Kamonyi: Bijejwe ko amatora azaba bafite amashanyarazi none amezi abaye atanu

Hashize igihe abaturage mu tugari twa Mpushi na Kavumu mu Murenge wa Musambira bavuga ko bahawe amapoto y’umuriro mu duce batuyemo babwirwa ko bazahabwa umuriro ariko amezi abaye atanu amaso yaraheze mu kirere. Bavuga ko muri Gicurasi ari bwo ayo mapoto yashyizwemo n’ikigo cyitwa Eric Power, maze bizezwa ko amatora ya Perezida wa Repubulika azaba […]

7 byitezwe ku butegetsi bwa Trump

Tariki ya 5 Ugushyingo 2024 nibwo Donald Trump yongeye gutorerwa kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gutsinda Kamala Harris wari uhagarariye Ishyaka ry’Abademokarate. Ubwo yiyamamazaga, Trump wo mu Ishyaka ry’Abarepubulikani yasezeranyije abanyamerika ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zinyuranye zijyanye n’ibibazo by’abimukira, ubukungu, umutekano n’ibindi.   Kuba ishyaka rye rifite ubwiganze muri Sena, abasesenguzi bavuga […]

Afurika: Ubukene ku isonga mu bitera abana benshi kuva mu ishuri

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) rivuga ko miliyoni 244 z’abana n’urubyiruko bari hagati y’imyaka 6 na 18 ku isi hose bavuye mu ishuri. Amashuri kandi agera ku bihumbi 14300 yarafunzwe mu bihugu 24 bya Afurika guhera muri Kamena 2024 nkuko bigaragazwa n’ikigo cy’Abanyanoroveji kita ku mpunzi (Norwegian Refugee Council). Bimwe mu […]

Australia: Abana bari munsi y’imyaka 16 bagiye gusezera imbuga nkoranyambaga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Minisitiri w’intebe wa Australia, Anthony Albanese, yatangaje ko guverinoma y’iki gihugu igiye gushyiraho amategeko abuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha  imbuga nkoranyambaga. Minisitiri Anthony asanga iyi gahunda bagiye gutangiza  biteze ko izagira umumaro mwinshi ku bana bityo ko bizeye ko mu minsi iri imbere ibi  bishobora kuba […]

Igisobanuro cy’itorwa rya Trump kuri Afurika

Muri iki gitondo, nibwo inkuru yabaye kimomo ko Donald John Trump yatsindiye kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’imyaka ine iri imbere. Iyi ntsinzi yaje nyuma yo kubarura ibyavuye mu matora mu buryo bw’agateganyo aho Trump wari uhagarariye Ishyaka ry’Abarepubulikani yatsindiye ku majwi 277 muri 270 yari akenewe. Mugenzi we bari bahanganye, Kamala […]

Ingaruka z’isukari ku mwana utaruzuza iminsi igihumbi

Ubushakashatsi bwasohotse muri ‘Journal Science’ bwerekanye ko kugabanya isukari mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana bigabanya ibyago byo kurwara indwara zidakira mu gihe yakuze. Abashakashatsi bagaragaza ko kugabanya isukari inyobwa muri icyo gihe cy’umwana byagabanije ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 ku kigero cya 35%, mu gihe ibyago byo kurwara umuvuduko […]

Amerika: Gutorwa na benshi sibyo byemeza uba Perezida

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ugushyingo, abaturage bagera mu ma miliyoni z’Abanyamerika baratora Umukuru w’Igihugu. Ni amatora ahanzwe amaso cyane n’ingeri z’abantu banyuranye hirya no hino ku isi kuko ibiyavamo biba byitezweho kugira ingaruka zikomeye ku bukungu na politiki mpuzamahanga. Uretse ibi kandi, abasesenguzi banavuga ko aya matora ashobora kugira ingaruka ku bibazo […]

Amerika: Gutangaza ibyavuye mu matora muri uyu mwaka bishobora gutinda

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 5 Ugushyingo 2024, Miliyoni z’abanyamerika baramukiye mu gikorwa cy’amatora yo guhitamo perezida wa 48 uzayobora iki gihugu mu myaka ine iri imbere. Ibyavuye mu matora yo muri iki gihugu byari bisanzwe bimenyerewe ko bitangazwa mu masaha make amatora arangiye, ariko bitewe n’ ihangana rikomeye ryagaragaye muri uyu mwaka hagati […]

Amatora muri Amerika: Jennifer Lopez mu bashyigikiye Kamala Harris, Elon Musk mu bashyigikiye Donald Trump

Mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika arimbanyije muri leta zitandukanye z’iki gihugu, ibyamamare mu ngeri zitandukanye zagiye zigaragaza uruhande zihagazeho. Bamwe bashyigikiye Kamala Harris uturuka mu ishyaka ry’abademokarate abandi bari ku ruhande rwa Donald Trump watanzwe n’ishyaka ry’abarepuburike. Ikibazo kibazwa ni ukumenya niba hari uruhare ibyamamare mu muziki, firimi, imikino […]

Rwanda’s Unique Observance of All Saints’ Day

Each year on November 1st, the Catholic Church honors All Saints’ Day, a day of reverence for both named and unnamed saints. This globally significant occasion holds a special place for Catholic Christians around the world, especially in Africa and Rwanda, where it is deeply recognized and widely celebrated. Father Dr. Jean Marie Vianney Samarwa, […]