Brazil: Abiyamamariza kuyobora umujyi wa São Paulo barwaniye kuri Televiziyo

Icyari ikiganiro mpaka hagati y’abakandida babiri bifuza kuyobora umujyi wa São Paulo wo muri Brazil cyahindutsemo intambara ubwo umwe mu bakandida yakubitaga uwo bahanganye intebe. Amashusho y’icyo kiganiro mpaka, cyatambukaga kuri Televiziyo yitwa Cultura ku cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024 yerekana gushyamirana hagati ya José Luiz Datena na Pablo Marçal mbere y’uko Datena azamura […]
Afurika: Menya ibihugu 10 bidafitiwe icyizere n’urubyiruko rwabyo

Afurika ni umugabane ufite umutungo kamere mwinshi ariko ukaba unafite abaturage bakiri bato benshi kuko benshi muri bo bari munsi y’imyaka 25. Ibyo bivuze ko ari umugabane ufite abaturage bafite imbaraga zo gukora bagateza imbere ibihugu byabo. Nyamara nubwo bimeze bityo, ibihugu byinshi bya Afurika biracyari inyuma mu bukungu ugereranyije n’ibindi bihugu byo ku yindi […]
RDC: Abashatse guhirika ubutegetsi bakatiwe igihano cy’urupfu

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Nzeri 2024, abantu 37, barimo Abanyamerika batatu, Umwongereza, Umubiligi, Umunyakanada n’Abanye-Kongo bakatiwe urwo gupfa kubera kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Aba bagabo bashinjwa kuba barayoboye igitero ku ngoro ya perezida ndetse no mu rugo rw’umufasha wa Perezida Félix Tshisekedi ku wa 16 […]
Amatora ya Amerika ni uguhitamo hagati y’ibibi bibiri-Papa Fransisiko

Mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari mu ndege asubira i Vatikani, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko yavuze ko amatora ya perezida muri Amerika ari uguhitamo hagati y’ibibi bibiri. Papa Fransisiko ashingira ku kuba imigambi y’abari kwiyamamaza bose irimo inenge zibangamiye ikiremwamuntu kuko uwahoze ari Perezida wa Amerika Donald Trump afite umugambi wo […]
Ikiganiro mpaka hagati ya Trump na Harris cyarebwe n’abasaga miliyoni 67

Ikigo gikora ubushakashatsi mu by’itangazamakuru ‘Neilsen Holding plc’ cyatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 67.1 nibo barebye ikiganiro mpaka cyahuje Donald Trump na Kamala Harris, bahataniye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki kiganiro cyanyuze kuri televiziyo ya ABC News, cyabaye mu rukerera rwo ku wa 11 Nzeri 2024. Nielsen ivuga ko iyi mibare ari […]
Menya impamvu ukwiye kugira uruhare mu kubungabunga ibishanga

Mu myaka Itandukanye Leta y’u Rwanda yagiye yimura abaturage bari batuye mu bishanga hagamijwe ahanini kurengera ubuzima bwabo mu gihe cy’ibiza ndetse no gusigasira ibyo bishanga. Si abaturage gusa kuko hari n’ibikorwa binyuranye byagiye bikurwa mu bishanga kugira ngo bitunganywe neza hagamijwe kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Ibikorwa byose ngo ibishanga bibungabungwe, bigenwa n’Ingingo […]
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yamuritse gahunda ya guverinoma y’imyaka 5

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, Minisitri w’intebe Dr. Ngirente Edouard yamurikiye Inteko Inshinga Amategeko, imitwe yombi gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu iri imbere(NST2). Minisitiri Dr. Ngirente yamuritse iyi gahunda nk’uko biteganywa n’ingingo ya 119 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Muri uyu muhango wabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri Dr. […]
Algeria: Bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Nzeri 2024, abanya Algeria miliyoni 24 bazindukiye mu gikorwa cyo gutora perizida wabo. Abakandida batatu bifuza kuyobora iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afrika, ni Youcef Aouchiche uturuka mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Front of socialist forces, Abdelaâli Hassani Cherif w’ishyaka rya Movement of society for peace […]
Papa Fransisiko yageze muri Papua New Guinea

Nyuma yo gusoza uruzinduko rwe muri Indoneziya, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisko uri gukorera uruzinduko rwa gishumba ku mugabane wa Aziya, yageze mu gihugu cya Papua New Guinea. Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 06 Nzeri 2024 nibwo yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Papua New Guinea avuye muri Indonesia, aho yari amaze […]
Ukraine: Igitero cy’Uburusiya cyahitanye 46 abandi 200 barakomereka

Kuri uyu wa Kabiri, Uburusiya bwarashe ibisasu bibiri ku kigo cy’imyitozo ya gisirikare n’ibitaro byose biherereye mu gace ka Poltova bihitana abantu 47 mu gihe hakomeretse abarenga 200. CBS News ivuga ko ibi bitero byabereye mu gace ka Poltava gaherereye mu burasirazuba bw’amajyepfo ya Kyiv. Amakuru avuga ko kuva intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya yatangira […]
