Umwana umwe muri batatu ntabona neza-Kubera iki?

Ubumuga bw’amaso bw’abana bukomeje kwiyongera ku Isi kuko ubushakashatsi mpuzamahanga bugaragaza ko umwana umwe mu bana batatu ashobora kuba afite ikibazo cyo kutareba neza kure (Myopia). Abashakashatsi bavuga ko ingamba za guma mu rugo zatewe n’icyorezo cya Corona zagize ingaruka mbi ku maso y’abana kuko bamaze igihe kinini birirwa bareba ama Televisiyo kandi badasohoka. Ubushakashatsi […]
Ingaruka ziri mu kubyarira abandi

Ubushakashatsi bwakozwe n’abarimu bo muri Kaminuza ya Ontario Queen yo muri Canada bwerekanye ko abagore babyarira abandi ‘surrogates’ bafite ibyago byinshi byo kugira ibibazo bikomeye mu gihe cyo gutwita, ndetse n’ibyago byo kubyara abana igihe kitaragera. Kubyarira umuntu bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye, birimo ko uwo muntu nta bushobozi afite bwo kubyara cyangwa se adashaka kubyara […]
Amashuri y’ubutekamutwe akomeje kongera umubare w’abajura

Uburengerazuba bwa Afurika by’umwihariko Ghana na Nigeria, buri guhura n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abagize itsinda ryiyise ‘hustle kingdoms’. Ubwami bw’aba-Hustle ni amashuri atemewe yigisha abantu gukora ubujura bwifashishije ikoranabuhanga. Ni amashuri akorera kuri murandasi no hanze yayo ku buryo batangira amasomo kuri murandasi no guhura mu buryo busanzwe. Ubutekamutwe bukorwa n’abasoza aya mahugurwa, buba bushingiye ku kubeshya […]
Amerika yohereje izindi ngabo mu burasirazuba bwo hagati

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 22, Nzeri 2024, Ibiro bya gisirikare cya Leta zunze ubumwe z’America, Pentagon byavuze ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zohereje izindi ngabo mu burasirazuba bwo hagati mu gihe hakomeje ubukana bukabije bw’urugomo hagati ya Isiraheli n’ingabo za Hezbollah muri Libani. Ibi bikomeje gutera impungenge z’ibyago bishobora kugwira aka karere mu […]
Putin arasaba abagore kubyara abana benshi

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, arasaba abagore gukora ariko bakanabyara abana benshi kuko igipimo cy’ivuka kigenda kigabanuka mu gihugu cye. Ibi Perezida Putin yabitangaje ku wa Gatatu mu nama yigaga ku ruhare rw’umugore mu kazi no mu buzima busanzwe bwa buri munsi. Ni inama yari yitabiriwe n’abantu basaga 1,500 baturutse mu bihugu 126 nk’uko byatangajwe […]
Iran: 51 bamaze gutakariza ubuzima mu iturika ry’ikirombe

Kuri iki cyumweru, taraki ya 22, Nzeri 2024, igitangazamakuru cya leta ya Iran cyatangaje ko abantu 51 bamaze guhitanwa n’iturika rya gazi yaturikiye mu kirombe gicukurwamo Nyiramugengeri ‘Coal’. Uretse 51 bamaze gutakaza ubuzima kubera iturika ry’iki kirombe giherereye mu majyepfo y’Intara ya Khorasan, abandi 20 byatangajwe ko bakomeretse. Iki gitangazamakuru cyavuze ko iyi mpanuka yatewe […]
Ubuzima: ½ cy’abatuye Isi ntibabona intungamubiri zihagije

Ubushakashatsi bwa ‘The Lancet Global Health’ bugaragaza ko kimwe cya kabiri cy’abatuye isi batarya intungamubiri zihagije mu mafunguro ya buri munsi bafata. Nk’uko ubu bushakashatsi bubigaragaza, hari intungamubiri zirindwi z’ingenzi umubiri uba ukeneye kugira ngo umererwe neza. Izo ntungamubiri ni iron, calcium, iodine, Magnesium, riboflavin, folate na Niacin. Ubushakashatsi bugaragaza ko abarenga miliyari 5 z’abatuye […]
Ababyeyi bahawe ububasha bwo kugenzura konti z’abana kuri Instagram

Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram rwatangije ku mugaragaro uburyo bushya bwo bwo gufasha abangavu gukoresha uru rubuga mu buryo bukwiye. Icyemezo cyo kuzamura umutekano kuri konti z’abakiri bato cyafashwe hagamijwe kubafasha kujya bakoresha Instagram mu buryo bukwiye kuko bikomeje kugaragara ko urubyiruko rukomeje kubatwa n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga. Ku muntu wese uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko, konti […]
Brazil: Abiyamamariza kuyobora umujyi wa São Paulo barwaniye kuri Televiziyo

Icyari ikiganiro mpaka hagati y’abakandida babiri bifuza kuyobora umujyi wa São Paulo wo muri Brazil cyahindutsemo intambara ubwo umwe mu bakandida yakubitaga uwo bahanganye intebe. Amashusho y’icyo kiganiro mpaka, cyatambukaga kuri Televiziyo yitwa Cultura ku cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024 yerekana gushyamirana hagati ya José Luiz Datena na Pablo Marçal mbere y’uko Datena azamura […]
Sierra Leone: Abantu 8 bahitanwe no kugwirwa n’inyubako

Abantu umunani nibo bimaze kwemezwa ko bahitanywe n’inyubako y’amagorofa arindwi yaguye mu murwa mukuru wa Sierra Leone, Freetown. Mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ibiza (NDMA) cyatangaje ko kugeza ubu abantu batandatu aribo bamaze kurokorwa mu gihe abandi benshi bakiri munsi y’iyo nyubako. NDMA yavuze ko iyi nyubako iri mu burasirazuba bwa […]
