Kwizigamira: Isoko y’amasaziro meza

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Bwana Mugabo Gilbert yongeye kwibutsa abakiri bato kwizigamira kugira ngo bazagire amasaziro meza. Ibi byavuzwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nyakanga 2024, mu biganiro nyunguranabitekerezo ku mibereho y’abageze mu zabukuru. Ibi biganiro byateguwe n’Umuryango Sazana Ishema Aging Center (SIAC) ku bufatanye n’amadini n’amatorero, byitabiriwe […]

Muhanga: Inzu yahiye irakongoka

Ahagana Saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 24, Nyakanga, 2024 nibwo inzu y’uwitwa Bakundukize Pamphile iherereye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya mbere, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yafashwe n’inkongi ibyarimo byose birashya birakongoka. Abaturanyi ba Bakundukize bavuga ko iyi nzu yatangiye gushya hashize akanya gato ahavuye kuko yari yaje […]

Nepal: Impanuka y’indege yahitanye 18 harokoka umwe

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024 abantu 18 baguye mu mpanuka y’indege ya Saurya Airlines yabereye ku kibuga cy’indege cya Nepal. Nk’uko polisi yabitangaje abantu bose bari bari muri iyi ndege bari 19 bose bari abakozi b’iyi ndege harimo umwe ukomoka mu gihugu cya Yemen abandi bose bari abanye-Nepal, umupilote umwe niwe warokotse […]

Kamonyi-Runda: Amezi atatu arashize amatara yo ku muhanda yarazimye

Abaturiye ndetse n’abakoresha Umuhanda uturuka Bishenyi ugana ku bitaro by’Amaso mu Kagari ka Muganza baratabaza inzego z’ubuyobozi ko zabafasha bagacanirwa amatara yo ku muhanda kuko ubu amaze amezi atatu ataka. Ibi ngo biteza icyuho cy’umutekano mucye wiganjemo ubujura n’ubwambuzi bukorerwa muri uyu muhanda cyane cyane mu masaha y’umugoroba. Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuga […]

Muhanga: Barasaba ko imihanda ishyirwamo ibimenyetso

Bamwe mu bakoresha imihanda yo mu mujyi wa Muhanga barasaba ko yashyirwamo ibimenyetso kugira ngo hirindwe bimwe mu bibazo bishobora guterwa n’uko ibyo bimenyetso bitarimo cyangwa se byasibamye. Impungenge z’abaturage ziri cyane cyane mu muhanda uri mu mujyi rwagati imbere ya Gare ya Muhanga ndetse n’imbere y’Inyubako ikorerwamo na Banki ya Kigali, Ishami rya Muhanga. […]

Siporo n’Ubuzima: Inama z’impuguke mu myitozo ngororamubiri

Kubera ihindagurika ry’imibereho ya muntu, muri iki gihe benshi bakunze guhura n’ingaruka zo kudakora siporo cyangwa se ugasanga hari n’abahuye n’ingaruka zo kuba bakoraga siporo bakazireka n’ibindi.  Mu kiganiro ICK News yagiranye na Ishimwe Bernardin uri kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu imenyamuntu ndetse n’imyitozo ngororamubiri asobanura ko siporo ifite uruhare rukomeye mu guteza […]

Inyungu iva mu nama n’imikino mpuzamahanga ku rubyiruko

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika byahisemo gushora imari mu bikorwaremezo nk’amahoteli, inyubako zakira inama, ibibuga [….] hagamijwe kongera umubare w’ababisura. Bimwe muri ibyo bikorwaremezo hari nka BK Arena, Kigali Convention Center, Sitade Amahoro, n’andi mahoteli anyuranye ari ku rwego rwo kwakira ibikorwa mpuzamahanga binyuranye. Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na […]

Icyo Itegeko Nshinga riteganya igihe Perezida uriho ahatanira kwiyamamariza indi manda

Mu gihe u Rwanda ruvuye mu gihe cy’amatora ndetse bikaba byamaze kwemezwa mu buryo bwa burundu ko Paul Kagame ariwe wongeye gutsindira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, hari abantu benshi mu ngeri zitandukanye bagiye bibaza ndetse banagira impaka nyinshi cyane mu gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandi Perezida biyamamarizaga kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere. Benshi […]

CECAFA2024: APR FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yatsinzwe na Red Arrows yo muri Zambia penaliti 10-9 ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA Dar Port Kagame Cup 2024, ryaberaga muri Tanzania, APR FC ibura amahirwe yo gukuraho agahigo gafitwe na Rayon Sports na ATRACO FC. Ni umukino APR FC yatangiye igerageza amahirwe kenshi imbere y’izamu […]

Abakiri bato bitabiriye isiganwa rya ‘Youth Racing Cup’ mu magare

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga, muri parikingi ya Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo habereye isiganwa ngarukakwezi ryo gusiganirwa ku magare mu bakiri bato ‘Youth racing cup’. Kuri iyi nshuro, iri siganwa ryitabiriwe n’ibyiciro bitanu nk’ibisanzwe hashingiwe ku myaka,  byombi ni mu bahungu n’abakobwa. Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 19, isiganwa ryegukanwe na Ntirenganya Moise […]