Kenya: Perezida na Visi Perezida ntibacana uwaka

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yatewe ubwoba bwo kweguzwa ku mwanya we wo kungiriza William Ruto ku buyobozi bw’igihugu cya Kenya nyuma y’amakuru menshi akomeke kuzenguruka avuga ko yaba yaragiranye ibibazo bikomeye na Perezida Ruto.Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko bo mu ishyaka rimwe na Perezida William Ruto bashinje Gachagua guhungabanya guverinoma, guteza imbere politiki […]
Asia: Umwuzure n’Inkangu Bimaze Guhitana Abantu 193 muri Nepal

Umubare w’abantu bamaze kwicwa n’umwuzure ndetse n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyumweru mu gihugu cya Nepal giherereye ku mugabane wa Asia umaze kugera ku 193, mu gihe ibikorwa byo gutabara byiyongereye kuri uyu wa mbere, tariki ya 30 Nzeri 2024. Benshi mu bapfuye bari mu murwa mukuru, Kathmandu, aho ibice byo mu majyepfo […]
Ubushakashatsi bwagaragaje isano iri hagati y’ibipfunyikwamo ibiribwa na Kanseri

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ibinyabutabire bigera kuri 200 bifitanye isano na kanseri y’ibere bikoreshwa mu gukora ibipfunyikwamo ibiribwa ndetse n’ibikoresho byo ku meza bya pulasitike. Umuyobozi w’ubushakashatsi, Jane Muncke, akaba n’Umuyobozi mukuru mu bya siyansi muri Food Packaging Forum, ikigo kidaharanira inyungu gifite icyicaro i Zurich, mu Busuwisi, yagize ati “Hari ibimenyetso bifatika byerekana […]
Papa Fransisiko yatangaje ko Umwami Baudouin agiye gushyirwa mu rwego rw’abahire

Ku musozo wa Misa yabereye kuri Sitade yitiriwe Baudouin, i Brussels mu Bubiligi, Papa Fransisiko yatangaje ibyo abantu batari biteze ubwo yavugaga ko nasubira i Roma, azatangiza urugendo rwo gushyira Umwami Beaudouin mu rwego rw’abahire. Mu gihe yashimiraga ubuyobozi ndetse n’abitabiriye Misa isoza uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Bubiligi, ndetse na mbere y’Indamutso ya Malayika […]
Amerika: 64 bamaze guhitanwa n’inkubi y’umuyaga

Inkubi y’Umuyaga yiswe Helene yibasiye Leta zunze Ubumwe za Amerika imaze guhitana abagera kuri 64 mu gihe abakabakaba miliyoni 3.5 badafite amashanyarazi. Iyi nkubi y’umuyaga uvanze n’imvura idasanzwe yibasiye Amerika kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Nzeri 2024. Uretse abantu bahitanwe n’uyu muyaga, haracyabarurwa kandi ibintu byinshi byangiritse mu bice byo mu Majyepfo y’Iburasirazuba […]
Byinshi ukeneye kumenya ku cyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda

Amakuru y’inyongera: ISHIMWE Jean D’Amour Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hataramenyekana inkomoko y’iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Minisante yatangaje ko […]
Isiraheli iratangaza ko yishe Umuyobozi wa Hezbollah

Igisirikare cy’igihugu cya Isiraheli (IDF) cyavuze ko cyivuganye umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah Hassan Nasrallah, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2024. Nk’uko bitangazwa na IDF, ngo Nasrallah yiciwe mu gitero cyagabye mu mujyi wa Beirut, muri Libani, nubwo umutwe wa Hezbollah utaragira icyo ubitangazaho. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo […]
Ibibazo by’ubuzima bw’ingimbi n’abangavu bikomeje kwiyongera–OMS

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima (OMS) riratangaza ko hakenewe ishoramari rihambaye mu kwita ku bwiyongere bw’ibibazo by’ubuzima bw’ingimbi n’abangavu bakabakaba Miliyari 1.3 bo hagati y’imyaka 10 na 19. Nk’uko ubushakashatsi bwa OMS bubigaragaza, bimwe mu bibazo bihangayikishije mu ngimbi n’abangavu birimo ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ubuzima bw’imyororokere, umubyibuho ukabije, ihohoterwa n’ibindi. Umunyamabanga […]
Ingabo za Sudani zagabye igitero gikomeye i Khartoum

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Nzeri 2024, Igisirikare cya leta ya Sudani cyagabye igitero gikomeye ku mutwe ihanganye nawo wa Rapid Support Forces (RSF). Ni igitero bagabye ku duce two mu murwa mukuru Khartoum, twigaruriwe n’uyu mutwe mu ntangiriro y’intambara, ndetse n’agace ka Bahri kari mu majyaruguru yawo. Abaturage babavuga ko ibisasu bya […]
Benin: Abakekwaho guhirika ubutegetsi batawe muri yombi

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Nzeri 2024, Umushinjacyaha wa Leta ya Bénin yavuze ko abagabo batatu, barimo uwahoze ari Minisitiri wa Siporo ndetse n’Umuyobozi ushinzwe umutekano wa Perezida Patrice Talon, batawe muri yombi bakekwaho gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi. Hafunzwe kandi umucuruzi, Olivier Boko, wari usanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Perezida Talon, wari […]
