Kugarura amahoro mu Karere ni nshingano y’ibanze-Perezida Kagame

Mu birori byo kurahirira kongera kuyobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu, Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa ko amahoro mu karere u Rwanda ruherereyemo ari inshingano y’ibanze. Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki 11 Kanama 2024, mu birori byari byitabiriwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda abashyitsi n’inshuti z’u Rwanda. Mu babyitabiriye harimo abakuru b’ibihugu 22, ba Visi Perezida […]
Muhanga: Inyubako y’ubucuruzi ifashwe n’inkongi

Kuri uyu mugoroba tariki 10 Kanama 2024 ahagana mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba inyubako y’ubucuruzi igeretse 2 ilherereye mu Karere ka Muhanga Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, Umudugudu wa Ruvumera ahazwi nko kwa Lesma ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya. Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana gusa amakuru ava mu baturage avuga ko iyi mpanuka ikomoka kuri […]
APR BBC Yegukanye igikombe cya Rwanda Cup ku nshuro ya mbere

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu, tariki 9 Kanama 2024, muri Lycée de Kigali APR BBC yegukanye Irushanwa rya Rwanda Cup 2024 itsinze REG BBC amanota 110-92 ku mukino wa nyuma. Ni umukino watangiranye imbaraga n’ihangama ku mpande zombi nkuko byari byitezwe n’abakunzi ba Basketball. REG BBC yatangiye itsinda amanota 5, APR FC itarabona inotam gusa […]
Muhanga: Minisitiri w’uburezi yasuye site zikosorerwaho ibizamini bya leta

Kuri uyu wa gatanu taliki 09 Kanama 2024 Minisitiri w’uburezi Gaspard Twagirayezu yasuye site zirimo gukosorerwaho ibizamini bya Leta mu karere ka Muhanga. Site zasuwe ni site za Groupe Scolaire Saint Joseph Kabgayi na College Saint Marie Reine byose byo mu Karere ka Muhanga Aganira na ICKNEWS, NTAKIYIMANA Hubert umwe mu barimu bari gukosora avuga […]
Menya ibigenerwa Abayobozi batanu bakuru mu Rwanda

Benshi mu bantu bakunze kwibaza ibibazo binyuranye ku bijyanye n’umushahara ndetse n’ibindi bigenerwa abayobozi bakuru. Rimwe na rimwe hari igihe babona igisubizo cyangwa kikabura. Gusa, Iteka rya perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nimero 004/01 ryo ku wa 16 Gashyantare 2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki bakuru b’igihugu n’uburyo bitangwa, risubiza ibyo bibazo ku muntu […]
IRAQ: Kwemerera abakobwa b’imyaka 9 gushyingirwa byateje impaka z’urudaca

Inteko Ishinga Amategeko ya IRAQ yatoye itegeko ryo kugabanya imyaka yo gushyingirwa ku bakobwa ikava kuri 18 ikagera ku myaka 9, ni ibintu byateje impaka zishingiye ku ihohoterwa rikorerwa abana rigiye kwiyongera. Imiryango y’uburenganzira bwa muntu, amashyirahamwe y’abagore, n’abanyamuryango ba sosiyete sivile barwanyije iri tegeko bikomeye, bavuga ko rizagira ingaruka zikomeye ku burezi bw’abakobwa bato, […]
Ubusesenguzi: Itangazamakuru mu Rwanda rikeneye kuvugurura imikorere

Ubwo yari mu birori byo kwishimira ibyo Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryagezeho mu myaka ibiri ishize birimo n’Ikinyamakuru gikorera kuri murandasi ‘ICK News’, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ari na we uyobora Urwego rw’Abanyamakuru Rwigenzura, Bwana Barore Cleophas yasabye abanyeshuri biga itangazamakuru muri ICK kwicara ku mukoro wo gushaka icyakorwa ngo itangazamakuru ricuruze […]
Tuniziya: Minisitiri w’Intebe yirukanywe

Perezida wa Tuniziya, Kais Saied, yirukanye Minisitiri w’Intebe Ahmed Hachani ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 7 Kanama 2024 nyuma y’umwaka umwe ari mu nshingano. Mu butumwa bw’amajwi Bwana Hachani yari yatangaje mu masaha make mbere yo gukurwa ku mirimo ko guverinoma yateye intambwe nyinshi ku byerekeye iterambere, n’ubwo hari ingorane zituruka ku […]
Menya Yahya Sinwar, umuyobozi mushya wa Hamas

Ku wa 06 Kanama 2024, nibwo Hamas yatangaje ko yahisemo Yahya Sinwar, kuba umuyobozi wayo mu bya politiki. Gutorwa kwa Sinwar byakurikiye iyicwa rya Ismail Haniyeh ryabereye i Tehran ku wa 31 Nyakanga 2024, nk’uko byanemejwe na Hamas ubwayo. Sinwar, ufite imyaka 61, afatwa na Israel nk’uwari inyuma y’igitero cyagabwe na Hamas mu Majyepfo ya […]
Kutivuza Amaso hakiri kare bikomeje kongera umubare w’abafite ubuhumyi

Kutivuriza uburwayi bw’amaso igihe ni kimwe mu bihangayikishije kuko biri mu biri kongera umubare w’abantu bafite ubumuga bwo kutabona. Nk’uko bigaragazwa na raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) yo muri 2023, ku isi habarurwa abantu nibura miliyari 2.2 bafite ikibazo cyo kutabona neza hafi cyangwa kure. Muri aba, nibura miliyari 1 y’abafite ubu […]
