Nyanza: Ibyo wamenya ku mujyi wa mbere ukuze mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024, Mu karere ka Nyanza hatangiye icyumweru cy’imurikabikorwa ry’umuco n’amateka byaranze urugendo rw’imyaka 125 Nyanza imaze ishinzwe. Iki gikorwa kizamara iminsi itandatu cyateguwe n’Akarere ka Nyanza ku bufatanye n’Inteko y’Umuco n’Ururimi mu Rwanda (RCHA) mu rwego rwo kwizihiza yubile y’imyaka 125 Umujyi wa Nyanza umaze ushinzwe. Mu […]
Burkina Faso: 100 bamaze kugwa mu gitero cy’Abajihadisiti

Abaturage n’abasirikare nibura 100 nibo bimaze gutangazwa ko baguye mu gitero cyagabwe ku mudugudu w’umutwe w’Iterabwoba wa al-Qaida, rwagati muri Burkina Faso. Hashingiwe ku mashusho yashyizwe hanze, inzobere zashimangiye ko iki gitero ari kimwe mu bitero bikoranye ubugome ndetse bikaba bihitanye abantu benshi muri uyu mwaka cyane muri aka gace ko mu Burengerazuba bwa Afurika […]
Menya ibikubiye muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu iri imbere ‘NST 2’

Tariki ya 23 Kanama 2024 nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje icyiciro cya kabiri cya Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) mu myaka itanu iri imbere. Iyi gahunda izatangira muri 2025 ikageza 2029, ije nyuma isimbura Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere (NST1) yari imaze imyaka irindwi kuko yatangiye muri 2017 kugeza 2024. Muri […]
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri baherutse kwegukana umudari wa zahabu mu marushanwa y’imibare

ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 22 Kanama 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda begukanye umudari wa zahabu mu marushanwa y’imibare azwi nka Pan African Mathematics Olympiad (PAMO) na International Mathematical Olympiad (IMO). Perezida Kagame yakiriye aba banyeshuri mu rwego rwo kubashimira kubwo guhesha ishema u Rwanda. Kuva tariki 10 kugeza […]
Bamwe mu Banyarwanda basanga bikigoye guca ruswa mu nzego z’ibanze

Nubwo u Rwanda ruri mu bihugu bigerageza kugabanya ikigero cya ruswa mu itangwa rya servisi, hari bamwe mu baturage basanga bikigoye kuba yacika cyane cyane mu nzego z’ibanze kuko hakigaragara icyuho mu kuyihashya. Ruswa ikunze kugaragara cyane mu mitangire ya serivisi za leta, itangwa ry’amasoko, mu nzego z’uburezi, ubuzima n’ahandi. Bamwe mu baturage baganiriye na […]
Kamonyi: Ubugenzuzi bw’isuku ku nyubako za leta burarimbanyije

Kuva kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Kanama 2024, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangiye igenzura ry’isuku ku nyubako za Leta n’izindi zihuriramo abantu benshi. Iri genzura ry’iminsi ine, riri mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ubukangurambaga bw’imyaka ibiri ku isuku n’isukura bwatangijwe na Ministeri y’ubutegetsi bw’Igihugu muri Gicurasi 2023. Ibi bigarukwaho n’Umuyobozi w’Akarere […]
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Nyakanga 2024, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya bagize guverinoma iherutse gushyirwaho. Guverinoma y’u Rwanda igizwe n’abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba leta 9. Mu Baminisitiri, abagore 6 mu gihe abagabo ari 15. Mu Banyamabanga ba Leta abagore ni 4 […]
Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya gukosora ibitarakozwe neza muri manda ishize

Mu muhango wo kwakira indaziho z’abagize Guverinoma n’Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye kwibutsa abayobozi bashya ko inshingano zabo zikomeye bityo bakwiye gukoresha uyu mwanya bakosora ibitaragenze neza muri manda ishize ndetse bakabikora bisuzuma ubundi muri iyi manda bikazagenda neza. Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko […]
Mutharika wayoboye Malawi arashaka kugaruka ku butegetsi

Kuri uyu wa 18 Kanama 2024 ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Malawi, Democratic Progress Party, ryashyigikiye uwahoze ari Perezida Peter Mutharika, w’imyaka 84, ngo abe umukandida waryo ku mwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora yo mu 2025. Mutharika, wayoboye igihugu kuva mu 2014 kugeza mu 2020, azahatana na Perezida uriho ubu, Lazarus Chakwera, ushaka manda ya […]
Zimbabwe: Amapfa, umutekano n’ubushita byahagurukije SADC

Kuva kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Kanama 2024, abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) bateraniye mu nama idasanzwe mu murwa mukuru wa Zimbabwe i Harare mu rwego rwo kwiga ku bibazo binyuranye byugarije bimwe mu bihugu bigize uyu muryango. Iyi nama yakoranyije abayobozi b’ibihugu 16 […]
