Ni nde wazaniye isi akaga k’ibiza biyugarije?

Leta z’ibihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, zikomeje guhangana n’ingaruka z’imihidagurikire y’ikirere muri iki gihe kubera ibiza bidasiba kwibasira isi. Uhereye ku nkubi z’umuyaga, umwuzure, ubushyuhe bukabije, umubare w’ibi biza wabaye mwinshi muri uyu mwaka wa 2024, bigira ingaruka ku bantu babarirwa muri za miriyoni kandi byangiza ubukungu bubarirwa mu mamiliyali y’amadorari y’amerika. Ukwezi […]

Inama ku mafunguro ya mu gitondo ku bagabo n’abagore bashaka kugabanya ibiro

Ifunguro rya mugitondo rikunze gufatwa nk’ifunguro ry’ingenzi ry’umunsi ariko abahanga basanze mu gihe cyo kugabanya ibiro, abagabo n’abagore bagomba guhitamo amafunguro atandukanye cyane. Abagabo bashaka kugabanya ibiro bagomba gufata ibiryo bya mu gitondo byiganjemo carbohydrates nk’umugati, n’ibinyampeke, mu gihe abagore bo bakwiye gufungura mu gitondo ibyiganjemo amavuta menshi, nk’umuleti cyangwa avoka. Ibi ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi […]

Mozambique: Bazindukiye mu matora yo guhitamo uzasimbura Perezida Nyusi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2024, miliyoni 17 z’abaturage ba Mozambique zazindukiye mu matora rusange y’umukuru w’igihugu ashobora guha intsinzi ishyaka ‘Frelimo’ risanzwe riri ku butegetsi kuba iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1975. Kuri ubu Ishyaka rya Frelimo rifite amahirwe menshi yo kwegukana instinzi, rihagarariwe n’umukandida witwa Daniel Chapo. Muri Gicurasi 2024, […]

Ubushakashatsi: Amahirwe yo kubaho imyaka 100 ku bana b’iki gihe ni make

Mu binyejana by’imyaka ishize, umuhanga mu by’ubukure (Gerontologist) Jay Olshansky n’abandi banditsi bagaragaraje ko ku mpuzandengo, abana bavuka muri iki gihe bashobora kuzabaho kugeza ku myaka 85 gusa uretse 1% kugeza kuri 5% bashobora kugeza ku myaka 100. Icyo gihe, benshi ntibemeranyijwe n’ukuri k’ubwanditsi bwa Olshansky wigisha umwarimu muri Kaminuza ya Illinois na bagenzi be. […]

Byinshi wamenya ku modoka y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika

Imodoka y’umushumba wa Kiliziya Gatolika (Popemobile) ni imodoka yihariye igenewe Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika mu gihe ari mu mbaga y’abantu benshi kugira ngo abashe kugaragara. Iyi modoka yaje isimbura uburyo bwakoreshwaga mu gihe Papa yabaga arimo kuzenguruka asuhuza ndetse anaha umugisha imbaga y’abantu benshi. Ni uburyo bwitwaga “sedia gestatoria” aho Papa yabaga yicaye mu ntebe […]

Kenya: Visi-perezida Gachagua yasabye imbabazi Perezida Ruto

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, ubu ugeramiwe no kweguzwa n’Inteko Ishinga amategeko, yasabye imbabazi Perezida w’iki gihugu, Dr. William Ruto. Ibitangazamakuru byinshi muri Kenya bitangaza ko Gachagua yasabye imbabazi kuri iki Cyumweru, yinginga avuga ko niba hari ikosa yamukoreye yamubabarira akamuha andi mahirwe yo gukorera Abanyakenya. Ubwo yari mu rusengero rw’ahitwa Karen mu mujyi […]

Byinshi wamenya kuri kanseri y’ibere ihitana abarenga miliyoni 2 buri mwaka

Kuva mu myaka yo mu 1980, Ukwakira, ni ukwezi kwahariwe gukora ubukangurambaga bwimbitse kuri Kanseri y’ibere mu Isi yose kuko ari indwara iri mu zihangayikishije kandi zica abantu benshi. Ubukangurambaga buba bugamije kumenya akamaro ko kwirinda no kwisuzumisha buri gihe kugira ngo hamenyekane hakiri kare kanseri y’ibere. Kuri ubu kanseri y’ibere iza ku mwanya wa […]

Mozambique: Abatuye Macomia baravuga imyato Ingabo z’u Rwanda

Abaturage bo mu Karere ka Macomia, mu gice cy’iburasirazuba bwa Cabo Delgado, barashima ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba ryazahaje ako karere kuva mu mwaka wa 2017. Mu kiganiro na Zumbo FM News, bamwe mu baturage bagaragaje gugashima ubuhanga n’ubushishozi bw’ingabo z’u Rwanda zifite ubwitange n’imyitwarire myiza mu guhangana n’abarwanyi b’abahezanguni muri ako karere. […]

Abimukira 45 bapfiriye mu Nyanja Itukura, 61 baburirwa irengero

Ku wa kabiri, tariki ya 1 Ukwakira 2024, amato abiri yari atwaye abimukira yarohamye mu Nyanja itukura hafi y’inkombe za Djibouti, abantu 45 bahita bahasiga ubuzima, mu gihe abandi 61 baburiwe irengero. Ibi byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi. Umuryango mpuzamahanga ushinzwe impunzi (IOM) wavuze ko ubwo bwato bwahagurutse muri Yemeni butwaye abantu 310 mbere […]