Ibintu 5 ushobora kuba utazi kuri Katederali ‘Notre Dame’ y’i Paris  

Ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukuboza 2024, i Paris mu murwa mukuru w’Ubufaransa hateganyijwe ibirori byo kongera gufungura Ketederali ‘Notre Dame’ nyuma y’imyaka itanu iri gusanwa kubera inkongi y’umuriro yari yarayangije bikomeye. Ni ibirori biteganyijwe ko bizitabirwa n’abanyacyubahiro bo hirya no hino ku Isi barimo Abaperezida n’abakuru ba za guverinoma bagera kuri 50. Muri bo, […]

Abenshi bashyigikiye kubuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga

Ku wa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2024, Igihugu cya Australia cyemeje umushinga w’itegeko ribuza abangavu n’ingimbi bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, X yahoze ari Twitter naTik Tok. Iri tegeko rigamije kugabanya ibyangiza imibereho y’abana muri Australia, biteganyijwe ko rizatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera za 2025 ndetse ngo ibigo bikomeye […]

Guinea: Abasaga 50 bapfiriye muri sitade y’umupira w’amaguru

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 ugushyingo 2024, ubuyobozi bw’Igihigu cya Guinea bwatangaje ko nibura abantu 56 bapfiriye muri sitade mu gihe abandi benshi bakomeretse nyuma y’imvururu zaturutse ku cyemezo cy’umusifuzi. Ibi byago byabereye mu mukino wa nyuma w’irushanwa ryo guha icyubahiro Umuyobozi w’Ingabo za Guinea Mamady Doumbouya. Ni umukino wabereye kuri Sitade y’i […]

Gicumbi: Umuntu umwe yahitanywe n’indi mpanuka y’imodoka

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024, Haragirimana Theogene yagonzwe n’imodoka itwara abagenzi ahita yitaba Imana. Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Miyove, Akagari ka Miyove mu Murenge wa Miyove, aho ‘Coaster’ RAE 182 H yagonze Haragirimana yari iturutse i Gicumbi yerekeza i Musanze inyuze kuri Base. Ababonye iyi mpanuka bavuga […]

Mu mibare: Menya uko Ubwandu bwa SIDA buhagaze mu Rwanda no ku Isi

Uyu munsi, tariki ya 1 Ukuboza, ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA. Ni muri urwo rwego ICK News yifashishije imibare y’ibigo binyuranye hirya no hino ku isi, yaguteguriye inkuru igaruka ku ishusho ya SIDA mu Rwanda no hirya no hino ku isi. SIDA iterwa n’agakoko kitwa ‘HIV’ iracyari ikibazo gikomeye cy’ubuzima ku Isi yose, cyane […]

Banki Nkuru ya Uganda yibwe

Ejo kuwa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2024, nibwo inkuru yabaye kimomo ko  Banki Nkuru ya Uganda yagabweho igitero cy’Ikoranabuhanga, ikibwa miliyali 62 z’amashiringi ya Uganda, angana na miliyoni 16.8 z’amadolari ya Amerika. Ni ibyahamijwe n’umwe mu bayobozi bakuru muri minisiteri y’imari nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru cya leta ‘New vision’. Abajura b’ikoranabuhanga (Hackers) biyita “Waste,” bivugwa […]

Ukraine: Ibitero by’Uburusiya byateje ibura ry’umuriro ku miryango irenga miliyoni

Mu ijoro ryakeye, i Kyiv, muri Ukraine, imiryango irenga miliyoni yabuze umuriro mu gihe kirenga amasaha 9 nyuma y’igitero cyagabwe n’Uburusiya ku bikorwa remezo bifite aho bihuriye n’ingufu z’amashanyarazi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2024, Minisitiri w’Ingufu, German Halushchenko muri Ukraine yemeje aya makuru, yongeraho ko ibitero byakorewe hirya […]

Biden arashaka gusiga ashyize iherezo ku ntambara muri Gaza

Nyuma y’uko Perezida Joe Biden agize uruhare mu igerwaho ry’amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Isiraheli na Libani mu gihe cy’iminsi 60 iri imbere, we n’abandi batangiye guharanira ko habaho amasezerano nk’ayo kugira ngo intambara yo muri Gaza irangire. Mu ijambo yavugiye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu ‘White House’ ryatambukaga kuri C-Span, Biden yasobanuye uburyo ateganya […]

Namibia: Bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Abanya-Namibia bazindukiye mu matora y’umukuru wigihugu. Ni amatora yitezweho kubamo guhangana gukomeye kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu myaka 34 ishize. Ni amatora kandi ahatanyemo Netumbo Nandi-Ndaitwah ushaka kuba Perezida wa mbere w’umugore w’iki gihugu. Nandi-Ndaitwah yatanzwe na SWAPO (South West Africa’s People’s Organisation), ishyaka riri ku butegetsi, […]

Misiri: Imibiri 3 muri 17 niyo imaze kuboneka nyuma y’irohama ry’ubwato

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, imibiri itatu yarohowe nyuma y’uko ubwato bw’ubukerarugendo bwarohamye mu nyanja Itukura mu Misiri. Itsinda ry’abatabazi rikomeje gushakisha abandi bantu 13 bakiburiwe irengero, nk’uko guverineri w’intara ikora ku nyanja Itukura, Amr Hanafi, yabitangarije ibiro ntara makuru by’ubwongereza, Reuters. Ubwato bw’ubukerarugendo bwa metero 34 z’uburebure bwa Sea Story bwarohamye ku […]