Amerika yohereje izindi ngabo mu burasirazuba bwo hagati

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 22, Nzeri 2024, Ibiro bya gisirikare cya Leta zunze ubumwe z’America, Pentagon byavuze ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zohereje izindi ngabo mu burasirazuba bwo hagati mu gihe hakomeje ubukana bukabije bw’urugomo hagati ya Isiraheli n’ingabo za Hezbollah muri Libani. Ibi bikomeje gutera impungenge z’ibyago bishobora kugwira aka karere mu […]
Gicumbi: Ukekwaho ubujura yafatiwe mu kabari yabuze uko agasohokamo

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Nzeri 2024, ukekwaho ubujura yinjiye mu kabari anyuze muri parafo gusa abura uko agasohokamo maze ahitamo kwicara yinywera inzoga kugeza ba nyir’akabari basanze yasinze. Ibi byabereye mu kabare k’uwitwa Muzungu, gaherereye mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyaga iri mu Kagari ka Gacurabwenge ho mu Murenge […]
Icyamamare kuri YouTube ‘MrBeast’ yajyanywe mu nkiko

Abagore batanu bahatanye mu irushanwa rya Prime Video ryitwa Beast Games batanze ikirego mu rukiko rwa Los Angeles baregamo sosiyete yitwa MrB2024 y’icyamamare kuri YouTube witwa Jimmy Donaldson benshi bazi nka Mr. Beast. Aba bagore bavuga ko batanze ikirego kubera ko batishyuwe, bahatirwa kwitabira irushana mu bihe bitari byiza, kandi bakaba barakoreweho ivangura ndetse n’ihohoterwa […]
Putin arasaba abagore kubyara abana benshi

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, arasaba abagore gukora ariko bakanabyara abana benshi kuko igipimo cy’ivuka kigenda kigabanuka mu gihugu cye. Ibi Perezida Putin yabitangaje ku wa Gatatu mu nama yigaga ku ruhare rw’umugore mu kazi no mu buzima busanzwe bwa buri munsi. Ni inama yari yitabiriwe n’abantu basaga 1,500 baturutse mu bihugu 126 nk’uko byatangajwe […]
Basketball: APR yegukanye igikombe cya Shampiyona

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Nzeri 2024, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR BBC) imaze gutwara igikombe cya Shampiyona ya Basketball mu Rwanda. Ni nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 73 kuri 70 mu mukino wa 6 w’imikino ya nyuma ya kamarampaka wabereye muri BK Arena. APR BBC n’ubundi yaje gukina uyu mukino […]
Iran: 51 bamaze gutakariza ubuzima mu iturika ry’ikirombe

Kuri iki cyumweru, taraki ya 22, Nzeri 2024, igitangazamakuru cya leta ya Iran cyatangaje ko abantu 51 bamaze guhitanwa n’iturika rya gazi yaturikiye mu kirombe gicukurwamo Nyiramugengeri ‘Coal’. Uretse 51 bamaze gutakaza ubuzima kubera iturika ry’iki kirombe giherereye mu majyepfo y’Intara ya Khorasan, abandi 20 byatangajwe ko bakomeretse. Iki gitangazamakuru cyavuze ko iyi mpanuka yatewe […]
Betpawa Playoffs: APR BBC yatsinze Patriots BBC mu mukino wa gatanu

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Nzeri 2024, Ikipe y’ingabo z’igihugu mu mukino w’amaboko wa Basketball yatsinze Patriots BBC amanota 80 kuri 78 mu mukino wa gatanu w’imikino 7 ya nyuma ya kamarampaka. Uyu mukino APR yatsinze bigoranye, wabereye mu nyubako z’imyidagaduro ‘BK Arena’ aho amakipe yombi yari afite intego yo […]
Ubuzima: ½ cy’abatuye Isi ntibabona intungamubiri zihagije

Ubushakashatsi bwa ‘The Lancet Global Health’ bugaragaza ko kimwe cya kabiri cy’abatuye isi batarya intungamubiri zihagije mu mafunguro ya buri munsi bafata. Nk’uko ubu bushakashatsi bubigaragaza, hari intungamubiri zirindwi z’ingenzi umubiri uba ukeneye kugira ngo umererwe neza. Izo ntungamubiri ni iron, calcium, iodine, Magnesium, riboflavin, folate na Niacin. Ubushakashatsi bugaragaza ko abarenga miliyari 5 z’abatuye […]
Rulindo: Abahinzi b’ibirayi barashima Caritas ya Byumba

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo kuri site ya Kigarama mu Karere ka Rulindo barashima Caritas ya Diyosezi ya Byumba ikomeje kubafasha mu bijyanye no gutubura imbuto y’ibirayi. Aba bahinzi bibumbiye muri koperative COMIXBU ikorera ubuhinzi muri Kigarama mu Murenge wa Kisaro, bavuga ko biteze umusaruro mu gihembwe cy’ihinga A-2025, bishingiye ku mbuto nziza yo gutubura […]
Abatujwe n’Akarere ka Muhanga barashima

Abaturage batujwe n’Akarere ka Muhanga kubwo kutagira aho kuba, barashimira ubuyobozi bw’akarere bwabahinduriye ubuzima bakaba bakataje mu nzira y’iterambere. Abatujwe ni abataragiraga aho kuba n’abari batuye mu bice bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga cyane ko Muhanga iri mu turere dufite imisozi miremire ndetse dukunze kwibasirwa n’ibiza. Mu rwego rwo gutuza aba baturage, Akarere ka […]
