa APR FC, Victor Mbaoma, yazamuye icyizere ubwo yafashaga ikipe ye gutsinda umukino wa mbere mu matsinda. Mu minota 10 ya mbere y’umukino, amakipe yombi yagaragazaga imbaraga nyinshi, buri imwe igerageza kugumana umupira no […]
CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yerekeje muri Tanzaniya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Ikipe y’Umupira w’amaguru y’Ingabo z’u Rwanda ‘APR FC’ yahagurutse i Shyorongi yerekeza ku kibuga Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe aho igiye kwitabira imikino ya CECAFA KAGAME CUP 2024 muri Tanzania. Muri iri rushanwa biteganyijwe ko rizakinwa hagati ya tariki 09-21 Nyakanga 2024, APRF FC […]
Handball: APR yegukanye igikombe cya Shampiyona

Kuri iki cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024, Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda mu mukino wa ‘Handball’ yegukanye igikombe cya Shampiyona itsinze POLICE HC ibitego 35 kuri 25. APR HC yageze ku mukino wa nyuma isezereye GICUMBI HC mu gihe POLICE HC yo yasezereye ES KIGOMA HC. Nk’uko biba biteganyijwe ko amakipe yageze ku mukino wa nyuma […]
Ibyaranze umukino wo gufungura Sitade Amahoro

Kuri uyu wa Mbere, tariki 1 Nyakanga 2024 nibwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro sitade Amahoro yari imaze imyaka ibiri iri kuvugururwa. Ibirori byo gutaha ku mugaragaro iyi sitade byahujwe n’umukino warangiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR FC) itsinze ikipe ya Polisi y’u Rwanda (Police FC) igitego 1-0. Gutaha Sitade Amahoro […]
Handball-Playoff: APR na Police zigiye gucakiranira ku mukino wa nyuma

Ikipe y’ingabo z’u Rwanda n’iya polisi y’u Rwanda mu mukino wa Handball zatsindiye guhurira ku mukino wa nyuma mu mikino ya playoff. Imikino yo kwishakamo ikipe izatwara igikombe yabereye i Kimisagara kuri uyu wa 28 Kamena 2024. Police HC yageze ku mukino wa nyuma itsinze ES Kigoma HC ibitego 42-26 mu gihe APR HC yo […]
Isiganwa ‘Youth Race Cup’ ryakinwe ku nshuro ya 12

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Kamena 2024, i Musanze habereye isiganwa ry’amagare mu bakiri bato ‘Youth Race Cup’. Iri rushanwa ryizihizaga isabukuru y’umwaka umwe ritangiye, ni ku nshuro ya 12 rikinwe kuko risanzwe rikinwa buri kwezi mu bice binyuranye by’igihugu. Kuri iyi nshuro, hitabiriye ibyiciro bitanu bitandukanye kuva kubafite imyaka cumi n’umwe (11) kugeza […]
Sitade Amahoro yakiniwemo bwa mbere nyuma yo kuvugururwa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 15 Kamena 2024, Sitade Amahoro yakiriye umukino wa mbere nyuma yo kuvugururwa igashyirwa ku rwego mpuzamahanga. Umukino wakiniwe bwa mbere ku Mahoro, ni umukino wahuje Ikipe y’ingabo z’u Rwanda (APR FC) na Rayon Sports. Uyu mukino wari wahawe izina ‘Umuhuro mu Mahoro’ watangiye saa Kumi n’imwe zuzuye […]
