Ni muntu ki? Ibyo wamenya kuri Dr. Ngirente, Minisitiri w’Intebe

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, tariki ya 14 Kanama 2024, Dr. Edouard Ngirente yarahiriye kongera kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma yo gusoza imyaka irindwi ayoboye guverinoma ‘cabinet’. Dr. Ngirente yarahiriye izi nshingano nyuma yo gushyirwaho na Perezida Paul Kagame ngo yongere kuba Minisitiri w’Intebe muri manda nshya y’imyaka itanu. Yakuze nk’abandi bana basanzwe Dr. […]
Perezida Kagame yashyize umucyo ku kibazo cy’Insengero zikomeje gufungwa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye Abadepite bashya bagize Inteko Ishinga Amatego gukurikirana ikibazo cy’insengero zifunzwe ndetse aboneraho no gusaba n’Abanyarwanda bose kwirinda kugendera mu kigare. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Kanama 2024, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ubwo yakiraga yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe , Dr Edouard Ngirente , […]
RALGA ikomeje gahunda yo kuzamura umubare w’abagore bakora mu nzego z’ibanze

Mu rwego rwo gukomeza kuziba icyuho kikigaragara mu nzego z’ibanze aho 30% y’abagore itaragerwaho, Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA) ryakiriye abakobwa n’abagore bamaze igihe gito barangije kaminuza mu imenyerezamwuga ryo gukorana n’inzego z’ibanze. Muri uyu muhango ngarukamwaka hakiriwe abagera ku 127 mu gihe hanashimiwe abandi 116 basoje icyiciro cya 4 cy’imenyerezamwuga ry’amezi atandatu […]
Tugomba kubanza gutekereza Abanyarwanda-Perezida Kagame abwira abarahiriye imirimo mishya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abayobozi bashya kwibuka ko ibyo bakora byose bakwiye kubanza gukorera Abanyarwanda mbere yo gutekereza ku nyungu zabo bwite. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Kanama 2024, ubwo yakiraga indahiro z’Abadepite 80 bagize Inteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente. […]
Minisitiri w’Intebe n’Abadepite barahiriye imirimo mishya

Nyuma y’uko ku mugoroba wa tariki ya 13 Kanama 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agize Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024, Perezida Kagame yakiriye indahiro ye. Uyu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, wahuriranye n’uwo kurahira kw’abadepite […]
U Rwanda na Eswatini byasinyanye amasezerano y’ubufatanye

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Kanama 2024, u Rwanda na Eswatini byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano, kwita ku bagororwa no gukurirwaho VISA ku bafite uruhushya rw’inzira rw’akazi. Aya masezerano yasinywe ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiraga Umwami Mswati III wa Eswatini muri Village Urugwiro. Amasezerano ya mbere yasinywe ni […]
Minisitiri w’Intebe wa Senegal yasuye bwa mbere igihugu cya Mali

Ku mugoroba wa tariki ya 12 Kanama 2024, Minisitiri w’Intebe wa Senegal Ousmane Sonko yasuye Mali ku nshuro ye ya mbere nyuma y’aho ishyaka rye PASTEF rifatiye ubutegetsi. Urugendo rwa Sonko ni kimwe mu bikorwa by’ubuhuza bikorwa na Senegal hagamijwe gushishikariza Mali gusubira muri Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS). Mali yikuye muri uyu muryango […]
Abakuru b’ibihugu barenga 20 bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere. Ni umuhango wabereye muri Stade Amahoro, witabirwa n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino, inshuti z’u Rwanda, ndetse n’abanyacyubahiro baturutse mu bihugu byo mu mahanga. Mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango, abenshi bari abakuru b’ibihugu bitandukanye […]
Perezida Kagame yavuze ko iyi manda nshya ari intangiriro yo gukora ibirenze

Mu muhango wo kurahirira manda nshya y’imyaka 5 yatorewe tariki ya 15 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yavuze mu myaka 30 ishize u Rwanda rwageze kuri byinshi gusa ko rwifuza kugera kuri byinshi birenze kubera ko atazabikora wenyine ahubwo azabifatanya n’abanyarwanda bamuhaye icyizere.Ibi yabivugiye kuri stade Amahoro i Remera, kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Kanama […]
Kugarura amahoro mu Karere ni nshingano y’ibanze-Perezida Kagame

Mu birori byo kurahirira kongera kuyobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu, Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa ko amahoro mu karere u Rwanda ruherereyemo ari inshingano y’ibanze. Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki 11 Kanama 2024, mu birori byari byitabiriwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda abashyitsi n’inshuti z’u Rwanda. Mu babyitabiriye harimo abakuru b’ibihugu 22, ba Visi Perezida […]
