Basketball: Ikipe y’Igihugu y’Abagore iritegura guhatanira kuzitabira igikombe cy’isi

Ikipe y’Igihugu ya basketball mu bagore ikomeje imyitozo yo kwitegura irushanwa ryo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi iteganyijwe kuzabera mu Budage muri 2026. Mu kwitegura iyi mikino, ikipe y’igihugu mu bagore imaze gukina imikino itatu aho yatsinzemo umwe itsindwa ibiri. Umukino wa mbere, u Rwanda rwatsinze Kepler BBC amanota 80-44. Imikino yakurikiyeho yakiniwe […]

Kamonyi: Bahangayikishijwe n’umwijima uri mu nzira igana ku isoko rya Mushimba

Abacuruzi n’abarema isoko ry’imboga n’imbuto rya Mushimba barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi gucanira umuhanda ugana ku isoko kugira ngo ubujura bakorerwa bugabanuke. Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuga ko umuhanda ugana kuri iri soko udacaniye ku buryo iyo batashye baba bafite ikibazo cyo kuba bakwibwa no kugirirwa nabi. Utifuje ko izina rye ritangazwa ati […]

Gatsibo: Hari kubakwa uruganda rw’amazi ruzatwara Miliyali 7 Frw

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi adahagije mu burasirazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Murambi hafi y’ikiyaga cya Muhazi hari kubakwa uruganda rw’amazi ruzuzra rutwaye Miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda. Ni uruganda biteganyijwe ko ruzatanga amazi ku mirenge 14 irimo umunani yo mu Karere ka Gatsibo, itatu yo muri Kayonza n’itatu yo […]

U Rwanda na Eswatini byasinyanye amasezerano y’ubufatanye

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Kanama 2024, u Rwanda na Eswatini byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano, kwita ku bagororwa no gukurirwaho VISA ku bafite uruhushya rw’inzira rw’akazi. Aya masezerano yasinywe ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiraga Umwami Mswati III wa Eswatini muri Village Urugwiro.   Amasezerano ya mbere yasinywe ni […]

Minisitiri w’Intebe wa Senegal yasuye bwa mbere igihugu cya Mali

Ku mugoroba wa tariki ya 12 Kanama 2024, Minisitiri w’Intebe wa Senegal Ousmane Sonko yasuye Mali ku nshuro ye ya mbere nyuma y’aho ishyaka rye PASTEF rifatiye ubutegetsi. Urugendo rwa Sonko ni kimwe mu bikorwa by’ubuhuza bikorwa na Senegal hagamijwe gushishikariza Mali gusubira muri Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS). Mali yikuye muri uyu muryango […]

Gicumbi-Byumba: Barasaba ko bakwegerezwa amazi meza

Abatuye mu Kagari ka Gasharu ho mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi barasaba ko bakwegerezwa amazi kuko ayo bakoresha ari mabi kandi akaba abatera indwara. Mukeshimana Daphrosa utuye mu Kagari ka Gasharu aganira na ICK News yavuze ko bavoma mu gishanga cya Gasharu na Gashirwe mu tugezi dushaje cyane tuzwi nka kano. Ati “Tuvoma […]

Olempique2024: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahize ibindi bihugu   

Kuva tariki ya 26 Nyakanga 2024, i Paris mu Bufaransa haberaga imikino inyuranye ya Olempike. Ni imikino yitabiriwe n’abakinnyi 10714 baturutse mu bihugu 206 ndetse n’amakomite olempike yabyo. Muri iyi mikino, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo zahize ibindi bihugu kuko ari yo yegukanye imidari myinshi. Mu mikino myinshi yabaye harimo umupira w’amagaruru mu batarengeje […]

Abakuru b’ibihugu barenga 20 bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere. Ni umuhango wabereye muri Stade Amahoro, witabirwa n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino, inshuti z’u Rwanda, ndetse n’abanyacyubahiro baturutse mu bihugu byo mu mahanga. Mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango, abenshi bari abakuru b’ibihugu bitandukanye […]

Perezida Kagame yavuze ko iyi manda nshya ari intangiriro yo gukora ibirenze

Mu muhango wo kurahirira manda nshya y’imyaka 5 yatorewe tariki ya 15 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yavuze mu myaka 30 ishize u Rwanda rwageze kuri byinshi gusa ko rwifuza kugera kuri byinshi birenze kubera ko atazabikora wenyine ahubwo azabifatanya n’abanyarwanda bamuhaye icyizere.Ibi yabivugiye kuri stade Amahoro i Remera, kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Kanama […]