Kayonza: Barashima Umushinga KIIWP wabafashije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere
Abahinzi bo mu Murenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza barashimira umushinga wo guteza imbere ubuhinzi, KIIWP wabafashije gutunganya ubutaka no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere none bakaba basigaye beza. Ni nyuma y’aho Umushinga KIIWP utunganyije hegitari 1300 z’ubutaka bw’abaturage buherereye mu cyanya cya Rugazi kugira ngo bujye bwuhirwa. Kayonza ni kamwe mu turere twakunze kwibasirwa n’amapfa, […]
ICK: Basobanuriwe Byinshi ku matora ateganyijwe muri Nyakanga

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, itsinda rihagarariye Komisiyo y’Amatora mu Ntara y’Amajyepfo ryaganirije abagize umuryango mugari w’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ku matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Musoni Maurice ushinzwe ibikoresho by’amatora mu Ntara y’amajyepfo avuga ko bahisemo kuganiriza abanyeshuri n’abakozi ba ICK ku matora […]
Banki Nkuru yagaragaje ishusho y’urwego rw’imari na politiki y’ifaranga mu Rwanda

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yagaragaje ko urwego rw’imari rukomeje kugira uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda ndetse ko n’ifaranga ry’igihugu rihagaze neza. Ni ibyagaragajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru ku byavuye mu nama ngarukagihembwe ihuza abagize akanama gashinzwe politiki y’ifaranga ry’igihugu ndetse n’akanama gashinzwe […]
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatanze amahirwe yo kumenyekanisha imisoro nta mande

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashyizeho uburyo bwo kumenyekanisha imisoro nta mande atanzwe ku bataramenyekanishije imisoro yabo mu myaka yabanjirije 2022. Iyi gahunda yiswe ‘Voluntary Disclosure’ biteganyijwe ko izamara amezi atatu, yatangiye ku wa 22 werurwe ikaba izageza ku wa 22 Kamena. Ni ibyagarutsweho kuri uyu 28 Gicurasi 2024, ubwo RRA yagiranaga ibiganiro […]
Kibeho: Ibyo wamenya ku Mushinga wo kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya

Ku munsi mukuru w’ihimbazwa rya Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeti Mutagatifu, tariki ya 31 Gicurasi 2023, nibwo Nyiricyubahiro Musenyeri Selestini HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro yatangije ku mugaragaro umushinga ujyanye no gukusanya inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari eshatu na miliyoni magana atanu (3,500,000,000 Frw) yo kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho. […]
FERWACY ikomeje gushyira imbaraga mu bakiri bato

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe irushanwa ‘Youth Racing Cup’ rimaze ritangijwe, Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) ryateguye isiganwa rizabera i Musanze muri Kamena 2024. Iri rushanwa riteganyijwe tariki 16 Kamena 2024, biteganyijwe ko rizakinwa n’abatarenge imyaka 18 hagamijwe kuzamura impano z’abakiri bato mu mukino wo gusiganwa ku magare. Mu byiciro bizitabira […]
PISA 2025: Minisiteri y’Uburezi yatangije isuzuma ryagenewe abanyeshuri batarengeje imyaka 15

Kuri uyu wa Mbere, tariki 27 Gicurasi 2024, Minisiteri y’Uburezi, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) yatangije icyiciro cy’igerageza cya gahunda mpuzamahanga yo gusuzuma ubumenyi n’ubushobozi by’abanyeshuri mu gusoma, imibare na siyansi (PISA 2025). Iyi gahunda yatangirijwe mu ishuri rya Lycée de Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge, igamije kugerereranya ibipimo ngenderwaho […]
Tuwurinde: Ubuziranenge bwa ‘Casque’ bugiye kujya bupimwa
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore aratangaza ko mu mpera za Kamena 2024, u Rwanda ruzaba rufite imashini ipima ubuziranenge bw’ingofero za moto ‘casque’ mu rwego rwo kurinda abatwara n’abatega moto. Ibi byatangarijwe ku biro by’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Gicurasi 2024, mu bukangurambaga bwateguwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo hagamijwe gufasha abamotari […]
Ubuto bwa Gare ya Nyabugogo bukomeje kubangamira urujya n’uruza

Bamwe mu bakoresha Gare ya Nyabugogo bakomeje kugaragaza ko ubuto bwayo busigaye bubangamira urujya n’uruza ndetse bikanaba intandaro yo gukererwa kuri bamwe mu bagenzi kuko kugira ngo imodoka isohokemo cyangwa yinjiremo bitwara umwanya utari muto. Iki kibazo kigaragazwa na bamwe mu bagenzi ndetse n’abashoferi bavuga ko umubyigano w’imodoka muri Gare ya Nyabugogo utuma habamo […]
Gasabo: Barasaba ko ikorwa ry’Umuhanda Gasanze-Birembo ryihutishwa

Abaturage bo mu Murenge wa Nduba ho mu Karere ka Gasabo barasaba ko ikorwa ry’Umuhanda Gasanze-Nduba ryakwihutishwa kuko kwangirika kwawo bikomeje kubangamira urujya n’uruza. Bamwe mu baturage baganiriye na ICK News bagaragaje impungenge baterwa n’iyangirika ryawo. Yankurije Joselyne ukoresha umuhanda umunsi ku wundi avuga ko mu gihe cy’imvura bisaba ko abanyeshuri bato bahekwa ku mugongo […]
