Perezida Biden yahisemo kutongera guhatanira kuyobora Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yatangaje ko ataziyamamariza kongera kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka. Perezida Biden afashe uyu mwanzuro nyuma y’aho benshi mu banyamuryango b’ishyaka ry’Abademokarate bamusabye gutongera kwiyamamariza indi manda kubera ikibazo cy’intege nke. Mu basabye Perezida Biden kutiyamamaza harimo n’uwabaye Perezida wa Amerika, Barack Obama. […]
Ikoranabuhanga mu MIRENGE SACCO: Amahirwe ku bagana serivisi z’imari

Abagana ibigo by’imari biciriritse hirya no hino mu Rwanda barishimira ko batagikora urugendo rurerure berekeza aho ibyo bigo bikorera kubera ko hongewemo ikoranabuhanga ribafasha kubona serivisi batagombye kugana aho ibyo bigo bikorera. Bamwe mu baganiriye na ICK News bagvuga ko kuva ikoranabuhanga ryashyirwa mu bigo byimari biciriritse bizwi nk ‘UMURENGE SACCO’ hari byinshi ryazahuye […]
Kigali: Barasaba ikorwa ry’umuhanda Nyabugogo -Nyabyondo

Abakoresha umuhanda Nyabugogo-Nyabyondo barasaba ko wakorwa kugira ngo batandukane n’ivumbi mu gihe cy’izuba n’icyondo mu gihe cy’imvura. Ikindi abakoresha uyu muhanda bagaragaza nk’imbogamizi ni umwijima mu gihe cy’ijoro kuko kuko nta matara ari ku muhanda. Ibi bavuga ko bishobora gutuma hari abagirirwa nabi cyangwa bakibwa. Ibi kandi bigarukwaho na n’abakoresha uyu muhanda igihe kinini aho […]
Kirehe: Ingo zirenga 1000 zahawe gaze

Kuri uyu 19 Nyakanga 2024 abaturage barenga 1000 bo mu Karere ka Kirehe bahawe amashyiga yo gutekeraho hakoreshejwe Gaze binyuze muri gahunda ya Leta izwi nka ‘Nkunganire’. Ibi byakozwe mu rwego kurengera ibidukikije no kubungabunga amashyamba hagabanywa ibicanwa, bikoresha nk’ inkwi n’amakara. Bamwe mu batuye muri aka karere bahawe izi gaze bahamya ko kuba Leta […]
19 Nyakanga 1994: Menya abari bagize guverinoma yashyizweho nyuma ya Jenoside

Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hafashwe umwanzuro wo gushyiraho ubuyobozi bushya bushingiye ku gusubiza Abanyarwanda umutekano no guhumuriza imitima ya benshi yari yuzuye ibikomere by’ibihe bibi igihugu cyari kimaze kunyuramo. Ku itariki ya 19 Nyakanga 1994 nibwo hashyizweho guverinoma yari igizwe n’abantu bo mu mashyaka ataragize uruhare muri Jenoside, hashingiwe kandi no […]
Uburyo warinda amaso ukoresheje ’20-20-20′

Mu gihe akazi ka benshi mu bantu gatuma bahugira ku bintu binyuranye ngo akazi kagende neza, hari abibaza bati ese ‘ni iki nakora ngo ndide amaso yanjye by’igihe kirambye?’ Dr. Nziyomaze Elie wasoje General Medecine muri 2017, agahitamo gukomeza kuzobera mu buvuzi bw’amaso kugeza muri 2023, avuga ko impamvu ijisho rikwiye kurindwa ari uko “Ijisho […]
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje by’agateganyo ibyavuye mu matora

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 18 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatorayatangaje k’uburyo bw’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ayabadepite yabaye taliki ya 14,15 na 16 Nyakanga 2024. Ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika agaragazako Paul Kagame ari imbere kurusha abandi aho yatowe n’abaturage 8,822,794 bangana na 99.18%, Habineza […]
Umwami w’u Bwongereza yashyize ahagaragara gahunda za Minisitiri w’intebe mushya

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yashyize ahagaragara gahunda z’ingenzi za Minisitiri w’Intebe mushya, Keir Starmer, zigamije guteza imbere ubukungu bw’igihugu mu 2025. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024 ubwo hashyirwagaho Inteko Ishinga Amategeko nshya. Ijambo ry’Umwami Charles III muri ibi birori ryagarutse ku mishinga irenga 35 y’ishyaka ry’Abakozi ‘Labour Party’ igamije […]
Kamonyi: Abarokotse Jenoside batishoboye barasaba gusanirwa amazu

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kamonyi bashima inkunga bahawe y’imishinga ibyara inyungu gusa bakavuga ko bahangayikishijwe n’uko hari inzu zigaragaza ukwangirika ku buryo zishobora no kugwa mu gihe cy’imvura. Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Rugalika utifuje ko izina rye ritangazwa aganira na ICK News, yavuze […]
Umugore w’umugabo wishwe n’amasasu yarashwe Trump yanze kuvugana na Perezida Biden

Helen Comperatore ufite umugabo waguye aharasiwe Trump yanze kuvugana na Perezida wa Leta zunze ubwumwe za Amerika, Joe Biden kuri telefoni. Perezida Biden yagerageje guhamagara umuryango w’umugabo wishwe n’amasasu yarashwe Trump ubwo yarimo yiyamamariza muri Pennsylvania, ariko umugore w’uwo mugabo yanga kwitaba Perezida w’igihugu Joe Biden. Corey Comperatore, w’imyaka 50 yapfuye ku wa 13 Nyakanya […]
