Kwibuka 30: Hibutswe abari abakozi muri Perefegitura ya Gitarama bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, ku biro by’Akarere ka Muhanga habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari abakozi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama. Iki gikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ahari ikimenyetso kiriho amazina ya bamwe mu bari abakozi muri komini za Nyamabuye, Mushubati, Nyakabanda, Nyabikenke, […]
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya anasesa Inteko

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya muri guverinoma n’ibigo bya Leta. Uyu muhango wanahujwe kandi no gusesa Inteko Ishingamategeko, Umutwe w’Abadepite kubera impamvu z’amatora ya Perezida n’Abadepite ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024. Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwibanze kukwibutsa […]
Urubyiruko ruributswa ko arirwo ruzandika amateka y’indi myaka 30

Ubwo yari mu Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Igihango cy’Urungano’ kuri uyu wa Gatandatu, tariki 8 Kamena 2024, Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko arirwo ruzandika amateka y’indi myaka 30 iri imbere. Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Igihango cy’Urungano’ ryari ribaye ku nshuro yaryo ya kane, ryabereye mu Intare Arena ryitabirwa n’urubyiruko rusaga 1,500 rwari rwaturutse hirya no hino mu gihugu […]
Harimo abaperezida 25: Ibihugu 48 birahagararirwa mu nama ihuza Koreya y’Epfo na Afurika

Tariki ya 4-5 Kamena 2024, hateganyijwe inama ihuza Umugabane wa Afurika na Koreya y’Epfo (Korea-Africa Summit) aho biteganyijwe ko intumwa zihagarariye ibihugu 48 by’afurika ziri buyitabire. Iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere igamije kwiga ku iterambere ry’umugabane wa Afurika no kuganira ku bijyanye n’imikoranire hagati ya Koreya n’ibihugu by’Afurika kuva ku rwego rwa za […]
Kwibuka30: 25,000 mu basaga ibihumbi 37,000 biciwe i Kabgayi ntibaraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba uwaba afite amakuru ajyanye n’ahaherereye imibiri y’abiciwe i Kabgayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko yayatanga imiryango yabo ikaruhuka. Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abatutsi bo mu bice bitandukanye by’igihugu bari […]
Kwibuka30: Hibutswe imiryango yazimye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Kamena 2024, muri Stade mpuzamahanga ya Huye habereye umugoroba wo Kwibuka imiryango yazimye burundu izize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku nsanganyamatsiko igira iti “Ntukazime ndiho” ni ku nshuro ya 16 Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) utegura igikorwa cyo Kwibuka imiryango yazimye burundu. Minisitiri […]
Imishinga icumi y’ingenzi iteganyijwe mu Ngengo y’Imari ya 2024/2025

Mu mushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2024/2025 wemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 24 Gicurasi 2024, hagaragaramo imishinga minini iteganywa n’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubukungu bwarwo. Ingengo y’Imari y’uyu mwaka uzatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga 2024, yiyongereyeho arenga miliyari 574.5Frw (11.2%) ugereranyije n’umwaka ushize, aho Leta yakoresheje arenga miliyari ibihumbi 5,115.6Frw. […]
INES-Ruhengeri: Hibutswe Jenoside yakorewe Abatutsi, Urubyiruko ruhabwa umukoro

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Gicurasi 2024, ni umunsi Umuryango mugari wa INES-Ruhengeri wari wahariye kwifatanya n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Igikorwa cyo Kwibuka ku rwego rwa INES-Ruhengeri cyabanjirijwe n’Igitambo cya Misa yo gusabira Abatutsi bazize Jenoside. Iki gitambo cya Misa cyatuwe saa 6:45’ za mu […]
Kwibuka30: Umwihariko wa Bisesero yiciwemo abasaga ibihumbi 50

Ku wa Kane, tariki 9 Mata 2024, itsinda ry’abanyeshuri bahagarariye abandi mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero risobanurirwa byinshi ku mwihariko wa Bisesero n’Abasesero baranzwe no kwirwanaho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk’uko byasobanuwe na Bwana Musinguzi Emmy, umukozi w’uru Rwibutso akaba n’umunyamateka, igice kinini […]
Kamonyi-Karama: Imibiri 495 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Mata 2024, Ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo bwifatanyije n’Akarere ka Kamonyi mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 495 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Bunyonga ni 11 yabonetse mu Murenge wa Karama, 2 yabonetse mu Murenge wa Kayenzi ndetse n’imibiri 482 yakuwe […]
