Kamonyi: Abakora ubutubuzi bw’ibiti barasaba amahugurwa

Abahinzi bakora ubutubuzi bw’ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka mu Karere ka Kamonyi barasaba ubuyobozi ko bwabafasha mu kubashakira amahugurwa ahagije kugira ngo babikore kinyamwuga. Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuga ko uburyo babikoramo ari uburyo busanzwe bugamije kwirwanaho kugira ngo babone ibiti bahinga mu mirima yabo ndetse n’ibyo bagurisha mu baturage ariko ko atari ibintu […]

Kenya: Visi-perezida Gachagua yasabye imbabazi Perezida Ruto

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, ubu ugeramiwe no kweguzwa n’Inteko Ishinga amategeko, yasabye imbabazi Perezida w’iki gihugu, Dr. William Ruto. Ibitangazamakuru byinshi muri Kenya bitangaza ko Gachagua yasabye imbabazi kuri iki Cyumweru, yinginga avuga ko niba hari ikosa yamukoreye yamubabarira akamuha andi mahirwe yo gukorera Abanyakenya. Ubwo yari mu rusengero rw’ahitwa Karen mu mujyi […]

Yubile y’imyaka 25 ya Cité Nazareth de Mbare: Amateka n’Uruhare rwayo mu burezi

None ku Cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2024, Ishuri rya Cité Nazareth de Mbare ryo muri Diyosezi ya Kabgayi ryahimbaje Yubile y’imyaka 25 rimaze rishinzwe. Ni mu birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda, ari kumwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi […]

Muhanga: Abaturage baracyakerensa icyorezo cya Marburg bitewe n’amakuru make bagifiteho

Icyumweru kirashize mu Rwanda hagaragaye abarwayi ba mbere b’icyorezo cya Marburg. Kuva icyo gihe u Rwanda rwashyizeho ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo zirimo kwirinda kwegerana no gukaraba intoki, cyane cyane ahahurira abantu benshi. Mu Karere ka Muhanga, hamwe mu hahuhira abantu benshi nko muri gare, mu isoko, mu bigo by’amashuri, no mu tubari ingamba […]

Musenyeri Ntagungira yahawe inkoni y’Ubwepiskopi

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2024, Musenyeri Ntagungira Jean Bosco yahawe inkoni y’ubushumba ku mugaragaro, ahabwa ubutumwa bwo kuyobora Diyosezi ya Butare. Uyu muhango wabereye kuri Katederali ya Butare, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana wari uhagaraririye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Minisitiri Joseph Nsengimana w’Uburezi, Guverineri w’Intara […]

Basketball: REG W BBC Yatangiranye Intsinzi muri Betpawa Playoffs

Ikipe ya Sosiyete y’igihugu Ishinzwe Ingufu (REG W BBC) yatangiye imikino ya kamarampaka ibona intsinzi nyuma yo gutsinda APR W BBC amanota 68-67 mu mukino wa mbere. Ni umukino wa mbere , wakinwe mu Ijoro ryo kuri uyu wa gatanu, tariki 04 Ukwakira 2024 ubera muri Petit Stade Amahoro ndetse witabirwa n’abantu barimo na Minisitiri […]

Ubuzima bwite ku mbuga nkoranyambaga: Kwishyira hanze cyangwa Kwisanzura?

Uko iminsi ihita indi igataha, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeza kwiyongera bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga. Imibare y’ikigo Meta yo muri 2024, igaragaza ko WhatsApp yonyine ikoreshwa n’abangana na miliyari 2.78 ku isi yose ndetse bikaba biteganyijwe ko muri 2025 uyu mubare uzaba ugeze kuri miliyari 3.14. Ubushakashatsi bugaragaza ko kandi benshi mu bakoresha urubuga rwa Whatsapp barufungura […]

Byinshi wamenya kuri kanseri y’ibere ihitana abarenga miliyoni 2 buri mwaka

Kuva mu myaka yo mu 1980, Ukwakira, ni ukwezi kwahariwe gukora ubukangurambaga bwimbitse kuri Kanseri y’ibere mu Isi yose kuko ari indwara iri mu zihangayikishije kandi zica abantu benshi. Ubukangurambaga buba bugamije kumenya akamaro ko kwirinda no kwisuzumisha buri gihe kugira ngo hamenyekane hakiri kare kanseri y’ibere. Kuri ubu kanseri y’ibere iza ku mwanya wa […]

Abageze mu zabukuru barasaba kongererwa pansiyo

Abasheshe akanguhe barasaba inzego zibishinzwe ko zatekereza ku cyifuzo cyabo cyo kuba hazamurwa amafaranga y’ubwiteganyirize azwi nka ‘Pansiyo’ akajyanishwa n’uko ibihe ku masoko bihagaze. Iki cyifuzo cyatangiwe mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu zabukuru ku rwego rw’igihugu. Ni ibirori byabereye mu Murenge wa Rutare wo mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa Kabiri, […]