Kabgayi: Abakateshiste bashya 52 bahawe ubutumwa

Kuri iki Cyumweru, tariki 26 Gicurasi 2024 Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yahaye ubutumwa Abakateshiste 52 bashya bo muri paruwasi zinyuranye zigize Kabgayi. Ku nsanganyamatsiko igira iti “Mugende mwigishe amahanga yose”, guhimbaza umunsi mukuru w’umukateshiste byabereye muri Bazilika nto ya Kabgayi. Musenyeri Balthazar mu butumwa bwe yibukije abakateshiste ko bakwiye guhuza ukwemera […]

Imishinga icumi y’ingenzi iteganyijwe mu Ngengo y’Imari ya 2024/2025

Mu mushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2024/2025 wemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 24 Gicurasi 2024, hagaragaramo imishinga minini iteganywa n’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubukungu bwarwo. Ingengo y’Imari y’uyu mwaka uzatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga 2024, yiyongereyeho arenga miliyari 574.5Frw (11.2%) ugereranyije n’umwaka ushize, aho Leta yakoresheje arenga miliyari ibihumbi 5,115.6Frw. […]

Rwanda:  2030 izarangira hasanwe hegitari miliyoni 2 z’ubutaka

Atangiza icyumweru cyo kurengera ibidukikije mu muganda ngaruka kwezi wabereye mu Murenge wa Musange ho muri Nyamagabe kuri uyu wa 25 Gicurasi 2024, Minisitiri w’Ibidukikije Dr Jeanne d’ Arc Mujawamariya yatangaje ko mu mwaka wa 2030 u Rwanda ruzaba rumaze gusubiranya byibuze ubutaka n’amashyamba kuri hegitari 2, 000,000 bingana na 76% by’ubuso bw’igihugu. Ashingiye ku […]

Muhanga: Abanyamakuru barasabwa umusanzu mu guhangana na SIDA

Umuryango Nyarwanda ufasha abagize ibyago byo kwandura Virusi itera Sida, ANSP+ urasaba abanyamakuru gutanga umusanzu mu guhanga n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bukomeje kwiyongera. Ibi babisabiwe mu mahugurwa yeteguwe na ANSP+ hagamijwe kwigisha abaturage kurwanya SIDA. Aya mahugurwa yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024, yitabiriwe n’abanyamakuru bakorera mu Mujyi wa Muhanga ndetse na bamwe mu […]

‘REB Multimedia Studio’ yatangiye kubyazwa umusaruro

Nyuma y’uko Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta y’Umwaka warangiye tariki 30 Kamena 2023 igaragaje ko ibikoresho bya Radiyo na Televiziyo by’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) bidakora, kuri ubu REB iratangaza ko icyatumaga bidakoreshwa cyakemutse ndetse bakaba baratangiye kubikoresha. Iyi raporo yagaragazaga ko tariki ya 20 Gashyantare 2023 aribwo REB yakiriye ibikoresho bya […]

Ku isoko ya Nyabarongo hatangirijwe Icyumweru cy’Ibidukikije ku rwego rw’Igihugu

Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibidukikije, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25 Gicurasi 2024, u Rwanda rwatangiye Icyumweru cyo kurengera ibidukikije hakorwa umuganda mu misozi yo mu Turere twa Nyamagabe, Karongi na Ruhango ahari isoko ya Nyabarongo. Umuganda wo guhanga no gusibura imirwanyasuri wari witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye ndetse n’abaturage bo […]

Kamonyi-Ngamba: Umuyobozi w’Akarere yijeje ab’i Kabuga umuhanda

Mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru w’Ishuri rya Fr. Ramoni Kabuga TSS riherereye mu Murenge wa Ngamba, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Sylvere Nahayo yijeje abatuye i Kabuga ko akarere ayoboye kagiye gukora ibishoboka byose bakabona umuhanda mwiza. Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024, byahujwe no gutaha ivomero riherereye ahitwa […]

INES-Ruhengeri: Hibutswe Jenoside yakorewe Abatutsi, Urubyiruko ruhabwa umukoro

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Gicurasi 2024, ni umunsi  Umuryango mugari wa INES-Ruhengeri wari wahariye kwifatanya n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Igikorwa cyo Kwibuka ku rwego rwa INES-Ruhengeri cyabanjirijwe n’Igitambo cya Misa yo gusabira Abatutsi bazize Jenoside. Iki gitambo cya Misa cyatuwe saa 6:45’ za mu […]

Nyuma y’igihe adakora umuziki, MC Darius uba mu Bufaransa yasohoye indirimbo nshya

Umuhanzi Kabalisa Darius ukoresha amazina ya MC Darius mu bushyushyarugamba no mu buhanzi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ihorere’. Uyu muhanzi usigaye aba mu Gihugu cy’Ubufaransa yatangarije ICK News ko nyuma y’igihe kinini adakora umuziki yahisemo gusubukura ndetse anafite indi mishinga myinshi ijyanye n’umuziki. MC Darius yakomeje avuga ko yahisemo gukomeza umuziki ahanini yibanda ku […]

Ingaruka za bimwe mu birungo bishyirwa ku maso-Impuguke mu buvuzi

Abantu benshi, [by’umwihariko igitsina gore] bisiga ibirungo bitandukanye ku bice binyuranye by’umubiri hagamijwe kongera ubwiza no kugaragara neza mu bandi. Ibice binyuranye bigize isura nibyo usanga akenshi byitabwaho by’umwihariko, aho usanga hari abogosha ingohe, abashyira imiti mu maso ituma amaso akomeza gusa umweru, n’ibindi binyuranye. Nubwo ibi bice byitabwaho ariko, impuguke mu buvuzi zigaragaza ko […]