Muhanga: Amazi y’isoko ahanganye n’aya WASAC

Si igitangaza ko usanga hari ingo muri Muhanga zifite amazi y’ubwoko bubiri, amazi asanzwe atangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ndetse n’andi mazi bavomesha ku mariba asanzwe. Bamwe mu batuye Umurenge wa Nyamabuye, bavuga ko amazi y’isoko ari yo mahitamo yabo ya mbere, mu gihe atunganywa n’uruganda rwa WASAC basanga kuyategerezaho kubafasha mu mibereho yabo ya […]
UNICEF yatangaje ko miliyoni 370 z’abagore n’abakobwa bakorewe ihohoterwa

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) riratangaza ko abagore n’abakobwa barenga miliyoni 370 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakiri bato. Ibi byatangarijwe na UNICEF i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 10 Ukwakira 2024. Ni mu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 120 kuva muri 2010 kugeza 2022. UNICEF ivuga ko 1 […]
Ibyaranze Iterambere ry’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi

Hashize imyaka irenga 30, Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi bishinzwe. Ni ibitaro byashinzwe mu mwaka w’ 1993 mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Igitekerezo cyo gushyiraho ibi bitaro cyaje nyuma y’uko Minisiteri y’ubuzima , Umuryango wa Christian Blind Mission ndetse na Diyosezi ya Kabgayi basanze hari abaturage batuye mu Ntara y’amajyepfo batabashaga kubona ubuvuzi […]
OMS irahamagarira abatuye Isi kwita ku buzima bwo mu mutwe ku kazi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rirahamagarira za guverinoma, abakoresha, imiryango ihagarariye abakozi n’abakoresha, n’abandi bafatanyabikorwa bashinzwe ubuzima n’umutekano by’abakozi gufatanyiriza hamwe guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe ku kazi. OMS yatangaje ibi mu rwego rwo kuzirikana ku munsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe uba tariki 10 Ukwakira buri mwaka. Muri […]
Ni nde wazaniye isi akaga k’ibiza biyugarije?

Leta z’ibihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, zikomeje guhangana n’ingaruka z’imihidagurikire y’ikirere muri iki gihe kubera ibiza bidasiba kwibasira isi. Uhereye ku nkubi z’umuyaga, umwuzure, ubushyuhe bukabije, umubare w’ibi biza wabaye mwinshi muri uyu mwaka wa 2024, bigira ingaruka ku bantu babarirwa muri za miriyoni kandi byangiza ubukungu bubarirwa mu mamiliyali y’amadorari y’amerika. Ukwezi […]
Inama ku mafunguro ya mu gitondo ku bagabo n’abagore bashaka kugabanya ibiro

Ifunguro rya mugitondo rikunze gufatwa nk’ifunguro ry’ingenzi ry’umunsi ariko abahanga basanze mu gihe cyo kugabanya ibiro, abagabo n’abagore bagomba guhitamo amafunguro atandukanye cyane. Abagabo bashaka kugabanya ibiro bagomba gufata ibiryo bya mu gitondo byiganjemo carbohydrates nk’umugati, n’ibinyampeke, mu gihe abagore bo bakwiye gufungura mu gitondo ibyiganjemo amavuta menshi, nk’umuleti cyangwa avoka. Ibi ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi […]
Muhanga: Abaturage baracyakerensa icyorezo cya Marburg bitewe n’amakuru make bagifiteho

Icyumweru kirashize mu Rwanda hagaragaye abarwayi ba mbere b’icyorezo cya Marburg. Kuva icyo gihe u Rwanda rwashyizeho ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo zirimo kwirinda kwegerana no gukaraba intoki, cyane cyane ahahurira abantu benshi. Mu Karere ka Muhanga, hamwe mu hahuhira abantu benshi nko muri gare, mu isoko, mu bigo by’amashuri, no mu tubari ingamba […]
Ubuzima bwite ku mbuga nkoranyambaga: Kwishyira hanze cyangwa Kwisanzura?

Uko iminsi ihita indi igataha, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeza kwiyongera bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga. Imibare y’ikigo Meta yo muri 2024, igaragaza ko WhatsApp yonyine ikoreshwa n’abangana na miliyari 2.78 ku isi yose ndetse bikaba biteganyijwe ko muri 2025 uyu mubare uzaba ugeze kuri miliyari 3.14. Ubushakashatsi bugaragaza ko kandi benshi mu bakoresha urubuga rwa Whatsapp barufungura […]
Byinshi wamenya kuri kanseri y’ibere ihitana abarenga miliyoni 2 buri mwaka

Kuva mu myaka yo mu 1980, Ukwakira, ni ukwezi kwahariwe gukora ubukangurambaga bwimbitse kuri Kanseri y’ibere mu Isi yose kuko ari indwara iri mu zihangayikishije kandi zica abantu benshi. Ubukangurambaga buba bugamije kumenya akamaro ko kwirinda no kwisuzumisha buri gihe kugira ngo hamenyekane hakiri kare kanseri y’ibere. Kuri ubu kanseri y’ibere iza ku mwanya wa […]
Ngoma: Abaturage barasaba ubukangurambaga ku ndwara y’umutima

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, basaba ko inzego z’ubuyobozi zajya zibegera zikabasobanurira ibijyanye n’ibitera indwara y’umutima n’uko yirindwa kuko kutayigiraho amakuru byangiza ubuzima bwa benshi. Ibi babitangarije mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umutima ziri kigero cya 7% mu guhitana abantu. Ni ibirori byizihirijwe mu Karere […]
