Ni nde wazaniye isi akaga k’ibiza biyugarije?

Leta z’ibihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, zikomeje guhangana n’ingaruka z’imihidagurikire y’ikirere muri iki gihe kubera ibiza bidasiba kwibasira isi. Uhereye ku nkubi z’umuyaga, umwuzure, ubushyuhe bukabije, umubare w’ibi biza wabaye mwinshi muri uyu mwaka wa 2024, bigira ingaruka ku bantu babarirwa muri za miriyoni kandi byangiza ubukungu bubarirwa mu mamiliyali y’amadorari y’amerika. Ukwezi […]

Iburasirazuba: Imiryango amagana yasezeranye kubana uko amategeko abiteganya

Kuri uyu wa kane, tariki ya 10 Ukwakira 2024, i Zaza mu Karere ka Ngoma hasorejwe icyumweru cy’ubukangurambaga ku kwimakaza ihame ry’uburinganire. Ni ubukangurambaga bwatangiye ku wa 17 Nzeri 2024. Ku nsanganyamatsiko igira iti “Ihame ry’uburinganire, inkingi y’imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza kandi rirambye”, ibirori byo gusoza ubu bukangurambaga byitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara […]

Inama ku mafunguro ya mu gitondo ku bagabo n’abagore bashaka kugabanya ibiro

Ifunguro rya mugitondo rikunze gufatwa nk’ifunguro ry’ingenzi ry’umunsi ariko abahanga basanze mu gihe cyo kugabanya ibiro, abagabo n’abagore bagomba guhitamo amafunguro atandukanye cyane. Abagabo bashaka kugabanya ibiro bagomba gufata ibiryo bya mu gitondo byiganjemo carbohydrates nk’umugati, n’ibinyampeke, mu gihe abagore bo bakwiye gufungura mu gitondo ibyiganjemo amavuta menshi, nk’umuleti cyangwa avoka. Ibi ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi […]

Ngoma: Minisitiri Nyirishema yasabwe ubuvugizi ku mishinga y’iterambere

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 09 Ukwakira 2024, Minisitiri wa Siporo, Hon. Nyirishema Richard uherutse guhabwa inshingano zo kuba imboni y’Akarere ka Ngoma, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri aka karere agaragarizwa imishinga y’iterambere ikeneye ubuvugizi. Ni uruzinduko yakiriwemo n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Mapambano Nyiridandi Cyriaque ari kumwe na Perezida […]

Mozambique: Bazindukiye mu matora yo guhitamo uzasimbura Perezida Nyusi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2024, miliyoni 17 z’abaturage ba Mozambique zazindukiye mu matora rusange y’umukuru w’igihugu ashobora guha intsinzi ishyaka ‘Frelimo’ risanzwe riri ku butegetsi kuba iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1975. Kuri ubu Ishyaka rya Frelimo rifite amahirwe menshi yo kwegukana instinzi, rihagarariwe n’umukandida witwa Daniel Chapo. Muri Gicurasi 2024, […]

Ubushakashatsi: Amahirwe yo kubaho imyaka 100 ku bana b’iki gihe ni make

Mu binyejana by’imyaka ishize, umuhanga mu by’ubukure (Gerontologist) Jay Olshansky n’abandi banditsi bagaragaraje ko ku mpuzandengo, abana bavuka muri iki gihe bashobora kuzabaho kugeza ku myaka 85 gusa uretse 1% kugeza kuri 5% bashobora kugeza ku myaka 100. Icyo gihe, benshi ntibemeranyijwe n’ukuri k’ubwanditsi bwa Olshansky wigisha umwarimu muri Kaminuza ya Illinois na bagenzi be. […]

Impungenge ku ikendera ry’ibiti gakondo

Bamwe mu babyiruka muri iki gihe bashobora kuba batazi amwe mu moko y’ibiti gakondo nk’umuvumu, umuravumba, umubirizi, umutagara n’ibindi byinshi bizwiho kwifashwa mu buvuzi bw’indwara zitandukanye. Uretse ubuvuzi, hari ibiti bivamo ibikoresho binyuranye nk’ibiramvurwamo ingoma, imivure, isekuru n’ibindi.   Impamvu yo kuba bamwe mu babyiruka batazi ibi biti ishingiye ahanini ku kuba bitakigaragara cyane mu […]

Umufaransa Onana mu rukiko ku kirego cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Ukwakira 2024, umwanditsi w’ibitabo w’Umufaransa, ukomoka muri Cameroun, Charles Onana, yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa ku kirego ashinjwa cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki kirego cyatangijwe n’imiryango myinshi, irimo umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (FIDH), Survie-France, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (LDH), n’umuryango w’abanyarwanda […]

Byinshi wamenya ku modoka y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika

Imodoka y’umushumba wa Kiliziya Gatolika (Popemobile) ni imodoka yihariye igenewe Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika mu gihe ari mu mbaga y’abantu benshi kugira ngo abashe kugaragara. Iyi modoka yaje isimbura uburyo bwakoreshwaga mu gihe Papa yabaga arimo kuzenguruka asuhuza ndetse anaha umugisha imbaga y’abantu benshi. Ni uburyo bwitwaga “sedia gestatoria” aho Papa yabaga yicaye mu ntebe […]