Somalia: Abantu 37 baguye mu gitero cyagabwe na Al-shabab i Mogadishu

Kuwa 3 Kanama 2024 umwe mu bagize umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab yiturikirijeho igisasu kuri Hotel iri ku mazi ya Lido Beach i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia, abagera kuri 37 bahasiga ubuzima abandi 212 barakomereka.   Umwe mubabibonye Mohamud Moalim, yabwiye ikinyamakuru Associated Press ko yabonye umuntu wambaye ikoti ryuzuyeho ibisasu mbere gato y’uko […]

Isiraheli yongeye kugaba ibitero kuri Gaza

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira iki cyumweru cy’italiki 04 Kanama2024, Ingabo za Isiraheli zateye ibisasu ku mahema yabagamo Abanyapalestine bimuwe mu gikari cy’ibitaro by’abahowe Imana bya Al-Aqsa i Deir el-Balah muri Gaza, bihitana abantu batatu abandi 18 barakomereka. Iki gitero cyabaye nyuma y’amasaha make ikindi gitero kigabwe ku ishuri ry’Umujyi wa Gaza ryari ryaragizwe […]

Muhanga: Inzu yahiye irakongoka

Ahagana Saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 24, Nyakanga, 2024 nibwo inzu y’uwitwa Bakundukize Pamphile iherereye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya mbere, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yafashwe n’inkongi ibyarimo byose birashya birakongoka. Abaturanyi ba Bakundukize bavuga ko iyi nzu yatangiye gushya hashize akanya gato ahavuye kuko yari yaje […]

Nepal: Impanuka y’indege yahitanye 18 harokoka umwe

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024 abantu 18 baguye mu mpanuka y’indege ya Saurya Airlines yabereye ku kibuga cy’indege cya Nepal. Nk’uko polisi yabitangaje abantu bose bari bari muri iyi ndege bari 19 bose bari abakozi b’iyi ndege harimo umwe ukomoka mu gihugu cya Yemen abandi bose bari abanye-Nepal, umupilote umwe niwe warokotse […]

Kamonyi-Runda: Amezi atatu arashize amatara yo ku muhanda yarazimye

Abaturiye ndetse n’abakoresha Umuhanda uturuka Bishenyi ugana ku bitaro by’Amaso mu Kagari ka Muganza baratabaza inzego z’ubuyobozi ko zabafasha bagacanirwa amatara yo ku muhanda kuko ubu amaze amezi atatu ataka. Ibi ngo biteza icyuho cy’umutekano mucye wiganjemo ubujura n’ubwambuzi bukorerwa muri uyu muhanda cyane cyane mu masaha y’umugoroba. Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuga […]

Muhanga: Barasaba ko imihanda ishyirwamo ibimenyetso

Bamwe mu bakoresha imihanda yo mu mujyi wa Muhanga barasaba ko yashyirwamo ibimenyetso kugira ngo hirindwe bimwe mu bibazo bishobora guterwa n’uko ibyo bimenyetso bitarimo cyangwa se byasibamye. Impungenge z’abaturage ziri cyane cyane mu muhanda uri mu mujyi rwagati imbere ya Gare ya Muhanga ndetse n’imbere y’Inyubako ikorerwamo na Banki ya Kigali, Ishami rya Muhanga. […]

Uburusiya: Perezida yasinye itegeko rishya ryo kuzamura umusoro ku nyungu

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku wa 13 Nyakanga 2024 yashyize umukono ku mushinga ushyiraho itegeko ryo kuzamura imisoro ungana na miliyari zirenga 30$, ugamije gukusanya amafaranga yo gushyigikira ibikorwa bya gisirikare mu ntambara yo muri Ukraine. Kuva u Burusiya bwakohereza ingabo muri Ukraine muri Gashyantare 2022, amafaranga igihugu gisohora arenga kure ayo kinjiza. Ibi […]

Imyaka 5 y’ikoranabuhanga mu gucunga umutekano wo mu muhanda: Ibitekerezo n’Inzitizi

Imyaka itanu irashize, Polisi y’u Rwanda itangiye kwifashisha camera zigenzura umuvuduko muri gahunda yo kurushaho kwimakaza umutekano wo mu muhanda hifashishijwe ubwenge karemano buzwi nka ‘Artificial intelligence’ mu rurimi rw’icyongereza. Muri Nyakanga 2019, nibwo camera ya mbere yashyizwe i Kanzenze mu Karere ka Bugesera. Nyuma, iki gikorwa cyo gushyira Camera mu muhanda cyakomereje mu bindi […]

Kwibohora30: Urugendo rwo kongera kwiyubaka mu myaka 30 ishize

Tariki 4 Nyakanya 1994 kugeza tariki 4 Nyakanga 2024, Imyaka 30 irashize u Rwanda rwibohoye nyuma y’uko Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk’uko bigarukwaho na benshi, ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora, ‘tariki 4 Nyakanga’ bigamije gushimira ubutwari bw’abasore n’inkumi baretse imiryango yabo bagatangira urugamba rwo kubohora igihugu ndetse […]

#Kwibohora30: Nyuma y’imyaka 5, Abanyarwanda bongeye gususurutswa n’akarasisi

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, Abanyarwanda bongeye gususurutswa n’akarasisi k’Ingabo z’Igihugu na Polisi y’Igihugu nyuma y’imyaka itanu yari ishize batabona aka karasisi. Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Kane, tariki 04 Nyakanga 2024, bibera kuri sitade Amahoro ivuguruye nka kimwe mu bimenyetso byo kwibohora ku banyarwanda. Bamwe mu banyarwanda […]