U Burayi: Imibare y’abishwe n’imyuzure ikomeje kwiyongera

Imibare y’abahitanywe n’imyuzure iherutse kwibasira u Burayi bwo hagati ikomeje kwiyongera kuko muri Repubulika ya Czech, Polonye na Autriche hagaragaye abandi bantu bahitanywe n’iyo myuzure. Muri Repubulika ya Czech, umuntu umwe yarohamye mu mugezi wegereye umujyi wa Bruntal mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, mu gihe abandi barindwi baburiwe irengero. Kuva mu gitongo cyo ku wa Kane, […]

Afurika: Menya ibihugu 10 bidafitiwe icyizere n’urubyiruko rwabyo

Afurika ni umugabane ufite umutungo kamere mwinshi ariko ukaba unafite abaturage bakiri bato benshi kuko benshi muri bo bari munsi y’imyaka 25. Ibyo bivuze ko ari umugabane ufite abaturage bafite imbaraga zo gukora bagateza imbere ibihugu byabo. Nyamara nubwo bimeze bityo, ibihugu byinshi bya Afurika biracyari inyuma mu bukungu ugereranyije n’ibindi bihugu byo ku yindi […]

Ubushinwa: Inkubi y’umuyaga ikomeye yibasiye Umujyi wa Shanghai

Abantu ibihumbi magana bamaze kwimurwa kubera inkubi y’umuyaga ikomeye yibasiye Umujyi wa Shangahai. Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Bushinwa cyatangaje ko iyi nkubi y’umuyaga yiswe Bebinca yibasiye iki gihugu ku isaha ya saa moya n’igice za mugitondo zo mu bushinwa kuri uyu wa mbere mu gace ko ku nkombe z’umujyi wa Lingang mu burasirazuba bwa Shanghai. […]

RDC: Abashatse guhirika ubutegetsi bakatiwe igihano cy’urupfu

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Nzeri 2024, abantu 37, barimo Abanyamerika batatu, Umwongereza, Umubiligi, Umunyakanada n’Abanye-Kongo bakatiwe urwo gupfa kubera kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Aba bagabo bashinjwa kuba barayoboye igitero ku ngoro ya perezida ndetse no mu rugo rw’umufasha wa Perezida Félix Tshisekedi ku wa 16 […]

Angola ibangamiwe n’Amadeni ifitiye Ubushinwa 

Mu myaka y’1990 kugeza muri 2000, Igihugu cy’u Bushinwa cyagize izamuka rikomeye ry’ubukungu ryatumye gikenera kongera ingano y’ibyo gitumiza mu mahanga. Mubyo ubushinwa bwatumizaga muri Afurika, harimo amavuta y’ibikomoka kuri peteroli. Ibi byatumye iki gihugu gitangiza uburyo bushya bwo gutera inkunga ibikorwa by’iterambere ku mugabane wa Afurika, aho u Bushinwa bwashoraga imari mu bikorwa remezo […]

Amatora ya Amerika ni uguhitamo hagati y’ibibi bibiri-Papa Fransisiko

Mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari mu ndege asubira i Vatikani, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko yavuze ko amatora ya perezida muri Amerika ari uguhitamo hagati y’ibibi bibiri. Papa Fransisiko ashingira ku kuba imigambi y’abari kwiyamamaza bose irimo inenge zibangamiye ikiremwamuntu kuko uwahoze ari Perezida wa Amerika Donald Trump afite umugambi wo […]

Sobanukirwa ‘anthropomorphism’ itera bamwe kugirira amarangamutima ibidafite ubuzima

Ushobora kuba uzi umuntu ukunda gutonganya ibikoresho bye, cyangwa se akagaragariza amarangamutima ibindi bintu bitari abantu. Kimwe mu byo abashakashatsi bahurizaho ku gitera umuntu kwitwara gutya, ni ‘anthropomorphism’. Anthropomorphizing ni uburyo bwo gutwerera imyitwarire, cyangwa ibyiyumvo by’umuntu ku nyamaswa cyangwa ibindi bintu bidashobora kumva amarangamutima nkay’abantu. Ubushakashatsi bugaragaza ko amarangamutima y’abantu bafite anthropomorphism aba ku […]

Nyampinga w’Ububiligi arasaba abanyamahanga kureka kugaragaza Afurika uko itari

Tariki 10 Nzeri 2024, nibwo Nyampinga w’Ububiligi wa 2024, Kenza Johanna Ameloot, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’abana b’abanyeshuri ubona ko banezerewe. Iyi foto yayikurikije ubutumwa busaba abakorera ingendo muri Afurika bagamije gufata amafoto ababaje y’abana ngo bayakoreshe mu nyungu zabo bwite ko bidakwiye. Yagaragaje ko no muri Afurika […]

Ikiganiro mpaka hagati ya Trump na Harris cyarebwe n’abasaga miliyoni 67

Ikigo gikora ubushakashatsi mu by’itangazamakuru ‘Neilsen Holding plc’ cyatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 67.1 nibo barebye ikiganiro mpaka cyahuje Donald Trump na Kamala Harris, bahataniye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki kiganiro cyanyuze kuri televiziyo ya ABC News, cyabaye mu rukerera rwo ku wa 11 Nzeri 2024. Nielsen ivuga ko iyi mibare ari […]

Bimwe mu byo wamenya kuri Nyampinga w’Ububiligi 2024 ufite inkomoko mu Rwanda

Mu ntangiro z’iki Cyumweru nibwo inkuru yabaye kimomo ko Nyampinga w’Ububiligi wa 2024, Kenza Johanna Ameloot ari mu ruzinduko mu Rwanda. By’umwihariko kuva ku wa Mbere tariki 9-11 Nzeri 2024, Nyampinga Kenza n’itsinda ryo muri Light for the World bagiriye uruzinduko ku bitaro by’amaso bya Kabgayi biherereye mu Karere ka Muhanga ari naho ICK News […]